Digiqole ad

Abamotari bashobora kubakirwa aho abagenzi bazajya babasanga

Amamotari bakorera cyane cyane mu mujyi wa Kigali bakomeje kuvugwaho kwica amategeko kurusha ibindi binyabiziga. Mu kiganiro n’abanyamakuru mu cyumweru umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Gasana yavuze ko bagiye gufata ingamba zo kugira ngo abamotari barusheho kugabanya impanuka.

Umumotari utegereje abagenzi Kimironko

Umumotari utegereje abagenzi Kimironko

IGP Gasana Emmanuel iki gihe yavuze ko bibabaje cyane kubona Police ihagarika umumotari agasuzugura akiruka, ibintu ngo bishobora kugira ingaruka nyinshi mbi kuri we cyangwa kuwo atwaye cyangwa no ku wundi wese ukoresha umuhanda.

Avuga kandi ko aba bamotari aribo akenshi usanga batwara ibiyobyabwenge, ndetse bamwe muri bo bakaba bagira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’uko umuntu uherutse gutera grenade ahitwa ‘Marathon’ muri Nyabugogo nawe ngo yaba yari atwawe na moto.

Imwe mu miti iri kuvugutirwa iki kibazo ngo harimo kuba izi moto zakubakirwa aho zizajya zihagarara muri buri gace maze ushaka gutega moto akaba azi aho ayisanga kuko ngo no kuzihagarika mu muhanda hari ubwo zitera impanuka.

Abamotari baganiriye n’Umuseke bavuga ko ibyo gushyirirwaho ahantu hamwe ho guparika nk’imodoka bumva bidakwiye kuko business ya moto ngo atari uko yakabaye ikorwa.

Umwe mu bamotari udashaka gutangaza amazina ye yagize ati “ Tekereza nawe niba uri umugenzi ukaba ukeneye kwihuta ukajya gusanga moto muri gare yazo runaka, ubwo moto zaba zimaze iki?”

Uyu yemeza ko akenshi moto abazitega ari abantu baba bagamije kwihuta mubyo bagiye gukora. Ku mpanuka bashinjwa guteza, akemeza ko buri gihe moto zitaba arizo nyirabayazana w’impanuka ngo kuko atarizo zikoresha umuhanda zonyine.

Ku bijyanye no gutwara ibiyobyabwenge n’ubugizi bwa nabi uyu mumotari ati “ Ibyo biterwa n’utwaye moto uko ameze, ni kimwe n’uko n’abatwaye imodoka nabo babitwara, ibyo Police yajya ihangana nabyo igakurikirana abantu ku giti cyabo babikora ariko abamotari bose ntibabigenderemo.”

Abakoresha taxi moto nabo ntabwo bavuga rumwe n’ibyo gushyira abamotari ahantu umugenzi agomba kubasanga.

Nyiramana Claire wo mu mudugudu w’Amajyambere mu murenge wa Kicukiro avuga ko abamotari uramutse ubasanga muri gare yabo ntaho byaba bitaniye no gutega taxi isanzwe.

Nawe asaba police ko yakaza ingamba zindi zo guhangana n’abanyamakosa muri abo bamotari ariko ntihafatwe imyanzuro ibangamiye inyungu z’abatega n’abatwar moto.

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW

en_USEnglish