Digiqole ad

Abamotari baganiriye na Polisi ku mutekano wo mu muhanda

Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yahuye n’abamotali kuri uyu wa mbere kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ngo bige ku mutekano wo mu muhanda n’ingamba nshya z’isuku ku bagenzi batwara.

Abamotari bitabiriye inama ari benshi/Photo Jacques
Abamotari bitabiriye inama ari benshi/Photo Jacques

Muri iyi nama abamotari basabwe kurinda umutekano w’abo batwara kuri moto zabo, dore ko zikoreshwa n’abagenzi benshi mu mujyi wa Kigali.

Kubera ko guhererekanya Casque ku bagenzi byaba ngo bitera indwara kubatari bake, havuzweko “utunozasuku” twamaze kugera mu Rwanda, abagenzi bakazajya batugura hanze cyangwa bakatugura igihe bazajya baba bagiye gutega moto kuko umumotari azajya aba afite twinshi. Kamwe kakazajya kishyurwa amafaranga 50.

Muri iyi nama kandi Polisi yo mu muhanda yasabye abamotari kwirinda gukoa amakosa arimo nko;

– Gutwara umugenzi uri no kuvugira kuri Telephone

– Kwirengagiza amatara yo ku mihanda (Violence aux feu rouge)

– Kwanga guhagarara igihe polisi iguhagaritse

– Gutwara moto udafite ibyangobwa

Moto zabo bari bazizanye/ Photo Jacques M.
Moto zabo bari bazizanye/ Photo Jacques M.

N’andi makosa ashobora gutera umutekano muke cyangwa impanuka mu muhanda. Moto ngo zaba ari zimwe mu binyabiziga biteza impanuka nyinshi mu mujyi wa Kigali no mu Rwanda muri rusange

Umuyobozi mushya wa Polisi yo mu muhanda (Traffic Police) wasimbuye Chief Spt Sano Vincent, uyu ni Chief Spt Celestin Twahirwa yasabye abamotari kumva ko umutekano w’abo batwaye ari ngombwa cyane. Abizeza ko bazakorana neza igihe cyose nabo bazubahiriza icyo Polisi yo mu muhanda ibasaba.

Spt Celestin Twahirwa umuyobozi mushya wa Traffic Police
Spt Celestin Twahirwa umuyobozi mushya wa Traffic Police

Daddy Sadiki Rubangura/ Manirahari Jacques
UM– USEKE.COM

1 Comment

  • Oya ni byo moto nubwo zifasha abantu ariko zinaca benshi amaguru cg se zikabica burundu! Harageze ko Polisi ibishyiramo ingufu

Comments are closed.

en_USEnglish