Digiqole ad

Abakora uburaya ngo “baterwa inda bakazikuramo” nubwo hari abapfa

 Abakora uburaya ngo “baterwa inda bakazikuramo” nubwo hari abapfa

Musanze – Bamwe mu bakora uburaya bemeza ko iyo batewe inda batabiteguye batazuyaza kwegera bagenzi babo bakabafasha kuzikuramo kubera ko ngo inzira zo kwa muganga zemewe n’amategeko zigoranye kandi bo baba bashaka ibyihuse, gusa ngo hari abahasiga ubuzima.

Bamwe mu bakora uburaya muri Musanze bavuga bakuramo inda, ndetse ngo hari bagenzi babo bapfuye bazikuriramo.
Bamwe mu bakora uburaya muri Musanze bavuga bakuramo inda, ndetse ngo hari bagenzi babo bapfuye bazikuriramo.

Mu biganiro ku buzima bw’imyororokere byateguwe n’umuryango Ihorere Munyarwanda, abakora uburaya mu mugi wa Musanze bavuze ko mu kazi kabo bijya bibabaho gutwara inda batifuza.

Gusa, ngo iyo bazitwaye bazikuriramo mu buryo bwabo batanyuze mu nzira ziteganywa n’amategeko kubera ko ngo biba byabagwiririye kandi bakaba batujuje ibyo amategeko aba asaba.

Aba bagore n’abakobwa bakora akazi ko kwicuruza bavuga ko “Hari ubwo ubona umugabo agasaba gukorera aho kandi aba ari bwishyure menshi bakemera.”

Umwe muri bo ati “Iyo rero uri mu bihe byiza urasama. Ariko ni ibintu dufata nk’ibyoroshye kuko tuzikuriramo. Yego hari bamwe bagiye bapfa ari byo bazize, ariko na n’ubu biracyaba. Gusa, ahubwo mutubwire uburyo byajya bikorwa neza kandi vuba.”

Bavuga ko kubera imiterere y’akazi kabo gukoresha uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro ngo birabagora, kuko ngo hari ubwo batubahiriza gahunda z’abaganga babakurikirana kubera ko rimwe na rimwe bafatwa mu mikwabu ya Polisi bagafungwa mu nzererezi.

Uwiyise Uwimana ati “Hari ubwo baza nijoro ku muryango wa… [izina ry’akabyiniro] kubera ko baba bazi ko haba harimo indaya nyinshi bahagarara ku muryango, usohoka bashyira mu modoka cyangwa se bakaninjiramo imbere bagatoragura abarimo bose, bituma twica imiti yose, uvayo rero ukaba urasamye, nta wundi mwanzuro rero[Araseka…] turabizi ko byanaduhitana, ndetse ntabwo twajya duhora ducuragira mu nkiko no kwa muganga, kandi n’abo bana bose ntitwabasha kubarera.”

Kubw’aba bakora akazi k’uburaya, bumva bajya boroherezwa mu gihe bagannye abaganga bagahita babafasha kuzikuramo. N’ubwo nabo bemera ko byagorana kubatandukanya n’abandi bagore kuko nta kibaranga bagira.

Nirere Léopold, uyobora ikigo nderabuzima cya Muhoza mu mugi wa Musanze avuga ko hari n’imbogamizi y’uko inda zikurwamo n’abaganga bihariye bataba ku bigo nderabuzima byose.

Ati “Biracyari iby’abaganaga bavura indwara z’abagore, nibo itegeko ryemerera kandi baba mu bitaro bikuru. Hari abatugana bumva ko biri mu nshingano zacu twabasobanurira ntibabyumve, bamwe rero bahita bareba iminsi bishobora gufata kugira ngo uwo muganga amwakira bikabaca intege,  waba wari uzi ko atwite umuntu uyu munsi ejo ukaba urayibuze!”

Nirere Lepold avuga ko baganwa na benshi basaba gukuramo inda bababwira ko bagomba kujya mu bitaro bamwe bagacika intege bakazikuriramo (1)
Nirere Lepold avuga ko baganwa na benshi basaba gukuramo inda bababwira ko bagomba kujya mu bitaro bamwe bagacika intege bakazikuriramo (1)

Icyo amatekegeko y’u Rwanda avuga ku gukuramo inda

Kugeza ubu mu mategeko, ibijyanye no gukuramo inda biri mu itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, ryo ku wa 14 Kamena 2012, mu mutwe wa 3, uvuga ku bwicanyi, gukomeretsa, kubabaza umubiri no gukuramo inda.

Iri tegeko rivuga ko impamvu zemerara umugore n’umuganga gukuramo inda ni izi enye gusa, ni ukuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu; Kuba yarashyingiwe ku ngufu; Kuba yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri; Ndetse no kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi.

Gutinda k’umyanzuro w’urukiko nabyo ni imbogamizi

Amabwiriza y’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) avuga inda igomba gukurwamo ari uko itarengeje ibyumweru 24.

Bitewe n’imirimo inkiko ziba zifite hari ubwo bishobora gutinda bigatuma umwanzuro ufatwa bitagishobotse ko ushyirwa mu bikorwa.

Umunyamategeko Fidele Mutoni, avuga ko hari urubanza bafite mu rukiko rw’ikirenga, aho ngo urega avuga ko urukiko rwatinze gufata imyanzuro bigatuma uwo mwana avuka.

Yagize ati “Hari uwasabye gukuramo inda bitewe n’impamvu yari afite, ariko kubera gutinda k’umwanzuro w’urukiko, umwanzuro umwemerera gukuramo inda waje igize amezi umunani, ibyo rero ntabwo byemewe, umwana yaravutse, ubu na we yarahindukiye ari mu rubanza arega urukiko kuko rwatumye amubyara.”

Itegeko ku gukuramo inda rigiye kuvugururwa

Hari umushinga w’itegeko wemejwe n’inteko ishinga amategeko imitwe yombi, ubu ukaba uri mu biro bya Perezida wa Repubulika kugira ngo n’abyemeza rizasohoke.

Gusa ntabwo rizajya ryemerera abakora uburaya gukuramo inda ariko hari zimwe mu ngingo zazaba zaravuguruwe.

Itegeko rishya rizemerera umwana (uri munsi y’imyaka 18) utewe inda azaba afite uburenganzira bwo gusaba kuyikurirwamo. Ikindi ngo ntabwo bizaba bikiri ngombwa ko hagaragazwa ikemezo cy’urukiko.

Mu mwaka ushize wa 2017, abemereye akarere ka Musanze ko bakora uburaya bari 451. Naho, imibare iheruka gukorwa ku rwego rw’igihugu mu 2007 igaragaza ko muri uwo mwaka abagore 16 748 bakuyemo inda.

Bamwe mu bakora uburaya muri Musanze bavuga bakuramo inda, ndetse ngo hari bagenzi babo bapfuye bazikuriramo.
Bamwe mu bakora uburaya muri Musanze bavuga bakuramo inda, ndetse ngo hari bagenzi babo bapfuye bazikuriramo.
Nirere Lepold avuga ko baganwa na benshi basaba gukuramo inda bababwira ko bagomba kujya mu bitaro bamwe bagacika intege bakazikuriramo (1)
Nirere Lepold avuga ko baganwa na benshi basaba gukuramo inda bababwira ko bagomba kujya mu bitaro bamwe bagacika intege bakazikuriramo (1)

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Musanze

0 Comment

  • Inda bakuramo buri mwaka zirenga 100 millions.Nubwo abantu bumva nta kibazo gukuramo inda,ni icyaha nk’ibindi.Dore impamvu zishingiye kuli Bible.Nkuko Yesaya 49:16 havuga,umwana uri mu nda,niyo yaba amaze iminsi mike,aba yageze mu nda kubera imana yaduhaye sex.It is a god’s work.Ni imana ibikora nkuko Yeremiya 1:5.Imana itegeka kwica abantu bakuyemo inda (Kuva 21:22,23).Tugomba kubaha ibyo imana itubuza.
    Ikibabaje nuko gukuramo inda ahanini biterwa n’ubusambanyi.Nyamara abantu bakabyita ko “bari mu rukundo”.

Comments are closed.

en_USEnglish