Abangije iby’abandi badafite imitungo bakoreshwa TIG – Hon Ntawukuriryayo
*Itegeko ririho ubu rigena TIG nk’Igihano nsimburagifungo gusa,
*Min Busingye avuga ko Itegeko ritagira icyo rivuga ku muntu udafite ubwishyu bw’ibyo yatsinzwemo,
*Busingye yizeje Abasenateri ko bidatinze bazashyikirizwa umushinga w’itegeko rishyiraho indi TIG yajya ihabwa uwabuze ubwishyu.
Mu kiganiro Inzego z’Ubutabera zagiranye n’Abasenateri bo muri Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage, muri iki cyumweru, Honorable Senateri Ntawukuliryayo Jean Damascene yabajije Minisiteri y’Ubutabera igituma hadafatwa umwanzuro ku kubonera umuti ikibazo cy’abantu batishyura ibyo basahuye muri Jenoside bitwaje kutagira imitungo kandi iki kibazo cyaravuzweho igihe kirekire.
Minisitri Busingye yagaragarije Abasenateri ko imwe mu ntandaro y’ikibazo cyo kuba hakomeje kugaragara ikibazo mu kurangiza imanza, ari umubare munini w’abadafite ubwishyu bw’ibyo baba bagomba kwishyura kandi itegeko ry’u Rwanda ntacyo rivuga kuri aba bantu.
Ati “…kugeza ubu amategeko ntabwo araduha inzira isobanutse ku muntu udafite ubwishyu uko byagenda, usibye kuvuga ngo tegereza umunsi umwe Imana izakugoboka ugire icyo utunga tugitware, ibyo nabyo kugira ngo azagire umwete wo gukora azi neza ko ikizabanza gukorwa ari ukugitwara, nabyo sinzi ko byoroshye.”
Busingye yanavuze ko mu mwaka ushize ubwo inzego zo mu butabera zamanukaga mu bice bitandukanye ngo zige kurangiza imanza zasizwe n’Inkiko Gacaca, zatunguwe n’imanza zigera mu bihumbi 61 zagaragaye ari nshya mu gihe izi nzego zagiye zizi imanza ibihumbi 21.
Minisitiri yavugaga ko izi manza kimwe n’izindi za Gacaca zitarangizwa zishingiye ku kutagira ubwishyu kw’abazitsinzwe, abandi barimukiye ahantu hatazwi n’abinangira.
Agendeye ku mirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) iri mu mategeko y’u Rwanda; Hon. Senateri Ntawukuliryayo Jean Damascene yavuze ko inzego bireba zigendeye kuri iyi mirimo hashakwa umuti mu kobona ubwishyu bw’ibyangijwe n’umuntu udafite aho akura.
Ati “…kuki abantu badafite imitungo badafatwa nk’abantu bashobora gukora TIG ko n’ubundi mu mategeko yo kwiyubaka no kwiyumva kw’Abanyarwanda n’ibibazo biremereye by’Abanyarwanda abantu bageze kuri TIG.”
Ntawukulikiryayo uvuga ko iki kibazo cyaganiriweho kenshi, yabajije Minisitiri impamvu iki kibazo kitabonerwa umuti.
ati “…wenda bizashyirwaho n’Itegeko, kuva igihe tubiganiriyeho hari indi nzira mwabonye, iyi hari aho tuyigeza cyangwa tuzakomeza tuvuge ko dufite ibibazo by’abantu badafite imitungo kandi uzasanga abantu benshi badafite imitungo kandi bagomba kwishyura ibyo bangije.”
Minisitiri Busingye avuga ko TIG iri mu mategeko y’u Rwanda ayigena nk’igihano aho kuba yakwifashishwa mu kubona ubwishyu bw’ufite ibyo yangije udafite imitungo yavamo ubwo bwishyu.
Ati “…ni ukuvuga ngo mu mwanya wo kugufunga ndakuretse, genda ufungishwe ijisho mu mudugudu w’iwanyu, bashobora kugushakira imirimo ifitiye abaturage akamaro wakora, ariko iyo mirimo ntivamo ubwishyu bwo kwishyura ibyo wakoze.”
Busingye yabwiye Abasenateri ko umushinga ugena TIG izajya ifasha umuntu udafite imitungo kubona ubwishyu uri kunononsorwa ko uzagezwa mu Nteko Ishinga Amategeko mu gihe kitarambiranye.
Yifashije urugero, Busingye yagize ati “ ingengo y’imari hafi 90% ikoreshwa mu turere, nibo bakora imihanda, nibo bakora ibiraro, …turimo turavuga tuti muri aya amafaranga kuki wa muntu atahabwa amahirwe agahabwamo umurimo, kugira ngo n’uyu muco wo kuvuga ngo naratsinzwe, natsindiwe ihene ya kanaka ngomba kuyiriha.”
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW