Digiqole ad

Abakunzi b’iyi njyana bagenewe umwihariko

 Abakunzi b’iyi njyana bagenewe umwihariko

Ni igitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda cya muzika gakondo gusa mu buryo bwo gushimisha byimazeyo abakunzi b’iyi njyana.

Munyakazi Deo
Munyakazi Deo

Ibitaramo bya muzika bimenyerewe biba ari iby’injyana z’iki gihe cyangwa se bivanze n’iza gakondo, cyangwa bibaka iby’imbyino nyarwanda gusa.
Moustapha Kiddo we yateguye igitaramo yise ‘Gakondo Acoustic Gala’ k’injyana ya gakondo gusa kugira ngo abakunzi b’iyi njyana bagire amahirwe yo kuyishimira bisesuye.
Iki gitaramo ngo kizajya kiba buri kwezi.
Moustapha ati “Hari benshi bakunda gakondo ariyo mpamvu twashatse kubakura mu bwigunge kugirango babe bafite ahantu hahoraho bajya kumvira uwo muziki bikundira”.
Igitaramo cya mbere kizaba taliki ya 22 Kamena 2018  mu Kiyovu ahazwi nka Impact Hub.
Abahanzi bazagisusurutsa barimo ; Intore Auddy, Victor Rukotana na Deo Munyakazi.
Buri kwezi ngo hazajya haza n’abandi bahanzi ba gakondo na bamwe mu bahanzi bakunzwe hambere.
Iki gitaramo cyo kuwa 22 z’uku kizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba kirangire saa yine z’ijoro. Kwinjira ari 5 000Frw.
Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish