Abakozi babiri ba ORINFOR mu maboko ya Polisi
Abitwa Ali Aman, Mwizerwa Lambert na Ntibakunze Alphonse bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Barakekwaho ubufatanyacyaha mu kwiba ibikoresho by’ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru “ORINFOR” bigizwe n’ibizingo by’impapuro bikoreshwa mu icapiro.
Ubwo bujura bwabereye mu icapiro rya ORINFOR mu ishami rikorera aho urugaga rw’abikorera ku giti cyabo mu Murenge wa Gatenga, Akagali ka Karambo, mu Karere ka Kicukiro, ku itariki ya 04 Nyakanga 2013.
Hibwe ibizingo 31 by’impapuro bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni icyenda (9 000 000 Frw) biza kumenyekana tariki ya 05 Nyakanga 2013. Ibyibwe byose hamwe.
Ali Aman na Mwizerwa Lambert bari basanzwe ari abakozi ba ORINFOR,
Mwizerwa Lambert akora ku mashini rikora impapuro akanatwara akamashini gakora ibinyamakuru.
Ali Aman we ashinzwe ibijyanye n’itunganywa ry’ibinyamakuru byandikwa.
Naho Ntibakunze Alphonse nawe uvugwa muri ubwo bujura ni umuturage usanzwe wifashishijwe mu kujya gushaka isoko ryo kugurishirizamo ibyo bikoresho.
Ushinzwe umutekano w’aho ibyo bikoresho byabikwaga usanzwe akorera sosiyeti yigenga ishinzwe gucunga umutekano (Intersec) ngo yabonye bapakira ibyo bikoresho agira amakenga niko kubabaza aho babijyanye bamubwira ko babyimuriye aho icyo kigo cya ORINFOR giteganyirijwe kwimukira ku Kacyiru.
Ariko ngo ntiyashize amakenga kuko yahise abimenyesha inzego zimukuriye maze zitangira gukurikirana icyo kibazo.
Iperereza ryaje kwerekana ko Ntibakunze alphonse yaje gupakira imodoka Toyota Dyna RAB 043S ikizingo kimwe cy’izo mpapuro ajya kukigurisha ku ruganda rwitwa Bonas LTD rukora impapuro.
Ubuyobozi bw’urwo ruganda ngo rwabajije Ntibakuze Alphonse aho yazikuye maze ababeshya ko yaziguze mu cyamunara.
Tariki ya 5 Nyakanga bukeye bwaho yongeye kujya gushaka umushoferi umupakirira izindi mpapuro maze Polisi iza kubagwa gitumo irabafata kubera amakuru yari imaze kwegeranya kuri ubwo bujura.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Senior Superintendant (SSP) Urbain Mwiseneza, aratangaza ko icyaha cyo kunyereza umutungo nk’uriya ari icyaha kimunga ubukungu bw’igihugu kandi cy’ubugome kuko gihanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka itanu y’igifungo.
Avuga kandi ko amafaranga yaguze biriya bikoresho byari binyerejwe yaturutse ku misoro y’Abanyarwanda, bityo ngo kuba yari agiye kujya mu mufuka w’abantu bamwe birababaje.
Police.gov.rw
0 Comment
Well done Intersec
Umuseke, mukore iperereza neza ziriya mmpapuro z’ibizingo bikoreshwa kuri web machine mushobora kuba mutazi agaciro kazo!!
ikizingo kimwe nibura kigura hejuru y’ibihumbi magana atandatu by’u Rwanda.
ubwo rero amafaranga bari bibye ntabwo ari 9,000,000 frws ahubwo ni 18,600,000 frws (600,000 Frws x 600,000 Frws).
suxira muriyo mibare
NYAMUNEKA ABO BAJURA NIBAHANWE BIBERE ABANDI URUGERO KUKO HARI BENSHI BAKUNZE KUGURISHA IBIKORESHO BY’IBIGO BAKORERA BAPFA KUBA BAHURA NA STOCK GUSA BAKAJIJISHA ABAZAMU AHASIGAYE BA COMMISSIONAIRE NABO BABA BAREKEREJE DORE KO NTA KINDI KIBATUNZE NKIBYIBANO ALI NAYO MPAMVU BAGOMBA GUHANWA NKABAFATANYAA CYAHA KUKO NIBO BATUMA UBUJURA NKUBWO BUTERIMBERE.
ubwo iyo mizingo yose yasohotse abazamu barebahe? ndumva ataribo bonyinyine.
Mureke kujya mujijisha.abiba leta bangana iki mubitaro ?niba ari kumunga leta kandi leta akaba ari abaturage barashize. mubitaro mvuga abenshi bari kurya nkaho barangije mandat . muzagere i Gahini murebe!!!!!!!!!!!!
Kwiba ni icyaha kandi nubwo n’abahana benshi nabo ari abajura,imana bose izabarimbura hamwe n’abasambanyi,abarya ruswa mbese abatita ku bintu imana idusaba bose.Harimo n’abishakira ifaranga,ibibashimisha,amashuri ariko bakaba batitaye ku bijyanye n’ibyerekeye imana.Niyo mpamvu imana yishe abantu bose bari batuye isi hanyuma isiga NOWA,umugore we,abahungu be batatu n’abakazana be.Nukuvuga abantu 8 gusa barokotse mu isi yose.Hashize imyaka 4300 ibyo bibaye.Mushake imana rero hakiri kare.
ko ubibara nkuwaruhari se? waba wari uwa 9 ngo uziduhe neza?
ntabwo nshyigikiye abajura bahanwe byintangarugero arikose gushyira abantu mwitangazamakuru batarahamwa ni cyaha biremewe muzambarize kuko niyo babaye abere ntibongera kubitangariza abantu
Aha! Nabonye TVR itaberekana mu maso none UM– USEKE urabirangije da!
Impamvu se amanyanga n’ubujura na za ruswa bidashira ni iyihe? abashinzwe ibintu, abitwa ko bizewe babirwanya nibo ruharwa mu kubyiba. Nta nyangamugayo dufite. Birababaje. Abo ni abafashwe ababikora ni benshi.
ahaaa! ufashwe niwe mujuru, mwihangane abiba ibimiliyoni barigaramiya!!!nimubazwe ibyo mwakoze iminsi y’umujura ni albayini.
ariko rwose umuseke mwagabanije kutaba professional koko? ubuse ko uba ushyize amafoto yabantu batarahamwa nicyaha ku ka rubanda ubwo koko murumva ibyo ari byo? ubwose iyo baburtanya bagasanga icyaha kitabahama mukora indi nkuru iberekana munavuga ko ibyo bari bakekwaho bagizwe abere? kuki se kuri radio batabavuga amazina? kubera ko icyaha kiba kitarabahama ! ariko mwe mukanerekana amasura yabo! Mwakoraga byiza ariko iki nacyo mu gikosore! iyo umuntu ataraburana aba ari umwere kabone nubwo yaba yiyemerera icyaha!! ariko bo nat nubwo bacyemera!
Comments are closed.