Digiqole ad

Abakozi ba Airtel basangiye Iftar n’Abasilamu

 Abakozi ba Airtel basangiye Iftar n’Abasilamu

Ms. Clementine Nyampinga umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa n’itumanaho muri Airtel asangira Iftar n’umwe mu baslamu b’i Nyamirambo

Muri week end ishize abakozi ba Airtel bifatanyije n’Umuryango w’abasilamu ku musigiti wa Nyamirambo mu gusangira ifunguro rya nimugoroba (Iftar) ryo mu gisibo bamazemo iminsi. Ibi babikoze nk’ikimenyetso cy’ubumwe aho abakozi ba Airtel bazanye bimwe mu biribwa bagasangira n’abandi n’ibyo basanze.

Ms. Clementine Nyampinga umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa n'itumanaho muri Airtel asangira Iftar n'umwe mu baslamu b'i Nyamirambo
Ms. Clementine Nyampinga umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa n’itumanaho muri Airtel asangira Iftar n’umwe mu baslamu b’i Nyamirambo

Ali Ndabishoboye, umwe basuwe wavuze mu izina ry’abandi yashimiye cyane Airtel Rwanda kuberaka ko bari kumwe muri uku kwezi gutagatifu.

Ati “Ni byiza kubona nanone Airtel iza kwifatanya nawe ku nshuro ya kabiri mu kwezi kwa Ramadhan. Umwaka ushize Airtel yaguriye amafunguro ya Idi-El-Fitr imiryango imwe n’imwe y’Abasilamu itifashije. Uyu munsi baje kandi gusangira natwe. Murakoze cyane Airtel.”

Teddy Bhullar umuyobozi wa Airtel Rwanda wari muri uyu muhango wo gusangira, yavuze ko iki ari igikorwa cy’umutima w’abakozi ba Airtel kigamije kwerekana Abasilamu ko Airtel iri kumwe nabo muri uku kwezi kwihariye kuri bo.

Ati “Ni inkunga nto kuri twe, twizeye ko abavandimwe b’abasilamu baryohewe n’Iftar twasangiye

 

Airtel  imaze kwinjira mu muryango nyarwanda

Bitandukanye cyane n’andi makompanyi y’ubucuruzi bw’itumanaho, Airtel imaze kugaragara kenshi mu bikorwa byo kubana n’abanyarwanda mu buzima bwa buri munsi.

Yagaragaye cyane cyane mu bikorwa byo guteza imbere uburezi, kubakira abatishoboye, ndetse n’ibindi bikorwa byinshi bigamije kubana n’umuryango nyarwanda kurushaho.

Abayobozi ba Airtel mu Rwanda bavuga ko intego yabo Atari ubucuruzi gusa ahubwo ko ari ubucuruzi bugirira akamaro aho bukorerwa bagatera imbere nabo.

Airtel Rwanda ni ishami rya Bharti Airtel Ltd ifite ikicaro i New Delhi mu Buhinde igakorera mu bihugu 20 muri Africa na Asia. Airtel iri muri kompanyi enye za mbere ku isi mu bijyanye n’itumanaho.

Kugeza mu mpera z’ukwezi kwa kane 2015 isi ihafite abafatabuguzi bagera kuri miliyoni 326.

Ku bindi birambuye kuri Airtel wasura;  www.airtel.com; www.facebook.com/airtel Rwanda or www.twitter.com/airtelrw

2 Comments

  • Airtel oye oye

  • @ Clementine
    waberewe cyane , uziko wavamo umuyisilamu mwiza cyane.
    Airtel muri abagabo

Comments are closed.

en_USEnglish