Digiqole ad

Abamotari bihanangirijwe ubugizi bwa nabi bahabwa urugero rw'ukekwaho gufata ku ngufu

Nyamirambo – Abamotari batwara moto mu mujyi wa Kigali barasabwa kugira amakenga kuri buri mubagenzi batwara mu masaha akuze y’ijoro no kuba aba mbere mu kugaragaza bagenzi babo bitwaza akazi ko gutwara moto bagakora amakosa arimo n’urgomo.

Uyu musore arakekwaho ubufatanya cyaha bwo gushaka gufata ku ngufu umugenzi yari atwaye
Uyu musore arakekwaho ubufatanya cyaha bwo gushaka gufata ku ngufu umugenzi yari atwaye

Mu nama y’umutekano idasanzwe yabahuje n’inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kuri uyu wa kane tariki ya 5 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo Nyakanga nibwo aba bamotari basabwe ibi.

Muri iyi nama umukuru w’igipolisi mu mujyi wa Kigali, RPC Rutikanga yavuze ko bamwe mu bamotari bambara umwambaro wabo bagakora ibyaha bikomeye nko kwica, ubujura bukomeye ndetse no gufatanya n’abagizi ba nabo.

Aha hatanzwe urugero ku mfu z’abakobwa zabereye mu mujyi wa Kigali mu ishyamba riri hejuru ya Kimisagara, aho abari bambaye umwambaro w’abamotari batwaraga abo bagenzi aho kubageza aho bajya bakabafata ku ngufu ndetse bakabica.

Muri iyi nama herekanwe umusore wafatiwe mu cyuho agiye gusambanye ku ngufu umukobwa yari atwaye ariko ku bw’amahirwe inzego z’umutekano ziratabara arafatwa uwo mukobwa akira atyo ubwo bugizi bwa nabi bwari bugiye kumukorerwa.

Umuyobozi w’ingabo Col. Karemera na we wari muri iyo nama yagize ati “Igihe turimo nta bwo ari icyo gutafa abakobwa ku ngufu no kwica. Abantu bapfuye barahagije, bamwe batwara abagenzi bagera munzira bati “ntuvaha utampaye, nabo ntibazahava”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu mujyi wa Kigali, we agaruka ku byaha by’urugomo nk’ibyo byo gufata abakobwa ku ngufu, yasabye abamotari kureba abagenzi b’igitsina gore nka bashiki babo cyangwa abagore babo.

Vice Mayor w'Umujyi wa Kigali Hope Tumukunde yerekana umwambaro mushya w'abamotari uzajya ugaragaza aho bakorera
Vice Mayor w’Umujyi wa Kigali Hope Tumukunde yerekana umwambaro mushya w’abamotari uzajya ugaragaza aho bakorera

Bamwe muri bagenzi babo baganiriye n’Umuseke.com bavuga ko bagenzi babo bakora ibi bikorwa bashobora kuba baba banyoye ibiyobyabwenge.

Aha umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu mujyi wa Kigali nawe yasabye abamotari kwirinda kunywa ibiyobyabwenge.

Umuyobozi wa polisi yo mu muhanda Chief Superintendent Celestin Twahirwa, avuga ko urebye imibare nta gikuba kiracika, ariko bagomba gukumira n’amakosa yo mu muhanda akorwa n’abamotari hakiri kare.

Yavuze ko ubu moto zafashwe kubera amakosa mu muhanda zigeze kuri 825 muri moto zisaga 8 000 zikorera mu mujyi wa Kigali.

Ku ruhande rw’abamotari ariko nk’uko babigaragaje mu nama ngo igihe kingana n’ukwezi cyo gufunga moto zafatiwe mu makosa ni kinini bakaba bifuza ko cyagabanywa kuko izo moto arizo zitunze imiryango yabo.

Ikindi nubu cyananiranye ni ikoreshwa ry’akanozasuku, aka abamotari bavuga ko abagenzi “rwose batagakunda” gusa ngo hari bamwe bakemera, aba bamotari ariko ngo babona hari abashaka kungukira kuri ako kanozasuku mu bayobozi babo.

Chief Superintendent Celestin Twahirwa mu gusubiza aba bamotari yavuze ko hari amakosa amwe n’amwe adakwiye kwamburirwa moto muri ayo nkuko C S Twahirwa yabivuze ni nko guparika nabi ariko ahantu hemewe, kwibagirwa gucana itara n’utundi duto.

Col. Karemera uyobora ingabo mu mujyi wa Kigali, ngo ingabo ziteguye kurinda umutekano w'Abanyarwanda
Col. Karemera uyobora ingabo mu mujyi wa Kigali, ngo ingabo ziteguye kurinda umutekano w’Abanyarwanda ndetse n’abari kuri moto

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

en_USEnglish