Digiqole ad

Abanyamadini muri Centrafrique baje kwigira ku Rwanda inzira y'ubwiyunge

Itsinda ry’abanyamadini baturutse mu gihugu cya Centrafrique barimo Abislamu n’Abakirisitu ari nayo madini akomeye muri iki gihugu bari mu Rwanda, aho baje kurwigiraho uburyo rwabashije guhagarika Jenoside n’uko rwabashije kwiyubaka nyuma yayo kugira ngo bajye kubohora abayoboke babo bavuga ko bagizwe ibikoresho n’abanyapolitike.

Musenyeri w’Umujyi wa Bangui, Dieudonne NZAPALAINGA umwe mu bakomeje guharanira ubumwe n'ubwiyunge muri Centrafrique ni umwe mu bari mu Rwanda.
Musenyeri w’Umujyi wa Bangui, Dieudonne NZAPALAINGA umwe mu bakomeje guharanira ubumwe n’ubwiyunge muri Centrafrique ni umwe mu bari mu Rwanda.

Aba bayobozi b’amadini ya Islamu, Gatolika n’Abangilikani muri Centrafrique bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, kuva kuri uyu wa kane batangiye ibiganiro bizamara iminsi ibiri n’ihuriro ry’amadini mu Rwanda, Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, umuryango urwanya Jenoside “AEGIS-Trust” imirango irwanya Jenoside n’izindi nzego zitandukanye zagize uruhare mu kunga ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ku ruhande rw’u Rwanda rwanabakiriye Cheikh Ibrahim Kayitare, Mufti w’u Rwanda asanga ari iby’igiciro kuba Abanyamahanga baza kwigira ku Rwanda, akavuga ko ibi biganiro byateguwe kugira ngo Abanya-Centrafrique baze bungurane ibitekerezo na bagenzi babo bo mu Rwanda ndetse babasangizeho no ku nararibonye kuko u Rwanda narwo ari igihugu cyanyuze mu bihe bikomeye ndetse bahakure n’amasomo y’ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Twabatumiye kugira ngo tubereke ko hano iwacu nta kibazo amadini afitanye, turabana, turafashanya, turuzuzanya twese dusangiye kubaka ino Si no kuyiteza imbere, twabahamagaye kugira ngo baze babyirebere, barebe ko gutandukana ku madini n’imyemerere, ko abantu batandukana mu bitekerezo ariko ntibivuze ngo uwo mutandukanye mu bitekerezo nta kabeho.”

Imam Omar KOBIN LAYAMA, umuyobozi w’indini ya Islamu muri Centrafrique avuga ko baje mu Rwanda kuhigira uburyo rwabashije kuva muri Jenoside n’uko bashoboye kwiyubaka nyuma yayo.

Imam LAYAMA avuga ko n’ubwo abantu bataba muri Centrafrique bazi ko ibyahabaye bishingiye ku madini ngo sibyo ahubwo amadini yagizwe igikoresho cy’abanyapolitike bari bafite izindi ntego bashaka kugeraho.

Yagize ati “Ibyabaye iacu byatewe n’imyitwarire y’inyeshyamba za Seleka zigizwe na 90% by’abislamu batitwaye nk’abislamu nyabo ubwo bari ku butegetsi, barica, barasenya, bahohotera abantu, bituma abakristu babifata nabi bitiranya Seleka na Islam.

Yaba Anti-balaka ntiyobowe n’umupasiteri, yewe na Seleka ntiyobowe na Imam ni abanyapolitike babyihishaga inyuma.”

Imam Omar KOBIN LAYAMA, umuyobozi w’indini ya Islamu muri Centrafrique.
Imam Omar KOBIN LAYAMA, umuyobozi w’indini ya Islamu muri Centrafrique.

Kubwa Imam LAYAMA ahubwo ngo iyo amadini ataza guhaguruka ngo afatane urunana, muri Centrafrique haba harabaye Jenoside ikomeye kandi iteye ubwoba, ahubwo ngo bagiye bahisha ku buryo ngo hari Abakilisitu bahishe Abisilamu mungo cyangwa munsengero zabo.

Ati “Amasomo dukuraha tuzayifashiasha mu kwambura intwaro umutima kuko mu gihe umutima ugifite urwango, kutababarira n’ivangura byagorana ko ibiganza birekura intwaro.”

Ku rundi ruhande Musenyeri w’Umujyi wa Bangui, Dieudonne NZAPALAINGA we avuga ko n’ubwo badashobora kurwanisha intwaro zisanzwe bizeye ko intwaro z’ijambo ryimana bafite rizabafasha kurangiza amakimbirane mu gihugu cyabo.

By’umwihariko Musenyeri NZAPALAINGA ashimira cyane ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Centre Afurika “MISCA” dore ko ngo usanga ari nazo zirinda abayobozi b’amadini kimwe n’ab’inzego bwite za Leta.

Amadini y’Abangilikani, Abislamu na Kiliziya Gatolika batangije urugamba rwo rw’ubumwe n’ubwiyunge muri Centrafrique nyuma y’uko imirwano n’ubwicanyi muri iki gihugu bisa n’ibimaze gucogora.

Hon. Francis Kaboneka, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yibukije abari muri iyi nama ko umuyobozi atagomba kwigira nk'inyamanswa imbere y'abo ayobora.
Hon. Francis Kaboneka, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yibukije abari muri iyi nama ko umuyobozi atagomba kwigira nk’inyamanswa imbere y’abo ayobora.
Cheikh Ibrahim Kayitare, Mufti w’u Rwanda avuga ko nk'abanyamadini bashyigikiye gahunda yo y'u Rwanda yo guharanira ko ibyarubayemo bitazaba ahandi ku Isi.
Cheikh Ibrahim Kayitare, Mufti w’u Rwanda avuga ko nk’abanyamadini bashyigikiye gahunda yo y’u Rwanda yo guharanira ko ibyarubayemo bitazaba ahandi ku Isi.
Musenyeri wa Kiliziya Gatolika w’Umujyi wa Bangui, Dieudonne NZAPALAINGA ashimira cyane ingabo z'u Rwanda ziri muri MISCA.
Musenyeri wa Kiliziya Gatolika w’Umujyi wa Bangui, Dieudonne NZAPALAINGA ashimira cyane ingabo z’u Rwanda ziri muri MISCA.
Bamwe mu bari muri iyi nama.
Bamwe mu bari muri iyi nama.
Musenyeri Smaragde Mbonyintege, umushumba wa Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Kabgayi akaba n'umukuru w'inama y'Abepisikopi (i buryo).
Musenyeri Smaragde Mbonyintege, umushumba wa Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Kabgayi akaba n’umukuru w’inama y’Abepisikopi (i buryo).

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • hari byinshi gyo kwigira ku Rwanda rwose, erega batanagiye kure nibahere kuburyo bakiriwe nabanyamadini batandukanye kandi rwose ubu=ona bashyize hamwe bumva ko mbere yabyose ari abantu ari abanyarwanf=da basangiye igihugu bakaba kandi bemera  Imana imwe, ndizerako hari byinshi bari bwigira mu rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish