Abakorera mu ‘gakiriro’ ka Kirehe ntibafite umuriro uhagije
Abakorera mu ‘gakiriro’ k’Akarere ka Kirehe baravuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi udahagije muri aka gakiriro bigatuma badakora neza ibikorwa byo gusudira, kubaza n’ibindi bisaba amashanyarazi ahagije. ababishinzwe bizeza ko iki kibazo gikemuka bitarenze uku kwezi.
Abakora ibya ‘soudure’, kubaza, ubukorikori bunyuranye n’indi mirimo ikenera amashanyarazi mu ‘gakiriro’ ka Kirehe umuriro mucye ubageraho utuma bakora nabi bikabaviramo guhomba.
Umwe mu bakorera hano witwa Mbanza ati “Usanga ubu bimfata iminsi gukora urugi rumwe ubundi nabaga nkozemo inzugi eshatu. ni igihombo gikabije kuri twe. Iyo umukiriya aje biragoye kuba wabona icyo umubwira”.
Abakorera hano bavuga ko hari ubwo akazi gahagarara burundu bitewe n’icyuma runaka bacanye gikenera umururo mwinshi. Icyo gihe ngo ahandi hose umururo uhita ubura akazi ntigakomeze.
Clement Rushingabigwi uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe gukiwrakwiza umuriro w’amashanyarazi mu karere ka Kirehe yijeje aba bakorera muri aka ‘gakiriro’ ko bitarenze uku kwezi kwa gatatu babona umuriro uhagije biturutse mubiganiro bagiranye n’ubuyobozi bwa Kirehe.
Rushingabigwi ati “Nibyo koko ako gakiriro batangiye kugakoreramo gafite umuriro udahagije kuko uwarurimo wakoreshwaga mu gihe kubakwaga ntabwo wari uwo gukora akazi gusa nyuma akarere karaje turaganira twemeranya ko tugomba kubaha umuriro uhagije ubu rero nta gihindutse tariki 29 z’uku kwezi bizaba byarangiye babone umuriro”.
Muri aka gakiriro haracyagaragaramo ibibanza bitarimo ababikoreramo, ngo bizeye koi bi bibazo n’ibikemuka ababikeneye baziyongera.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW