Digiqole ad

Abanyabukorikori basabye MINICOM kubafasha guhesha agaciro ibyo bakora

Kuri uyu wa kabiri tariki 26/6/2012 hatangijwe amahugurwa ahuje Abanyabukorikori baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu mu rwego rwo kubongerera ubushobozi bwo guhesha agaciro ibyo bakora no kubishakira isoko.

Minisitiri Kanimba yerekwa inkweto zikorwa n'aba banyabukorikori
Minisitiri Kanimba yerekwa inkweto zikorwa n’aba banyabukorikori

Mu kubitangiza kumugaragaro, Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Kanimba Francois yabasabye gukora ibikorwa birangwa n’ubuziranenge no kugeza ubwo bumenyi kuri bagenzi babo mu rwego rwo gutezimbere igihugu.

Yakomeje avuga ko mubyo bakora bagomba kurangwa no gukorera ku gihe bakora ibikorwa bifite ubuziranenge ku buryo igihe nk’iki umwaka utaha bazagaragaza umusaruro w’ibyo bagezeho ndetse bigirire icyizere no kwihesha agaciro n’ubwo amasoko yaba ari make, kuko gahunda yo guteza abanyabukorikori leta yayikoze no mu rwego rwo kubumbatira umucyo nyarwanda.

Abafite imbogamizi mu bikoresho by’ibanze bagomba kwishira hamwe bakajya bakora commande imwe uko byatangajwe na Minisitiri Kanimba Francois.

Umunyabukorikori Mukamusoni Antoinette yadutangarije ko ubukorikori burabinjiriza mu buryo bufatika, ndetse bunabatungira imiryango, kunguka kwabo biterwa n’uburyo baba babonye isoko, mu bibazo bahura nabyo avugamo ibyerekanye n’amarangi bakoresha, ngo barabahenda cyane, gusa iyo babonye isoko barunguka, indi mbogamizi ngo ni uko batabona amasoko buri gihe, ariyo mpamvu basaba leta kujya ibaha amasoko inabamamarize ibikorwa byabo.

MInistre na bamwe mu banyabukorikori
MInistre na bamwe mu banyabukorikori

Abitwaye neza mu marushanwa ya Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi muri 2012, muri gahunda yayo yise Handcraft Excellency Award Program, barasabwa kugaragariza ubuhanga bwabo mu bikorwa bakora, banateza imbere igihugu kuko u Rwanda ruzinjira mu ruhando mpuzamahanga.

Nyuma y’aya marushwanwa aho abatsinze bazamenyekana tariki 28/06/212 ku mugaragaro, Minisitiri Kanimba yavuze ko ba rwiyemezamirimo basabwa kujya mu makoperative kugira ngo basangire inyungu kandi banazamurane.

Mu rwego rwo kubafasha, Minisiteri y’Inganda yabashyiriyeho inzu y’imurikabikorwa, yise “Ikaze Show Room” ibafasha kumenyekanisha ibyo bakora. Nabo bakaba basabwe kuyibyaza umusaruro.

Gahunda ya Handcraft Excellency Award Program ni gahunda ibanziriza iya Hanga Umurimo, Igenda ireba abanyabukorikori babishoboye ikabazamura. Umaze kuyitsinda nawe ashobora guhanga umushinga we muri Hanga Umurimo agahigwanwa n’indi.

MInistre Kanimba abwira abanyamakuru icyo MINICOM igiye gukorera abanyabukorikori
MInistre Kanimba abwira abanyamakuru icyo MINICOM igiye gukorera abanyabukorikori
Bimwe mu bikorwa n'aba banyabukorikori
Bimwe mu bikorwa n’aba banyabukorikori

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish