Digiqole ad

Abakoresha telephone bageze kuri miliyoni 4.6 – RURA

Abakoresha telephone zigendanwa biyongereyeho 2.4% mu kwezi kwa gatanu nkuko muri iki cyumweru byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro RURA.

Abakoresha telephone ngendanwa bariyongera umunsi ku munsi mu Rwanda/rcsprwanda
Abakoresha telephone ngendanwa bariyongera umunsi ku munsi mu Rwanda/photo rcsprwanda

RURA ivuga ko abakoresha telephone z’amasosiyete atatu kugeza ubu akorera mu Rwanda, bageze kuri 4 619 429 mu kwezi kwa gatanu, mu gihe mu kwezi kwa kane bari 4 508 666.

Bharti Airtel iherutse gutangira gukorera mu Rwanda mu mezi atatu ashize kugeza ubu imaze kugira abakiriya 55 400.

MTN yabanjirije izindi, hagati ya Mata na Gicurasi yongereye 34 951 ku bakiriya bayo basanzwe bahita bagera kuri 2 987 213.

Mukeba wayo muri iyi ‘Business’ TIGO muri ariya mezi yazamuye abakiriya bayo ho 20 412 maze bose bagera kuri 1 556 404.

RURA iratangaza ko nta gihindutse kugeza mu Ukuboza uyu mwaka abanyarwanda bakoresha Telephone zigendanwa baba bageze kuri miliyoni 6, bangana na 1/2 kirenga cy’abaturarwanda.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ariko abanyarwanda mwabeshya niko ko murwanda muri miriyoni cumi nimwe none nkabona hafi eshaanu zikoresha telefone nabana bari mugituza cyabanyina barafite telefon mujye mubeshya abahinde nawe twebwe turabazi kandi turabana tubana mbazi mwishyira imbere nkakaguru kambayubusa

  • Kandi bajye bibuka ko abanyarwanda bayobotse telephone zikorerwa muri china zijyamo sim cards eshatu, so umuntu umwe agakoresha telephone imwe ariko akagira abonnement ahantu henshi

  • mtubwirire MTN nayo idohore dore igihe yaduhondaguriye nukuri ntaka avantage itanga kuba cliants bayo ngo kereka saa sita z’ijoro ubwo se tujye turara tutaryamye ntibakaduhende ubwenge.

Comments are closed.

en_USEnglish