Abanya-Gabon baratora Bongo cyangwa Ping?
Abaturage 600 000 ba Gabon muri iki gitondo babyukiye mu matora y’umukuru w’igihugu nyuma y’ibyumweru bibiri byo kwiyamamaza gukomeye hagati y’ishyaka PDG rya Perezida Ali Bongo uri ku butegetsi, ishyaka ribumazeho imyaka 50, n’abatavuga rumwe na Leta bishyize hamwe bagashyigikira uwitwa Jean Ping.
Omar Bongo yabanje kuyobora Gabon imyaka 42 ashaje asigira umuhungu Ali ubu uri guhatanira kuyobora Gabon kuri manda ya kabiri wijeje abaturage kuzamura ibikorwa remezo n’ubukungu bya Gabon bikaba bikomeye nibura bitarenze 2025.
Gabon ariko imaze iminsi mu bibazo kuko 60% by’ubukungu bwayo ibivana mu gucuruza Petrol ariko muri iyi minsi igiciro cyacyo kikaba cyaraguye ubukungu bwa Gabon bugahungabana.
Jean Ping,74, wahoze ari umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe niwe ubu bahatanye aciye mu ishyaka rya Parti du Progres Gabonais.
Ping ashyigikiwe n’abandi bose barwanya Bongo kandi bose bahoze ari abo mu ishyaka rya Bongo, ndetse na Ping ubwe yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ku butegetsi bwa Omar Bongo.
Ping ariko ntibimworohera kuko Bongo agishyigikiwe n’Ubufaransa, igihugu gifite ijambo rikomeye ku mibereho y’igihugu cyose cya Gabon, nubwo hari akanunu ko Bongo yaba yifuza kuzatera umugongo Abafaransa.
Amatora ubu yatangiye muri Gabon ngo abantu bahitemo hagati ya Jean Ping na Omar Bongo, umaze iminsi akomeje umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Gabon.
Kuva mu myaka y’1970 ubukungu bwa Gabon bushingiye kuri Petrol ituma iki gihugu kibarirwa mu bifite ubukungu bwihagazeho mu bihugu bya Africa aho umusaruro w’umuturage ku mwaka (2015) ugera ku 18 600$
Kimwe cya gatatu miliyoni 1,7 ba Gabon ariko baba mu bukene nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye.
Bongo mu kwiyamamaza yijeje abanyaGabon guhindura ibintu mu bukungu, kubaka ibikorwa remezo bikomeye no guteza imbere abakennye.
Ping we yizeje abaturage gusaranganya ubukungu kamere bwa Gabon, rubanda ruvuga ko bwihariwe n’abantu bacye.
Ping avuga ko Gabon ishaje, nta shoramari rikomeye rikihakorwa, urwego rwa serivisi rupfuye, nta bikorwa remezo n’ibindi by’ibanze byose yegeka kuri Leta ya Bongo. Akavuga ko azahindura ibintu.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ping se umunya gabon naho nyina akaba umu Chinese
Comments are closed.