Abantu 70 bakekwaho ibyaha batawe muri yombi
Polisi y’Igihugu ibinyujije ku rubuga nkoranyamaba rwa twitter, yatangaje ko yataye muri yombi abantu 70 bakekwaho ibyaha binyuranye, muri bon go harimo abajura bamena inzu n’imodoka bakiba ibintu bifite agaciro n’abandi biba amasakoshe y’abagore.
Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu mujyi wa Kigali, Spt Mbabazi Modeste yagiranye n’Umuseke, yatange ko abafashwe ari bantu bari basanzwe bazwiho gukora ibyaha binyuranye birimo n’ubujura.
Yavuze ko igikorwa cyo kubata muri yombi cyabereye mu karere ka Nyarugenge ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 27 Kanama.
Spt Mbabazi yagize ati “Abafashwe ni 70 bari basanzwe bazwiho gukora ibyaha by’ubujura, bamwe tugiye kubakorera disiye bajyanwe muri pariki abandi bazajyanwa I Gikondo nyuma boherezwe I Wawa.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
polisi yacu turayishimira ko idufasha gukora ibikorwa bituma iba indashyikirwa. nk’iki gikorwa yakoze ni ingenzi cyane
polisi yacu irakora erega , umuco wo kudahana ucike rwose umuntu nakora icyaha yumveko igihe icyo aricyo cyose azakibazwa! umutekano usagambe I rwanda
Comments are closed.