Digiqole ad

Abandi batandatu bahawe miliyoni muri YORA Cash na MTN

Nyarutarama  – Ku nshuro ya kabiri, abantu batandatu nibo bahawe miliyoni buri wese muri yora cash na  MTN ku kicaro gikuru cya MTN kuri uyu wa 06 Kamena 2013.

Abahembwe bari kumwe n'umukozi wa MTN (Uhagaze iburyo)
Abahembwe bari kumwe n’umukozi wa MTN (Uhagaze iburyo)

Yora Cash ni promotion izamara iminsi 30 ikaba yaratangiye kuri 26 Gicurasi ikazarangira kuri 26 kamena. Abafatabuguzi ba MTN bakaba bagenda babona amanota uko bohereje mesaje cyangwa bahamagaye. Abanyamahirwe batombowe bagahabwa ibihembo bitandukanye birimo miliyoni itsindirwa buri munsi.

Kuri uyu wa kane, abagera kuri batandatu buri wese yahawe miliyoni. Abo ni Alphonse Uwamahoro, Ngenzi Rene, Japhet Ntirenganya, Muyenzi Jean de Deiu, Oscar Nzaboninka na Murenzi Jean Bosco buri wese mu byishimo bidasanzwe akaba yashyikirijwe miliyoni imwe y’amanyarwanda.

Ntirenganya Japhet umwe mu batomboye akaba n’umunyeshuri muri Kaminuzankuru y’u Rwanda ngo kuriwe gutombora ntibimutunguye cyane kuko yari yabonye ubutumwa bugufi kuri facebook ye bumumenyesha ko ari mu binjiye mu irushanwa.

Abajijwe n’abanyamakuru nib anta kimenyane cyaba kirimo yagize ati “ nta muntu numwe nziranye nawe ukora muri MTN ntabwo rwose nzi uko bamfashe ni amahirwe nagize. Icyo kibazo rwo se abantu bakireke kuko ni amahirwe aba asekeye umuntu.”

Naho Ngenzi René waturutse Iburasirazuba ngo akaba agiye gukora neza ubworozi bwe bw’inkwavu yarasanzwe akora ubundi akaba ateganya kuzakomeza Kaminuza ngo kuko aya mafaranga abonye agiye kuyabyaza umusaruro.

Naho Uwamahoro na Murenzi bari basanzwe ari abacuruzi bakaba bazakomeza kwagura ubucuruzi bwabo.

Mu bindi bihembo byatanzwe ku bafatabuguzi ba MTN bagera ku bihumbi 100 buri wese yohererejwe 5 000frw kuri Mobile money  ndetse n’ikarita ya telefoni ya 5 000 ku bantu 300.

Nkuko Mugabe Robert ushinzwe gukorana n’ itangazamakuru  muri MTN yabitangaje ngo uwatomboye ntago ari uko aba afite amanota menshi ahubwo imashini itoranya mu bafite amanota menshi maze umunyamahirwe numero ye ikaba ariyo ifatwa.

Gusa ngo kubona amanota biri mu bikwinjiza  mu irushanwa rya Yora cash. Kubona amanota akaba ari uguhamagara no kohereza SMS.

Mugabe yakomeje avuga ko kuba MTN iba yazanye promotion nk’iyi atar inyungu gusa kuri MTN ko ahubwo bifasha n’abafatabuguzi bayo mu kubazamura mu buzima bwabo ndetse no gusabana nabo.

Mu bagombaga guhambwa ibihembo Muyenzi J de Dieu ntiyabonetse ariko akaba yarabimenyeshejwe akaba ataje kubera impamvu z’ akazi ariko igihembo cye cya miliyoni y’amanyarwanda kiramutegereje.

Gracieuse UWADATA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ese kuri internet ntawahakinira? munsobanurire uko bigenda. nanjye ndashaka iyo miliyoni nikenure

Comments are closed.

en_USEnglish