Digiqole ad

Abakozi bose ba Hopital Roi Faycal basabwe kongera kwandika basaba akazi bushya

Ministeri y’Ubuzima yahaye abakozi bose b’ibitaro by’umwami Faycal igihe kitarenze ukwezi cyo kongera bakandika amabaruwa asaba akazi bariho bakora ubu.

Kuwa gatatu tariki 4 Nyakanga, ubwo aba bakozi bakoranaga inama na Minister Dr Agnes Binagwaho nibwo yababwiye ko bose bagomba kongera gusaba bushya akazi bafite.

Ministre Dr Binagwaho yabasobanuriye ko impamvu yabyo ari uko ibi bitaro bitagifite kwigenga byahoranye kuko byeguriwe ikigo gishinzwe ubuzima cya Rwanda Bio-medical Centre (RBC).

Iki kigo kiri munsi ya Ministeri y’Ubuzima, gishinzwe guteza imbere servisi zitangwa ku baturage mu byerekeranye n’ubuzima.

Ministre w’Ubuzima akaba yabwiye abakozi ko batakiri abakozi b’ibitaro by’umwami Faycal ahubwo ari abakozi ba RBC, yari imaze hafi umwaka n’ubundi igenzura ibi bitaro.

Ministre Binagwaho ariko akaba yijeje aba bakozi ko nubwo basabye kwandika basaba akazi nta mpungenge bakwiye kugira zo gutakaza akazi, kuko ngo n’imyanya yabo itazashyirwa ku isoko.

Bamwe mu babozi ba Hopital Roi Faycal ariko babwiye Newtimes dukesha iyi nkuru ko ngo uyu waba ari umutego wo kugirango bamwe mu bakozi bigizweyo.

Imiterere mishya y’ibi bitaro iteganya imyanya 400, kandi nyamara abakozi bose ba Faycal ubu baragera kuri 600, bityo rero hari abakozi 200 bashobora kwisanga hanze.

Ibi ariko Arthur Asiimwe ukuriye Health Communication Center muri RBC abakozi badakwiriye kugira izo mpungenge ngo kuko ibitaro byinjiza amafaranga ahagije yo guhemba abakozi bose.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

en_USEnglish