Digiqole ad

Abana bavutse binyuze mu ifatwa ku ngufu muri jenoside bafite ibibazo byihariye

Umuryango kanyarwanda uvuga ko  intwaro abakoze jenoside bakoresheje ari ugufata ku ngufu abagore b’Abatutsikazi, abana bavutse muri ubwo buryo ubu barakuze ku buryo ubu bafite ibibazo byo kumenya abo bari bo mu muryango nyarwanda.

Umwana ufite agahinda (foto Internet)
Umwana ufite agahinda (foto Internet)

Aba bana nk’uko byatangajwe n’uyu muryango uvuga ko bafite ibibazo mu miryango  bavukamo kwa ba se, ndetse no mu miryango ya ba abagore bababyaye, umuryango kanyarwanda ukaba ufite uko ubatekerezaho, muri ibi bihe byo kwibuka jenoside.

Samuel Rubayiza umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango Kanyarwanda yavuze ko uyumuryango wafashe  iyambere mu gukora ubushakashatsi bwo kureba abantu bafite ibikomere bituruka ku ngaruka za jenoside.

Akaba avuga ko hagaragaye ko hari abantu 3400, bafite inkovu z’ibikomere byagiye bituruka ku ngaruka za jenoside.

Yagize ati “Twaje kwinjira muri gahunda yo gushakisha abagore bagiye bafatwa ku ngufu bakabyara abana muri ubwo buryo. Ibyo byabaye umwihariko, dore ko mbere yo gutangiza uwo mushinga hakozwe ubushakashatsi mu miryango ifite abo bana, twagiye tureba  uburyo uwo mwana afashwe n’ingorane bitera wa mugore.”

Rubayiza Samuel yakomeje avuga ko ubuzima bw’aba bana butameze neza ku buryo mu babyaye abo bana hari ababasize bakajya gushaka abagabo bityo aho basize wa mwana,  biba  ari ikibazo,  na ndetse n’aho yagiye gushaka yamujyanayo na byo bikaba ikibazo.

Uyu muryango wakoze ubujyanama ku bijyanye n’ihungabana mu miryango ariko ngo  wasanze budakemura cya kibazo, aho abagore babyaye mu buryo bwo gufatwa ku ngufu bavuga ko icyangombwa ari uko babafashiriza abana.

Mu gihe benshi mu bana bavutse binyuze mu gufata ku ngufu ababyeyi babo mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi batigeze babwirwa uko babyawe, Rubayiza Samuel avuga ko hagiye hafatwa ingamba yo kubwira uburyo bavutse n’ubwo bitaburaga gutera ibibazo mu miryango.

Abana 800 bavutse mu buryo bw’ifatwa ku ngufu ryabaye ku babyeyi babo muri jenoside bibumbiye mu miryango ya SURF, hakaba hari ababonye inkunga yo kubafasha kwiga mu mashuri yisumbuye.

Umuryango kanyarwanda uvuga ko abana bavutse mu buryo twakomeje kuvuga haruguru, bahura n’ibibazo byo gutereranwa mu miryango yabo bitewe n’uko hari bamwe mu babyeyi bananiwe kubakira, ibi bikaganisha ku ihungabana.

Gusa ngo Kanyarwanda bazakomeza gushyira ingufu mu kwita kuri ibyo bibazo bikigaragara mu muryango nyarwanda, kuri ubu bakaba bafite abana basaga 400 bafasha kwiga mu byiciro binyura by’amashuri mu Rwanda.

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • aliko biriroshye uwacitse kwicumu arihirwa na farge abatishoboye bafashwa na minaloc abandi nabo niba nyina amwanze yakagombye kuruhirwa nakarere kuko umwana ninzirakarengane kandi umwana abarizwa kumbande zose niba adafite se afite nyina abamurera bafite part yanyina niba nyina amwemera kandi amukunda agomba kugira right nkiyabandi bana bose ntimukigore kabisa kandi abanyarwanda tujye dushyira mugaciro bien sure nyina yarababaye aliko mugihe yiyemeja kumubyara ntayikuremo agomba no kumurera kuko nziko harigihe leta yigege kubikora nyuma yintambaro so umwana n’umwana kandi umwana nawe agomba kubyakira harujugunywa akarerwa ntababyeyi afite nawe azafate ko se yapfuye nyina ariho akomeze ubuzima kandi bibaho mubuzima hari zamayibobo zikura ubuzima burakomeza kandi ndumva na leta ibifite munshingano zabo iryo shyirahamwe ruzajye kureba ministre ufite umuryango munshingano ze erega nukutamenya babafasha pe.courage.

    • ibyo uvuga nibyo ariko ntitwibagirwe ko kuba umuryango wa nyina utabasha kumwakira ari ikibazo kinini kuko iyo umwana yanzwe aba atukwa,agacyurirwa ibyo atagizemo uruhare,bikamugiraho ingaruka mbi ku buzima bwe,naho ikibazo gishingiye kandi byagiye bigaragara yajya kwa nyina bakamwirukana yahinguka kwa se bikaba uko agahora yigunze,wibuke ko ubwonko budapfa gusiba ibyo bwabitse niyo mpamvu gukemura iki kibazo ari ingorabahizi.kubivuga biroroshye ariko ibikorwa biragoranye nongereho ngo biragoranye,ubaye uzi umwana wahuye n’icyo kibazo nibwo wabyuma

    • Jyewe nemera ko aba bana bafite ibibazo ariko abantu bakwiye gushyira ibyo bibazo muri context rusange y’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi muri 94. Sinibaza ko hari ukwiye gushyira ikosa kuri nyina w’umwana wafashwe ku ngufu n’Interahamwe ndetse n’abambari bazo kuko nawe si muzima. Kumusaba gutekereza nk’abantu bazima uyu munsi ni ukumusaba ibidashoboka. Umuryango wa nyina nawo ni ukuwurenganya kuko kenshi abo bafashe abana cyangwa abavandimwe ni nabo bishe abandi bo muri iyo miryango! Ni gute wasaba uwo muntu ngo abe muzima aka kanya, ahite abona uwo mwana nk’aho ari usanzwe. Igisubizo rero mbona ni uko Leta ariyo yagafashije abo bana cyane cyane kwiga, hanyuma ibindi bibazo bikazagenda bikemuka uko ingaruka za Jenoside zizagenda zigabanya ubukana abantu badashatse ko ibibazo bimwe bikemuka nk’aho tuvugiye aha. Abanyarwanda, harimo n’abo bagize iyo miryango, ndetse n’abanyamahanga, bakwiye kumenya ko Jenoside ari icyaha kidasanzwe ko n’ingaruka zacyo zidasanzwe.

      • ubivuze ukuri muvandimwe,ni process ndende kugira ngo bizarangire, gusa reta niyo yakagombye gufata iyambere mu gufasha abo bana(ndavuga abatereranwe nimiryango)kuko ni kimwe mu ngaruka za genocide,!!

  • ABA BANA BABO BAGOMBA KWITABWAHO BYUMWIHARIKO KUKO SIBO BABIKOZE

  • Icyangombwa ubaye waramenye Imana uwo mwana yakakubereye umugisha kuko ari imbuto yavuye mumubabaro wawe kiriya gihe ukamukunda cyane kdi ukamubwiza ukuri kukubaho kwe,yazagirira umuryango nyarwanda umumaro abonye ko yakunzwe atarakuiriye gukundwa niko natwe tumeze nitwari ubwoko ariko yatugize ubwoko iduha nigikundiro n ubwiza,nyamara amateka yacu ntiyakabitwemereye.

    • IMANA iguhe umugisha peace uri peace koko izina niryo muntu, gusa muvandimwe bisaba imbaraga zituruka mu ijuru!!!aba babyeyi bahuye nagahinda IMANA iborohereze pe,gusa nkuko peace yabivuze ni imbuto zumubabaro wanyu!!!ba mama mwihangane
      mwa bana mwe namwe mwihangane burya uko umuntu azaba ntaho kujya!!muzamare ba mama banyu agahinda!!!

  • birumvikana ko ababyeyi(mama) babo babye kandi cyane n’agahinda , ariko nanone kuba baremeye kubyara abo bana nabwo nubutwari bagize kandi budasubirwaho, gusa muri ikigih abo bana koko hari abo usanga banyina nta bubasha bafite bwo kubakomereza ubuzima cyane cyane amashuri, aha rero nahuruhare rwa umunyaryango nyarwanda kwirengagiza byinshi bakabanza bakumva uburenganzira bw’umwana uwo ari we wese ko buza mbere yabyose uwo mwana akabaho neza, atababaye kandi hari uburyo bwo kumuzamura. imbaraga z’ejo z’igihugu

  • Ndababaye kandi simfite icyo kuvuga! !!!!!!

  • birababaje ariko nanone igihe kirageze ngo tubabwize ukuri kuko ntayindi nzira birakomeretsa ariko bikanavura ntabundi buryo mbona bwashoboka.

  • biteye agahinda kubona aba bana baravutse ku maherere, agahinda bafite ubu gaterwa nuko basamwe nta mu mutuzo hagati yababyei , naho batwitiwe nta mutuzo wa nyina birinda bagera aho bavuka mu gahinda, naho kumvwa rero kandi ibi bintu birumvikana

  • Abo bana bafite koko ibibazo.Njye nanjye mfite ikindi kibazo gisa n,ibyo kandi kingoye.Mvuka Ngororero ahahoze ari commune Ramba.Umusirikare w;inkotanyi yamfashe kungufu hari I997 ubu umwana nabyaye afite imyaka 16.Birambabaza cyane iyo nabuze amafranga ye y,ishuri cyane ko njye ntekereza ko se ari umuntu ukomeye muri iki gihugu.Nabuze aho mpera mbaza ikibazo cyanjye.Amazina ya se ndayazi ,mfite abantera inkunga nziko namushaka nkamubona.

  • Ese uyu mwana afite imyaka 20

Comments are closed.

en_USEnglish