Digiqole ad

Abamurika imideri ngo ayo babonamo ni macye cyane

 Abamurika imideri ngo ayo babonamo ni macye cyane

Mu myaka 10 ishize nibwo umwuga wo kumurika imideri warushijeho kwiyubaka mu Rwanda ariko ababikora amafaranga bari kuvanamo ngo ni macye ugereranyije n’imbaraga baba bakoresheje babitegura.

Leatitia Ngamije aha aramurika imideli muri Petit stade I Remera
Leatitia Ngamije aha aramurika imideli muri Petit stade I Remera

Mu 2005 hatangiye kompanyi nka “Dadmax Agency” itoza abasore n’inkumi uko bamurika imideli, ibi kandi byatanze umusaruro abantu benshi batangira gusobanukirwa uwo muco wari umenyerewe mu bihugu by’iburayi na America.

Uko igihe gitambuka abantu bagiye bashora muri uru ruganda rushya, bategura ibitaramo nka Kigali Fashion Week , Rwanda Cultural Fashion Show n’ibindi.

Abakora imideri ariko bamwe bavuga ko nta nyungu igaragara y’amafaranga babikuramo nk’uko umwe mu babikora utifuje gutangazwa abivuga.

Uyu ati “Nkunze  gutoranywa mu bahungu bamurika imideli mu bitaramo bitandukanye , ariko buriya n’ubwo mbikora nta nyungu igaragara nkuramo kuko nk’ubu hari ubwo tujya muri ‘event’ ariko ugasanga baguhembye  amafaranga mu byukuri atakugurira n’ipantalon. atari ukubikunda ndakurahiye njye nari kuba narabivuyemo kera cyane.

Undi nawe utifuje gutangazwa avuga ko nko mu gitaramo baheruka kumurikamo imideri bategereje ko bishyirwa ariko batungurwa no kubura uwabahaye akazi. Ati “Icyo gihe twatashye n’amaguru.”

Undi nawe utifuje gutangazwa wamamaza imideri n’ibindi bicuruzwa ku byapa avuga ko ababakoresha babaha amafaranga macye, ibyo we yita nko kubacuruza.

Ati “Nk’ubu mu 2016 hari publicite nakoze bampa ibihumbi magana abiri n’amirongo itanu kandi n’ubu ibyo byapa biracyari hanze ndacyabibona, ubu dushyize mu gaciro bumva batarikunze cyane? ahubwo se buriya uzi amafaranga binjije kubera iriya publicite?  njye numva ubundi twari dukwiye guhembwa dukurikije igihe icyapa kizamara hanze. ”

Kumurika imideri biracyari bishya mu Rwanda ugereranyije no mu mahanga abiteyemo imbere, ibibazo bikirimo byerekana ko urugendo rukiri runini gusa ngo hari ikizere ko bizakomeza gutera imbere kubera gahunda ya Made in Rwanda.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish