Digiqole ad

Abakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza biyongereyeho 16%

 Abakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza biyongereyeho 16%

Abana barangije amashuri abanza kuri uyu wa kabiri batangiye ibizamini bya Leta, imibare y’abakoze yiyongereho 16% ugereranyije n’umwaka ushize nk’uko byemezwa na Munyakazi Isaac Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.

Kuri uyu wa kabiri mu gitondo kuri Group Scolaire St Famille, abana b'abanyeshuri bari ku murongo ngo binjire mu kizamini
Kuri uyu wa kabiri mu gitondo kuri Group Scolaire St Famille, abana b’abanyeshuri bari ku murongo ngo binjire mu kizamini

Abana ubu batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ni 194 679, umwaka ushize bari 168 290.

Abakobwa bari gukora ibizamini ni 101 364, abahungu ni 93 315, bari gukorera kuri centre z’ibizamini 827 ahanyuranye mu Rwanda.

Kwiyongera kw’abakoze ikizamini ngo biva ku ngamba zo gusubiza ku ishuri abana bari bararitaye.

Ministeri y’uburezi ubu ngo yafashe ingamba zikomeye ku banyeshuri bazafatwa bagerageza cyangwa bakopera ibizamini bya Leta.

MINEDUC ivugako umwana wemererwa gukora ikizamini cya leta aba afite ubushobozi bwo kuba yatsinda ibyo azabazwa bitewe n’uko mubyo bababaza nta gishya kiba kirimo byose baba barabibonye mu ishuri.

Munyakazi Isaac yariho atangiza ibi bizamini mu Rwunge rw’amashuri ya mutagatifu St Famille.

Yagize ati “Minisiteri y’Uburezi yafashe ingamba zo gukumira ibyo gukopera no gukopeza. Mu gihe hazagira  abafatwa baguye muri iryo kosa hari ibihano byateguwe abazabigiramo uruhare bagomba guhabwa.”

Akomeza ati “ Umuntu uri gukora ikizamini arashoboye kuko imyaka itandatu amaze ku ntebe y’ishuri igaragaza ko afite ubuhanga mu by’ubwenge. Abanyeshuri ntibagomba kugira ubwoba n’igihunga kuko ibizamini bidakomeye.”

Imibare y’abanyeshuri batangiye ibizamini by’amashuri abanza muri uyu mwaka yinongereyeho 16% ugereranyije n’abanyeshuri bakoze mu mwaka w’amashuri ushize wa 2015/ 2016.

Kwiyongera kw’iyi mibare ngo byatewe n’uko ababyeyi bakanguriye kujyana abana mu mashuri ndetse bakanakurikirana imyigire y’abo, ubu ngo nta bana bakiva mu mashuri bityo imibare y’abakora ibizamini bya leta yariyongereye.

Isaac Munyakazi yongeyeho kandiko bashima abana barangije amashuri abanza kuko bitwaye neza ndetse ubu ngo Ministeri y’uburezi yahagurukiye abarangije amashuri yisumbuye bamara kuzuza amafishi yo gukoreraho ibizamini bya Leta bakigira ibigande ntibongere gukurikiza gahunda z’ishuri.

Avuga ko bamwe muri bo bavanywe ku rutonde rw’abazakora iki kizamini kubera imyitwarire mibi.

Abana binjira mu kizamini babanza kugenzurwa
Abana binjira mu kizamini babanza kugenzurwa
Isaac Munyakazi avuga ko ingamba zo kugarura abana bataye amashuri no gukumira abandi kuyavamo arizo zatumye imibare y'abakora ikizamini ubu yariyongereyeho 16% mu gihugu
Isaac Munyakazi avuga ko ingamba zo kugarura abana bataye amashuri no gukumira abandi kuyavamo arizo zatumye imibare y’abakora ikizamini ubu yariyongereyeho 16% mu gihugu
Isaac Munyakazi yifuriza amahirwe umwana ugiye gukora ikizamini
Isaac Munyakazi yifuriza amahirwe umwana ugiye gukora ikizamini

Josiane UWANYIRIGIRA
UMASEKE.RW

en_USEnglish