Digiqole ad

Abanyamahanga bakoze Jenoside bagasubira iwabo nabo tuzabakurikirana-Mutangana

Nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorwe Abatutsi ibaye igahitana Abanyarwanda basaga Miliyoni imwe n’ibihumbi 70, Urwego rushinzwe gukurikirana abakoze Jenoside bagahungira mu bindi bihugu mu Bushinjacyaha bwa Repubulika ruratangaza ko intabwe yo kubakurikirana imaze guterwa ari nziza, gusa hakiri byinshi byo gukora kugira ngo abagera ku 193 bakurikiranye bose bashyikirizwe ubutabera.

Jean Bosco Mutangana, umuyobozi w’agashami gashinzwe gukurikira Imanza z’abakoze Jenoside zo hanze mu Bushinjacyaha bwa Repubulika.
Jean Bosco Mutangana, umuyobozi w’agashami gashinzwe gukurikira Imanza z’abakoze Jenoside zo hanze mu Bushinjacyaha bwa Repubulika.

Abakoze Jenoside bagahungira mu bihugu by’amahanga bagombaga gukurikiranwa n’u Rwanda ni 193, abarenga 1/2 cyabo ntibarafatwa.

Jean Bosco Mutangana, umuyobozi w’agashami gashinzwe gukurikira Imanza z’abakoze Jenoside zo hanze mu Bushinjacyaha bwa Repubulika avuga ko n’ubwo abantu batarafatwa ari benshi, hari icyizere ko bazafatwa kandi bakaburanishwa kuko ubutabera mpuzamahanga bwamaze kugaragaza ko bufitiye icyizere ubutabera bw’u Rwanda, ndetse bikaba byaragaragajwe n’inkiko Mpuzamahanga zitanduknaye nk’urwashyiriweho u Rwanda “TPIR”, Urukiko rw’uburenganzira bwa muntu bw’u Burayi, n’izindi zitandukanye.

Kubw’izo mpamvu rero ngo n’iyo batakoherezwa mu Rwanda,igihe cyose bazabonekera bazaburanishwa kuko Jenoside ari icyaha kidasaza.

Ati “Iyo dukorana n’ibindi bihugu ntabwo turambirwa tuba tugomba kwihangana tukagendana n’imikorere yabo kabone n’ubwo tutayishimira.”

Abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bari mu bihugu byo hanze bari mu byiciriro bibiri:

1.Abanyamahanga bakoze Jenoside bagasubira iwabo:

Mu buhamya butangwa n’abarokotse cyane cyane mu bihe byo kunamira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bugaragaza ko hari Abanyamahanga bari mu Rwanda, abakunze kuvugwa cyane ni Abarundi, n’Abafaransa bari muri ‘Zone Turquoise’ nabo bashobora kuba baragize uruhare rutandukanye muri Jenoside.

Jean Bosco Mutangana avuga ko inshingano yabo ya mbere nk’ubutabera ari uko abantu bose bakoze Jenoside baba abanyarwanda cyangwa abatari abanyarwanda, kandi byarakozwe harimo abagiye bakurikiranwa, hari nk’Abarundi bakurikiranwe kandi ngo n’abandi bose bazakurikiranwa.

Ati “Birakorwa, impapuro turazohereza ariko ikibazo kiba ngo igisubizo tuzabona muri ibyo bihugu giteye gite kizaza ryari?”

Jean Bosco Mutangana, mu kiganiro n'abanyamakuru kuwa mbere w'iki cyumweru.
Jean Bosco Mutangana, mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa mbere w’iki cyumweru.

Gusa ngo akenshi Ubushinjacyaha buhura n’ikibazo cy’ibimenyetso bifatika byo gushinja abanyamahanga cyane cyane nk’abari bafite akazi kihariye babaga barimo (Abafaransa).

Ati “Icyo nakwemeza cyo ni uko uwo ariwe wese yaba umufaransa cyangwa undi munyamahanga arakurikiranwa iyo ibimenyetso bihari, ariko icyaha cya Jenoside ni icyaha kidasaza aho ibimenyetso bigaragariye barakurikiranwa. Icyizere kirahari abo aribo bose baba Abanyaburayi cyangwa Abanyafurika tuzabakurikirana amategeko arabitwemerera.”

2.Hari n’Abanyarwanda bakoze Jenoside bahungira mu mahanga

Binyuze mu gashami gashinzwe gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu mahanga ryanshinzwe mu Kwakira 2007, ariko ritangira gukora neza muri 2008. Ubushinjacyaha bufite inshingano zo gukurikiranaga abantu 193.

Hashingiwe ku mpapuro zo kubata muri yombi zatanzwe hirya no hino ku Isi bamwe muri bo barafashwe, ndetse bamwe bamaze kuvuranishwa.

.Ubufaransa: Muri iki gihugu u Rwanda rwahohereje impapuro zisaba gukurikirana abakekwaho kuba barakoze Jenoside 26.

Kugeza ubu iki gihugu kimaze gucira urubanza Pascal Simbikangwa wenyine, wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 ariko akaba yarajuriye.

Uretse undi umwe ufunze, hari n’amadosiye 18 u Bufaransa bwanze kohereza mu Rwanda biciye mu nkiko, hari abandi batandatu (6) bataragira icyo bakoraho n’undi umwe uri ufunze.

.Ububiligi: U Rwanda rwoherejeyo impapuro 17, kuva mu mwaka wa 2005, 2006 cyakoze byinshi kugira ngo gikurikirane abakoze Jenoside bagihungiyemo gusa hari bamwe baburanishijwe, izindi ziracyari mu iperereza, izindi zageze mu nkiko.

.Ubuholandi: Hoherejweyo impapuro 15, iki gihugu nacyo cyakoze akazi gakomeye, baburanishije Mpambara Yozefu ndetse anakatirwa Burundu.

Iki gihugu kandi cyakatiye undi munyanrwanda umwe ko agomba koherezwa mu Rwanda, n’ubwo yajuriye rukiko rw’Uburayi rw’uburenganzira bwa muntu ariko ngo hari icyizere ko azoherezwa mu Rwanda akaburanishwa kuko uru rukiko rwamaze kugaragaza ko rufitiye icyizere ubutabera bw’u Rwanda.

Hariyo kandi n’undi undi umwe ufunze, biteganyijwe ko azaburanishwa mu kwezi kwa Kamena.

.Ubwongereza: Iki gihugu nacyo gikomeje gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside batandukanye. Muri iyi minsi barimo kuburanisha Abanyarwanda batanu.

.Canada: Iki gihugu cyohereje mu Rwanda Mugesera kandi ubu barimo no kuburanisha undi umwe.

Leon Mugesera ashyikirizwa u Rwanda muri 2012.
Leon Mugesera ashyikirizwa u Rwanda muri 2012.

.USA: Iki gihugu kimaze koherereza u Rwanda abantu batatu (Mudahinyuka Jean Marie Vianey, Mukeshimana Marie Claire) baje basanga barakatiwe n’Inkiko Gacaca ubu bari mu magereza yo mu Rwanda.

. Norvège: Iki gihugu cyohereje Bandora, kiburanisha Bugingo ndetse akatirwa igifungo cy’imyaka 21 ariko ubu yarajuriye.

. Sweden: Yakatiye Stanslas Mbanenande igifungo cya Burundu, bohereza mu Rwanda Ahorugeze Sylvere.

.Ubudage: Bakatiye umwe, kandi barimo gukurikirana abayobozi ba FDLR.

.Danmark: Muri iki gihugu hoherejwe impapuro zo gufata Mbarushimana, ndetse urukiko rwaho rwamaze kumukatira koherezwa mu Rwanda.

.Finland: Bakatiye Bazaramba Francois igifungo cya burundu,

.Ubutaliyani: Hoherejweyo impapuro enye ariko icyo gihugu nta gisubizo kiratanga.

.Ubusuwisi: Hoherejweho dosiye imwe ya Ruhumuriza Gaspal ariko icyo gihugu ntacyo cyari cyayikoraho.

. New Zealand: Hoherejweyo dosiye imwe,

.Uganda: Hoherejweyo impapuro 25, ariko bohereje babiri gusa ubu barafunze,

.Congo Kinshasa: Hoherejweyo impapuro 20 ariko ntacyo zari zakorwaho,

.Mozambique: Hoherejweyo impapuro 10,

.Zambia: Hoherejweyo impapuro 7,

.Malawi: Hoherejweyo impapuro 6, gusa Bandora niho yahoze,

.Zimbabwe: Hoherejweyo urupapuro 1,

.Tanzania: Hoherejweyo impapuro 6,

.Congo Brazzaville: Hoherejweyo impapuro 4,

.Kenya: Hoherejweyo impapuro 4,

.Gabon: Hoherejweyo impapuro 3,

.South Africa: Hoherejweyo impapuro 3,

.Swazland: Hoherejweyo impapuro 2,

.Burundi: Hoherejweyo urupapuro 1,

.Centre Africa: Hoherejweyo urupapuro 1,

.Cote d’Ivoire: Hoherejweyo urupapuro 1,

Ghana: Hoherejweyo urupapuro 1, muri ibi bihugu byose nta kirakorwa.

Gusa Ubushinjacyaha buvuga ko bukomeje gukorana na Police Mpuzamahanga “Interpol” kugira ngo n’abatarafatwa nabo batahurwe bashyikirizwe ubutabera.

Ubu mu Rukiko rukuru, urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha imanza mpuzamahanga n’ibyaha byambuka imipaka haraburanishwa Mugesera, Bandora, Munyagishari na Uwinkindi bohererejwe ubutabera bw’u Rwanda.

Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ko mbere batangiye bavuga hagati ya 800.000 na miliyoni noneho bikaba bigeze kuri miliyoni n’ibihumbi 70 barikubariramo nabaguye Congo?

  • BABANJE SE BAGATA MULIYOMBI ABATUYE MU RWANDA. NGO NTAWUYOBERWA UMWIBYE AHUBWO AYOBERWA AHO AMUHISHE.UWITWA MAJOR MICOMBERO N’ABANDI BOSE, BAMAZE GUTANGAZA UKULI KOSE AHO KULI.

Comments are closed.

en_USEnglish