Digiqole ad

Abanyamakuru b’abagore biyemeje guhindura ibintu

Mu Rwadna, itangazamakuru kimwe n’indi myuga myinshi abagore bayihejwemo n’amateka yabakandamizaga, ubu ibintu biri guhinduka, abagore baratwara indege, abagore barurira ibikwa, abagore barakanika imodoka…abagore 40 bakora itangazamakuru mu Rwanda nyuma y’amagurwa bamazemo iminsi i Musanze batangaje ko baje guhindura amateka yabo mu itangazamakuru cyane cyane bihangira imirimo irishingiyeho. 

Abahuguwe bose bahawe impamyabumenyi
Abahuguwe bose bahawe impamyabumenyi

Aya mahugurwa yasojwe kuwa 18 Nzeri  aho bamaze iminsi ine bahugurwa ku kwihangira imirimo aho baturutse mu Ntara zitandukanye no mu bitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda.

Aba bagore n’abakobwa mu minsi ine bamaze basobanuriwe uburyo Umugore wo mu itangazamakuru ashobora kuba rwiyemeza mirimo abinyujije mu mwuga we.

Aba bagore bagaragaje imbogamizi bahura nazo mu kugera kubyo basabwa, maze barebera hamwe uko bakwishyira hamwe mu kuzirenga bakagera ku kwiteza imbere bikorera.

Muri aya mahugurwa yateguwe n’Inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda ifatanyije na UNDP, RDB na UN Women, baganiriye kandi ku bwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu itangazamakuru.

Bavuye aha bafashe imyanzuro irimo ukomeye wo kwishyira hamwe bahita banitoramo Regine Akarikumutima ngo abahagararire.

Peacemaker Mbungiramihigo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’Itangazamakuru yababwiye ko ari byiza cyane kwishyira hamwe maze abemerera ko igihe cyose bazaba bishyize hamwe Inama y’igihugu y’itangazamakuru nayo izababa hafi.

Abayobozi bitoyemo babwiwe ko nibaramuka bahagaze mu gukora inshingano batorewe bagenzi babo nabo bazicara maze uku kwishyira hamwe kukaba impfabusa, basabwa rero gukora cyane ngo bagere ku byo biyemeje hamwe.

Iri huriro ribahuza bahisemo kuryita “Women in Media Platform” ndetse bahaye umukoro abayobozi babo wo kugaragaza ibyo bamaze kugeraho mu gihe cy’amezi abiri.

Joselyn UWASE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • nkumunyakuru mbere na mbere nukumenya icyo ugomba societe yawe, umuryango nyarwanda , ikindi kandi ukareba abo ubwira niba koko ibyo bintu bibafitiye akamaro za byaraxitse zidafite aho zitugeze mukazivamo, igihugu cyacu gifite amateka atandukanya n indi si isigaye, namwe rero mwakarebye icyubaka abanyarwanda aho kugenda mufata ibo mutoroaguye byose muri ibi bihugu byateye imbere kenshii muba mutazi nicyo bigamije

  • ijambo abagore bahawe, icyizere bagiriwe ntibazagipfushe ubusa maze nabo batere imbere gusa burabasaba gukoresha ingufu nyisnhi kuko basa nkaho bari barasigaye cyane

Comments are closed.

en_USEnglish