Digiqole ad

Abantu 115 barahangayitse kubera ikibazo hagati ya RTUC na Mount Kenya

Aba bantu 115 bahoze ari abanyeshuri mu ishuri rya RTUC mu bufatanye ifitanye na Kaminuza Mount Kenya, barangije amasomo yabo mu mpera z’umwaka wa 2013, ndetse bambara umwenda w’abarangije Kaminuza tariki 28/02/2014. Mu gihe bagenzi babo bambariye rimwe bahise bahabwa impamyabumenyi zabo bo ntibarazibona, bavuga ko ibi bibangamiye iterambere ryabo n’ubuzima bwabo by’umwihariko.

Ibirango by'aya mashuri abiri
Ibirango by’aya mashuri abiri

Aba banyeshuri uko ari 115 bavuga ko bize mu bufatanye (partership) bw’imyaka itanu hagati ya RTUC na Mount Kenya University, bushingiye ku ishami rya BIT (Business Information Technology) ya Mount Kenya University.

Muri ubu bufatanye ishuri rya RTUC ryigishije abanyeshuri ariko mu izina rya Mount Kenya mu gihe yo yari itaremerwa gukorera mu Rwanda, impamyabumenyi (degree) z’abarangije bose muri ubu bufatanye zitangwa na Kaminuza ya Mount Kenya yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2011.

Iki kiciro cy’aba banyeshuri 115, bigiraga ku kicaro cya RTUC ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali n’i Rubavu ku ishami ryaho rya RTUC, nicyo cya nyuma cy’ubu bufatanye bw’imyaka itanu.

Aba banyeshuri ariko ku buryo butagenze nk’ubwa bakuru babo, kugeza ubu bo ntibarabona impamyabumenyi zabo, n’ubwo nyamara bambaye amakanzu y’abarangije (graduation).

Impamyabumenyi zabo ubusanzwe bazisaba RTUC, Kaminuza yabigishije ari nayo nabo bishyuraga amafaranga y’ishuri n’ibindi byose bisabwa umunyeshuri, ariko zikaza zanditseho Mount Kenya University ari nayo izitanga.

Abanyeshuri barangirije rimwe nabo ariko bo bigaga muri Mount Kenya University batari muri ubwo bufatanye na RTUC, bo babonye impamyabumenyi zabo nk’uko babyemeza.

Bamwe muri aba banyeshuri baganiriye n’Umuseke bavuga ko kutabona impamyabumenyi zabo bari kubitakarizamo byinshi.

Bavuga ko abakoraga batari kubona amahirwe yo kuzamura urwego rwabo mu kazi kuko batarabona impamyabumenyi za Kaminuza, abandi nabo abakoresha babo ngo barabafata nk’abatekamitwe kuko bahora bababwira ko izo mpamyabumenyi zabo bagiye kuzizana vuba.

Aba banyeshuri bamwe muri bo batarabona akazi bavuga ko bari kubura amahirwe yo gusaba akazi bafite ibyangombwa byuzuye, n’izindi mbogamizi nyinshi babwiye Umuseke bari guhura nazo kuberakutagira ibyangombwa.

Umwe muri aba banyeshuri utifuje ko twandika amazina ye ati “ Nk’ubu nta na transcripts (indangamanota) dufite nibura wanagaragaza ko wize imyaka ine kuko nazo zitangwa na Mount Kenya, buri gihe tujya kwaka degree zacu kuri RTUC bakatubwira ngo bizakemuka mu cyumweru gitaha, amezi abaye abiri.”

 

RTUC yaba ifitiye umwenda munini Mount Kenya University?

Callixte Kabera umuyobozi wa RTUC avuga n’Umunyamakuru w’Umuseke kuwa mbere tariki 14 Mata kuri iki kibazo yamubwiye ko ibyo by’umwenda atari byo, ari ibihuha.

Callixte yasobanuye ko ikibazo gihari ubu ari ugusoza amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibi bigo byombi bitaranozwa neza.

Ati “Umunyeshuri ufite ikibazo araza hano tukakimusobanurira. Iki ni ikibazo kiri gukorwaho n’impande zombi kizarangira vuba.”

Umuseke wabajije muri Kaminuza ya Mount Kenya ishami rya Kigali iby’iki kibazo, badutangariza ko ushinzwe iki kibazo ngo atari mu gihugu ubu yagiye mu kiruhuko gito. Nubwo iyi Kaminuza yari yatangaje mbere ko iki kibazo RTUC ariyo igomba kugikemura.

Aba barangije muri ubu bufatanye bwa Kaminuza zombi, bavuga ko ibyo bagombaga kwishyura byose nk’abarangije babikoze, n’ubwo muri bo harimo abatarabyishyura byose, ariko ngo mu by’amashuri ntibibaho ko utarishyuye ajya aba intambamyi yo kubona ibyangombwa ku bandi.

Kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka aba 115 bategereje ibyangombwa byabo, bavuga ko buri gihe uko babajije ubuyobozi bwa RTUC iby’impamyabumenyi zabo bubabwira ngo “mu cyumweru gitaha bizaba byakemutse” bazibone.

Kuwa mbere tariki ya 14 Mata nabwo Kabera Callixte uyobora RTUC yabwiye Umuseke ati “ Turi mubyo gukolozinga (kurangiza) MoU (ubufatanye) kandi biri kugenda neza. Mu cyumweru gitaha bizaba byacyemutse.”

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ngewe mbona iki kibazo kimaze kuba ingutu !!! i yo urebye imbaga yaba nababa nyarwanda irenganira murubwo bwumvikane buke ,burihagati yi zo kaminuza zombi usanga bibabaje!!!!

  • sha ntibakababeshye namwe ngo mwemere. RTUC ibereyemo MKU izirenga 45,000,000 Millions none ngo ntamwenda, gusoza amasezereno bifata igihe kitazwi? umuyobozi ubeshya abanyarwanda we ni muyoboziki? pole mwabanyeshuri mwe mwongere mwihangane icyumweru gitaha.

  • sha ntibakababeshye namwe ngo mwemere. RTUC ibereyemo MKU izirenga
    45,000,000 Millions none ngo ntamwenda, gusoza amasezereno bifata igihe
    kitazwi? umuyobozi ubeshya abanyarwanda we ni muyoboziki? pole
    mwabanyeshuri mwe mwongere mwihangane icyumweru gitaha.

  • ariko ntimugakabye, jye aho narangirije ko nambaye mbere yaba bariho bavuga muri Kaminuza ko diplome zacu zitarasohoka, kuki se mwanditse RTUC yonyine ntimuzenguruke no zindi University zigihugu ngo muzandike zose, banyamakuru ntimukabe abafana rwose mugerageze mube professional kabisa

    • kangwage nawe ntukarengere impamvu babivuze nuko babimenye niba mwebwe mwarabyumvikanye nabo se. cg mutarabivuze abanyamakuru bari kubirora?

  • ariko mbona harimo ikibazo ese ubundi ibyo byo kurangiza amasezerano abanyeshuri birabareba bisaba se kwandika diplome cg ziranditse rector ajya areka kubeshya avuge icyibazo gihri azibuke amande bajya baca umuntu ngo watinze gutanga igitabo ngo amande ya 60000 kusubiramo ikizamini ukishyura(REPAET) 60000  UBWO NAWE ZAIBUKE NAJYA GUTANGA DIPLOME AZONGEREHO AYO MANDE

  • Urebye muri  Kaminuza zose  wasanga icyo kibazo gihari nkaho ndangije natwe ntiturazibona!ario ndabona mwihaye kaminuza imwe gusa!ibi  ntabwo ari ibitekerezo bizima  rwose kandi mugerageze gukora umwuga neza mureke kuba  ba byacitse mutazi umuzi wikibazo! Mount Kenya ntacyo yabatangarije  ubwo ifite impamvu itanagitangaje ,mujye mutanga amakuru mufitiye gihamya

    • @Carine, ntukihuruze utazi ikibazo uko kimeze. Kaminuza wigaho ifite impamvu zayo naho ibya RTUC na MKU banza ubimenye neza. Hari partnership hagati yizi kaminuza 2. Sasa abanyeshuri barangirije kuri promotion imwe naba ba RTUC(bakoreye graduation rimwe ndetse n’ahantu hamwe) barazihawe abandi ntibazihabwa kubera impamvu zidasobanutse. 

    • @Carine nonese katwemere ko Mount Kenya ifite impamvu nonese iyompamvu batabwira abobireba imaziki? ahubwose ifite ishingiro? kowasanga aricyo gituma batayitangaza

  • arikose ubundi barinda bajya kubeshya ngo bitindijwe no gusesa amasezerano? bajyakuyagirana Bigezebabuza abanyeshuri kwishyura /kwiga?biragaragarako arinzitwazo peeeeee!!!

  • rwose ndumva abobana barikurengana cyane wabona nabifuza gukomeza nka masters ndetse nomukazi babuze ibyangobwa!mufashe abobana kubona impamya bushobozi zabo doreko baziruhiye imyaka4…..ndumbva barambiwe next week…naho nkaba Carine bihakuvuga ibyobatazi neza bitonde bacumugani “agahwa karikuwundi karahandurika koko”ndumva MKU

    • ariko uyu carine ubanza ari umugore wa tombola dr phd kuko ubona asa naho batekereza kimwe n’imyitwarira imwe

  • Turambiwe next week,next week,next week,……………..Turarambiwepe!

  • Ariko ubundi aba bayobozi ba RTUC bakoresheje inama abarangije mu ishuri bashinzwe babasobanurira impamvu zifatika uretse kubabwira gusa ngo next next…! Nkurikije ibyanditswe ahanakwibwira ko nta nama yakoreshejwe ngo hatangwe ibisobanuro. Ubwo buyobozi rero budakoresha inama ngo busobanurire abo bushinzwe nibwo butuma abanyeshuri bakomeza kwirukira itangazamakuru ngo barenganurwe cyane ko baba baravunitse koko bishyura.MINEDUC nitabarire hafi, abo bayobozi batange ibisobanuro ku mugaragaro. Erega ubanzaubwo bwiru aribwo bukurura ibibazo n’ibihuha bituma abanyeshuri bumva batakwihangana.Mbiswa ma!

  • RTUC IRIMO UMWENDA MUNINI CYANE MKU KUBURYO RWOSE ISO DEGREE ZANYU NTAZO MUZABONA ESE MUZIKO RTUC IFITE UMWENDA WA RRA MILLIONS 800 UBWOSE MURUMVA ARIBYO KUBURYO NAMWE MUZAZIBONA AHUBWO AMAKURU MFITE MASHYA NGO RTUC IGIYE KUGUKORA DESIGN YA DEGREE ZABO MAZE NGO ABE ARIZO BABAHA BIRABABAJE RWOSE NAMWE MUNYUMVIRE RTUC KANDI IZWIHO IMITEKERE GUSA NAHO IT NIRUBIGABIGA NTAKIGENDA NATWE ABAHIGA UBU TWARAGENDESHEJE ABARIMU NTIBAHEMBWA ABA STAFF BO BARIHANAGUYE URETSE BAMWE BISAZA NGO BABISHYURE BAKABARIHIRIRA INZU ESE NO KURYA UBWO NUKO KWERI BIRABABAJE BASORE MWATUBANJIRIJE MWIHANGANE NATWE SITWE

  • ehhhh….hanoho ntibizakunda ehhh ntibibaho nihe kaminuza yoguteka yatanze impamya bumenyi za IT?niko baba bigira muremure bagakabya cyakora mushatse mwadukemurira ikibazo Papa wacu ndavuga umubyeyi wacu atarabimenya kuko nimba harikintu arwanya nabashaka kurenganya abayoboye…mwitonderero kuko iyokaminuza ishobora kubigenderamo bikavamo kuyifunga burundu cyangwa bakabambura uburenganzira bamwe nabamwe.mahoro 

  • ehhhh….hanoho ntibizakunda ehhh ntibibaho nihe kaminuza yoguteka yatanze impamya bumenyi za IT?niko baba bigira muremure bagakabya cyakora mushatse mwadukemurira ikibazo Papa wacu ndavuga umubyeyi wacu atarabimenya kuko nimba harikintu arwanya nabashaka kurenganya abayoboye…mwitonderero kuko iyokaminuza ishobora kubigenderamo bikavamo kuyifunga burundu cyangwa bakabambura uburenganzira bamwe nabamwe.Amahoro 

  • birababaje kwumva amagambo yanditswe kuriyinkuru agamije gusebanya gusa!!! ese ko MKU ntacyo yatangaje mwebwe muherahe muvuga ko RTUC iyirimo Millions, kaMINUZA YA rtuc NI KAMINUZA NKIZINDI AHUBWO ABANYARWANDA MUKWIRIYE KUGIRA IMYUMVIRE YA VISION !!!! musohoke mumitekerereze ya kera!!! ninde se wababwiye ko kaminuza ya RTUC yigisha guteka?? muge mutekereza kure kandi mutekereze ibyingira kamaro!!! muri kenya kaminuza ifite program nkiza RTUC yatangiye muri 1973 kenya Utalii college, icyo gihe urwanda rwari rukiri mwicuraburindi ry’ibitekerezo bibi rutabasha kureba ibyateza imbere abanyarwanda. none uyumunsi wa none abanyarwanda barareba ibyateza imbere abanyarwanda namwe muti Guteka??? RTUC train future International Standards hotel

  • (@rwanda) HAHAHAHA, GUTEKA KO BIKURAKAJE SE HARI ICYO BITWAYE? NONE SE NIBA ABIZE ANDI MASOMO ATANGWA NA MKU AJYANYE N’IKORANABUHANGA ADATANGWA UBUSANZWE NA RTUC, IBYO BITUMA URAKARA UVUGE NABI NGO KEREKA BABAHAYE DEGREES ZANDITSEHO RTUC? NONEHO KURI WOWE UBWO RTUC ITANGA training kuri future International Standards hotel ABARANGIZA KAMINUZA ZOSE BAJYE BABAHA DEGREES ZA RTUC!!!! HAHAHAHA, WASETSA N’UVUYE GUSHYINGURA UWAMWIBARUTSE!

Comments are closed.

en_USEnglish