Abanyamuryango ba COPCOM bagiye gutaha inyubako yabo
Mutware Bienvenu ushinzwe icungamutungo muri Koperative ya COPCOM avuga ko ubu bishimiye cyane kuba ibyo bavugaga babishyize mu ngiro bakaba ibyari ibishushanyo mbonera byarujujwemo amazu y’ikerekezo none ubu abanyamuryango ba Koperative bakaba bagiye gutombola ibyumba bazakoreramo mu nyubako zabo bujije mu Gakinjiro ka Gisozi mu karere ka Gasabo.
COPCOM ifite abanyamuryango 321 bazatombola aho bazakorera muri izo nyubako, ibyumba bigera ku 100 by’aya mazu bizakorerwamo n’undi munyarwanda wese ubyifuza uzakodesha ku giciro gito cyashyizweho na Koperative.
Mu kubaka aya mazu bujuje bahuye n’inzitizi zitandukanye, Mutware avuga ko abanyamuryango bakusanyije imigabane, basanga icyifuzo cyabo kitazagerwaho bahitamo kwisunga amabanki, ariko ngo amwe muri yo aza kubatenguha bidindiza ibikorwa by’ubwubatsi, ari bwo bagiye muri Banki nyarwanda y’iterambere BRD, ibaha inguzanyo ari nayo igejeje iyi nyubako ku musozo.
Ubwubatsi bw’izi nyubako zigezweho bwatangiye muri Kanama 2012, bwari bwitezwe kurangira mu 15 Gashyantare 2014, aha yaboneyeho gushimangira ko ntakabuza uku kwezi kwa Nyakanga gusoza bazitashye, bamaze no kubona icyemezo cyo kuzituramo gitangwa n’ubuyobozi “Permi d’Occupation”.
Mutware avuga ko izi nyubako zigiye gufasha abanyamuryango ba COPCOM gukora ubucuruzi bunoze kandi bw’umwuga biteza imbere ubwabo, ndetse n’Akarere ka Gasabo batanga imisoro ifitiye uruhare mu kuzamura ubukungu bw’abanyarwanda.
Mutware ati, “iyi nyubako ya COPCOM iragaragaza ko twinjiye mu Gakiriro tuvuye mu Gakinjiro”
Emile Ndahumba uyobora Koperative ya COPCOM avuga ko ubu bafite umushinga wo guteza imbere imyuga mu banyarwanda.
Ati “Dushingiye ku bikorwa dukora turateganya gufasha iterambere ry’imyuga, tugiye kuzafasha abakora ubusuderi, n’indi myuga ijyanye n’ubwubatsi nko gukora amazi ndetse tuzubaka naho tuzigishiriza iyo myuga ku buryo buhoraho dufatanije na WDA, MINICOM na Minisiteri y’Uburezi, kugira ngo turusheho gufasha urubyiruko kuko ari rwo ruzaza rushyigikira ibi byose turi gukora.”
Koperative ya COPCOM, yatangijwe n’abahoze bacuruza ibikoresho by’ubwubatsi iruhande rwa Gereza ya Kigali mu Gakinjiro, biturutse k’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, bwasanze ari ngombwa kubimurira ahantu hagari mu murenge wa Gisozi akarere ka Gasabo,aho bageze bagakomeza umurimo wabo wo gucuruza ibikoresho by’ubwubatsi, nyuma ngo baza gusanga byaba byiza biyubakiye inyubako bazakoreramo ari benshi, ndetse ikababyarira n’inyungu.
Habineza -Marcel