Digiqole ad

Abana b’abakobwa bagera ku 130 000 bari gukingirwa kanseri y’inkondo y’umura

Abana b’abakobwa bagera ku 130 000 nibo bagomba guhabwa urukiko rwa kanseri y’inkondo y’umura, uru rukingo rukaba baratangiye kuruhabwa kuri uyu wa 24 Gicurasi.

umwana wo ku ishuri ribanza rya APAPEC IREBERO ahabwa urukingo/photo /Timothy Kisambira
umwana wo ku ishuri ribanza rya APAPEC IREBERO ahabwa urukingo/photo /Timothy Kisambira

Iyi ni inshuro ya kabiri aba bana bahabwa uru rukingo,  urwambere bari baruhawe umwaka ushize. Uru rukingo rugenewe abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 13 na 14.

Mbere yo gukingirwa ahatandukanye mu gihugu, abana babanza gusobanurirwa akamaro k’uru rukingo bagiye guhabwa bwa kabiri, dore ko ngo hari ibihuha byakwirakwijwe ko ari urwo kubafungira imbyaro.

Ibi bikaba byaramaganywe na Ministeri y’Ubuzima yemeza ko izi nkingo ziri guhabwa abana b’abakobwa, mu rwego rwo kubakingira kanseri y’inkondo y’umura ifata umuntu iyo utunyangingo tw’iyo nkondo tutigeze dukurikiranwa neza.

Umuryango mpuzamahanga w’Ubuzima ku Isi, OMS, uvuga ko mu Rwanda abagore 49 ku 100 000 banduye Kanseri y’inkondo y’umura, iyi ndwara ikaba yica cyane abagore, uru rukingo  umwana uruhawe aba ntaho azahurira n’iyo ndwara.

Uru rukingo ruzatangwa mu byiciro bitatu, ubu abana bakaba bari guhabwa ikiciro cya kabiri.

Abana bakingirwa basanzwe ku mashuri, abana b’abakobwa batiga, 45% nibo rwabashije kugeraho mu mwaka ushize.

Iyi gahunda yo gukingira, irareba kandi abana bose (abahungu n’abakobwa) bafite hagati y’ibyumweru 6 na 32 bo bari guhabwa urukingo rwa Rotavirus rurinda indwara y’impiswi.

Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • minisante 4realy

  • ese ni kubera iki ruhabwa abo bana bari muricyo kigero gusa,dukeneye ibisobanuro murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish