Abakozi ba Airtel basangiye Noheli n’abana i Nyanza
Ibihe by’iminsi mikuru ni ibihe byo gutanga no gusangira. Ni muri urwo rwego abakozi ba Airtel bahisemo kwishimira Noheli y’uyu mwaka n’abana bo mu kigo Don Bosco cy’i Nyanza.
Iki kigo giherereye mu murenge wa Nyanza mu kagali ka Ruyenzi umudugudu wa Cyotamakara ni ikigo kibamo impfubyi cyashinzwe mu 1989 n’umubiligi Simon Pierre, ubu kibamo abana 70 gifasha mu mibereho no mu burezi.
Padiri Jean Claude Buhanga wo kuri iki kigo yatangaje ko abana baba hano batagaburirwa ngo banacumbikirwe gusa, ahubwo banigishwa bagahabwa ibikoresho by’ishuri n’imyambaro.
Ati “Nyuma kandi bafashwa gushakirwa imirimo iyo barangije amasomo yabo.
Twabashije kandi kubabonera amacumbi mashya ubu barishimye.
Turashimira cyane Airtel Rwanda yaje gusangira nawe Noheli. Abana mu by’ukuri bari babikeneye namwe murabibona uburyo bishimye.”
Simon Pierre washinze iki kigo ndetse watangiye gufasha abana b’impfubyi akigera mu Rwanda, ubu avuga neza ikinyarwanda, yashimiye cyane Airtel Rwanda kuri iki gikorwa yakoze.
Muri uyu munsi w’ibyishimo umuyobozi ushinzwe iby’itumanaho muri Airtel Rwanda Denise Umunyana yagize ati “Abakozi ba Airtel Rwanda bishimiye kuzanira aba bana ibyishimo iwabo kuri Don Bosco. Mu nshingano zacu natwe dufite mu kubaka umuryango, twishimiye kuzanira aba bana ibyishimo muri iyi minsi mikuru. Iyi ni iminsi yo gutanga natwe twaje gusangira nabo kubyo dufite.”
Abakozi ba Airtel Rwanda batanze impano ku bana, bifatanya nabo mu bikorwa byo kwishimisha nko kuririmba, kubyina, kubarirana inkuru n’ibindi.
Airtel Rwanda imaze imyaka hafi itanu ikorera mu Rwanda, m ntego zayo ntabwo harimo ubucuruzi gusa ahubwo no guteza imbere abanyarwanda mu nzego zitandukanye, yagaragaye mu bikorwa byo guteza imbere uburezi, ikoranabuhanga, gufasha abatishoboye n’ibindi.
Ubu ifite abafatabuguzi hafi miliyoni ebyiri mu myaka ine imaze mu Rwanda itanga serivisi za Internet, guhamagara no kwitaba ku biciro bito.
******
1 Comment
Mwarakoze cyane
gusura abo bana rwose.
Comments are closed.