Digiqole ad

Abantu 10 bari guhigwa nyuma ya Osama

Nyuma y’urupfu rwa Osama Bin Laden wari ufite agatwe gahenze kurusha utundi twose, theguardian yagaragaje abandi bantu 10 bashakishwa ari bazima cyangwa bapfuye na FBI na CIA ndetse n’izindi ntasi zose zo kwisi.

Aba bagabo ahanini baba bashinjwa byinshi; kwica abantu, gucuruza ibyobyabwenge, gucuruza intwaro, iterabwoba, gucuruza abantu n’ibindi bitandukanye. Amakuru avuga aho bari cyangwa kuranga aho baherereye wabikiriramo kuko baba barashyizweho ama miliyoni y’amadorali kubayatanga.

Gusa urebye nabi nawe ukaba wahasiga agatwe ushakisha ibiberekeyeho kuko nabo baba bafite benshi bakorana nabo.

Dore 10 ubu bashakishwa ari bazima cyangwa bapfuye kurusha abandi:

1. Joaquín Guzmán – Umwami w’ibiyobyabwenge kw’isi

Joaquin Guzman
Joaquin Guzman

Uyu mugao ni umunya Mexico bakunze kumwita “El Chapo”  akuriye umutwe kabuhariwe w’abacuruza ibiyobyabwenge kw’isi witwa Sinaloa Cartel. Akunze kuza kurutonde rwa Forbes magazine rw’abantu bakomeye kw’isi kandi bakize cyane. Uyu mugabo ngo ntawuzi igihugu atuyemo, gusa ngo haba ari hagati ya Colombia, Mexico cyangwa Texas muri USA, akorana n’abantu benshi mu bucuruzi bwa marijuana na heroin.

Benshi bagiye bapfira mu gushaka kumwivugana, ashinjwa urupfu rw’abapolisi ba biriya bihugu byose babaga bahawe ubutumwa bwo kumwica.

2. Dawood Ibrahim – Akuriye umutwe w’abagizi ba nabi mu Buhinde

dawood-ibrahim
Dawood Ibrahim

Niwe muntu ushakishwa kurusha abandi bose mu buhinde, akuriye umutwe witwa D-Company (Death Company) uyu mutwe ngo uko ukora ibi byose; ucuruza ibiyobyabwenge, ugakora contarct zo kwica abantu muri Pakistan mu Buhinde na UAE.

Uyu mugabo we ngo yaba yaratangiye gushakishwa na ndetse mbere ya Bin Laden kuko ashinjwa ibitero byahitanye abantu i Mumbai mu 1993. Nawe ngo yaba yihishe muri Pakistan.

3. Semion Mogilevich – Mu burusiya bamwita ‘boss of bosses’

Semion
Semion

Yigeze gufungwa muri 2008 mu Burusiya kubera gukwepa imisoro. Uyu mugabo wavukiye muri Ukraine, we yagaragaye mu bujura bwa Miliyoni $150 yibye amayamerika mu bijyanye n’amategeko. Akaba kandi ngo akuriye ishyirahamwe ry’abajura mu burayi bwose (Europe mafia syndicates) uyu mugabo bajya bita “Don Seymon” ngo yaba arusha abandi bose kwihisha kurenza abandi bose bashakishwa kuko amakuru ye amenyakana gake cyane

4. Matteo Messina Denaro Cosa Nostra kingpin

Matteo Messina Denaro
Matteo Messina Denaro

Uyu mutaliyani ngo nawe yahizwe kuva kera, ariko kubera ubukungu afite ngo ntawamugeraho. Akuriye Mafia yabatariyani yitwa Cosa Nostra izwi cyane mu kwiba ama Bank. Uyu mugabo bamwita “Diabolik” bizwi cyane ko akunda ubuzima bw’amaraha. Agaragara cyane mu ntara ya Sicille mu majyepfo y’ubutaruiyani mu mamodoka ahenze ya za Porsches na Bugatti Veyron. Ariko gno ntawahirahira amukoraho kuko abapolisi bose aba yarabaguze.

5 . Alimzhan Tokhtakhounov –  Akuriye Gangster zose muri Uzbekstan

Alimzhan
Alimzhan

Nubwo ari umursiya avuka muri Uzbekistan akaba ari naho akorera ibikorwa bye bibi. Acuruza intwaro, akagemura ibiyobyabwenge ndetse akaniba imodoka n’indege akoresheje abantu be.

Yaba ngo akorana cyane n’uriya numero ya mbere mu bashakishwa Joaquín Guzmán, FIB uyu mugabo yamushyizeho miliyoni 5$ kuwatanga amakuru yahoo ari.

6. Felicien Kabuga – umucuzi wa genocide yo mu Rwanda

Kabuga Felicien
Kabuga Felicien

Uyu mugabo ngo yaba ari we mushoramari ukomeye washyize amafaranga ye mu kurimbura abantu barenga 800.000 mu Rwanda mu gihe cy’amezi 3 gusa. Arashakishwa cyane n’urukiko muzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha. Arahigwa kandi na polisi mpuzamahanga Interpol. Bivugwako yihishe muri Kenya, Somalia cyangwa Gdibouti.

7. Joseph Kony – ayoboye guerrilla muri Ugandan

Joseph Kony
Joseph Kony

Umukuru wa Lord’s Resistance Army, uyu mugabo niwe ushinjwa urupfu rw’abantu benshi kurusha abandi bashakishijwe bose. Miliyoni 2 z’abantu ngo zaba zarapfuye kubera uyu mutwe ayoboye kuva mu 1986.

Josph Kony utavuga rumwe na Leta ya Museveni kuva yayifata mu 1986, ngo yishe abantu muri Soudan, DRCongo, na Uganda, ndetse ashimuta abana basaga 66,000 abagira ingabo ze n’abagore be.

Urukiko mpuzamahanga rumushinja ibyaha 33 byibasiye inyoko muntu, akaba ashakishwa aho yihishe mu mashyamba ya Congo, Uganda n’amajyepfo ya Soudan. Ngo yaba afite urugo mu mujyi wa JUBA capital y’amajyepfo ya Soudan.

8. James ‘Whitey’ Bulger – ngo ni mukuru cyane mu mabi (Old-school US mobster)

James whitey Bulger
James whitey Bulger

Nubwo murumuna we William Michael Bulger yayoboye Senat ya leta ya Massachusetts ndetse na Kaminuza ya Massachusetts muri USA, ntibyabujije mukuru we kuba ikirara ruharwa.

We ayoboye umutwe w’abagizi ba nabi witwa Winter Hill Gang ukorera muri America na Irlande. Uyu mutwe ucuruza ibiyobyabwenge, ukica abantu ku mafaranga, ndetse ugacuruza intwaro. Uyu mugabo ngo aratunze cyane kuko nubwo FBI imushakisha nawe akoresha ubutunzi bwe buri hagati ya Miliyoni $30m na $50m mu kwihishahisha.

Aheruka kugaragara mu 2002 i Londres, yashyizweho miliyoni $2m kuwatanga amakuru yahoo yafatirwa.

9. Omid ‘Nino’ Tahvili – umukuru w’itsinda ry’abicanyi muri Canada

Omid Nino Tahvili
Omid Nino Tahvili

Itsinda ry’abarabu bica abantu bakaniba muri Canada ngo niwe boss waryo. Yatorotse gereza irinzwe cyane kurusha izindi muri Canada (Canadian maximum security prison) mu 2007yambaye imyenda y’abarinzi baho nyuma yo kwica umwe mu bamurindaga.

USA nayo imushakisha ku bujura bwa miliyoni $3m za Bank yari iri kwimura izo cash ikazibirwa mu muhanda na gang ye.

10. Ayman al-Zawahiri – Numero ya kabiri ya Al-Qaida

Aman Al zawahiri
Aman Al zawahiri

Uyu munyamisiri afatwa nk’inkoramutima ya Osama Bin Laden, benshi ngo bibaza impamvu Osama yarashwe batari kumwe.

Avuga icyarabu, icyongereza, n’igifaransa neza. Akaba inzobere mu kubaga (surgeon) ngo yaba yarabaye inshuti ya Bin Laden muri za 80 igihe yamuvuraga igikomere yatewe n’isasu ry’abarusiya barwanaga icyo gihe muri Afghanistan.

Ubundi ngo niwe muntu utekerereza Al Quaeda, Bin Laden ngo yamufataga nka mukuru we. Ibitero byo kuri World Trade Center i New York tariki 09/11/2001 ngo ntibyari gushoboka iyo uyu mugabo atahaba.

umuseke.com

en_USEnglish