Abakobwa bato bakomeje kwigurisha kuri internet
Ibi byabaye icyorezo cyane mu bihugu byateyimbere mu ikoranabuhanga rya internet, aho usanga abana bakobwa bakiri mu mashuli yisumbuye bicuruza kuri internet.
Uti bigenda bite? aba bana bo mumashuli yisumbuye usanga bahora kuri internet bashakisha ubukire mu kwicuruza , bohereza imyirondoro yabo kugirango nihagira ubishimira bajye mu biciro maze bibonera agafaranga .
Kuri yi website www.seekingarrangement.com, ICYITONDERWA: Si ukubarangira ngo mukore ubu bucuruzi butemewe, ahubwo ni ukigirango mumenye ibibi ushobora cyangwa uwawe yahura nabyo kuri internet.
Iyi website rero, usanga iriho abo twakwita mu mvugo imenyerewe murwanda; aba commissionaires, baranga cyangwa bahuza abakobwa bato n’abakiriya, ubu bucuruzi ngo buri guterimbere umunsi ku munsi.
Umuyobozi w’uru rubuga, atangaza ko bagize ikibazo kubera ihungabana ry’imari riheruka,ngo basa n’abahombye ku mari yabo yutwo tunyorwe, nkuko yakoresheje ijambo (the 20-somethings) bivuga kuva ku myaka 20 kuzamura.
Uyu mugabo witwa Wade, yatangajeko bafite abanyamuryango 800,000 kandi 35 ku ijana bakaba ari abanyeshuli, ati: “kandi buri munsi abagurisha n’abakiliya bagenda biyongera cyane”
Umukobwa witwa “Taylor” ni umunyeshulikazi w’imyaka 22, acururiza kuri uru rubuga, avuga ko abona amadolari agera ku bihumbi 3000 ku kwezi muri iyi business akora.
Ati “ mfite SUGAR DADY ungezaho byose wo mu Greenwich” (Greenwich Village, Manhattan, New York City) nkuko yabitangarije abasura uru rubuga.
Yakomeje ati:” twahuriye aho gari yamoshi yangejeje nyuma yo guhurira hano (seekingarrangement.com), anjyana mu muturirwa we ntigeze mbona mu buzima bwanjye, tuhamarana igihe kitari gito twibereye muri Jakuza, nyuma tujya mu cyumba gukora icyari cyanzinduye, tumarana umunsi wose turi kumwe nanjye amadolari ndayayora”
“tugiye no gutandukana anyongera amadolari US$350, ndavuga nti ubucuruzi ni ubu” Taylor
Uko ikoranabuhanga ritera imbere ntirisiga igihugu cyacu, ndetse ntawahamya ko bene ubu bucuruzi budakorwa na hano mu Rwanda.
Babyeyi murabe menge, abana banyu Internet bayivanaho byinshi.
Hari aho uzi bene ubu bucuruzi mu Rwanda? Sangiza abasomyi b’UM– USEKE.COM
Oscar Ntagimba
Umuseke.com
14 Comments
ukena ufite itungo rikakugoboka da!ubu se waburara hari umuntu uguha ama $ angana kuriya?ikibi ni ukuyapfusha ubusa ntuyashyire mu zindi business zitari ziriya.
icyo nababwira nuko no mu Rwanda bihari,urebye nka Nyamirambo hakunda kuba udutsiko twinshi kdi tubi mugihe usanga abana babakobwa berenze 5 bibana kandi atari abavandimwe ndetse ntanakazi bagira,kenshi ku manywa ntibaboneka baba baryamye bakabyuka bugorobye bajya ku mihanda,ahubwo inzego zishinzwe umutekano mudufashe ibyo birahari kdi namwe murabizi kdi ntacyo mubikoraho,ibyo bikorwa hitwaje ngo barengeje 21 years ariko bibangamiye indangagaciro nyarwanda
Ndabinginze bayobozi bigihugu musyireho itegeko rihana namagarama yamafaranga umuntu uryamana numwana wimyaka hasi yacumi nikenda batangana agye afungwa byimazeyo nibwo ubu burayi buzacika murwamnda muri America iyo ufatangwe numwana wimyakja cumi nirindwi ugya mugihoime imyaka icumi……namadorari ibihumbi Ijaana,…so mudufashe ntihakagire abantu bakuru bashuka abana kandi murwanda abantu benshi barwaye zasida..so baba bakongeza murutwo ducuke..murakoze
ahhhhhhhhhhhh, numutekereze uko bazjya basora kuko ndabona ari bo bakorera menshi. thanks for your link, i will try my best lol,
Nimutabare!
umva ra no murwanda birahaba da uzasure http://www.fling.com uzambwira uza searching aba nyakigali ubabone da
utazi akasongoye ihwa araryicarira uwo ukora ibyoamenyeko impyisi byayinaniye gusohoza mission yariyihaye irahaga ariko ntiyagera kubyoyashakaga nyabuneka ntihagire umunyarwandakazi uduteza urwo rubwa kuko amahangayose yamaze kwerako tuzi guhitamo ikijya imbere
Rwose ibyo mu rwanda birahari cyane none se mugirango abirirwa bashyira amafoto yabo kuri facebook hari ikindi baba bahishe inyuma?
please teach children to have rwandan culture,kuko ikoranabuhanga riratujyana ahantu hatari heza mu myifatire.
Maze ubarangiye website yenda nayo batari bayizi warangiza ngo babyeyi. Rindira ahubwo urebe icyo bazagukorera abanyarwanda kazi ndabiyiziye.
LETA NIKAZE UMUREGO IFATA ABANA B’ABAKOBWA BIBANA ARI BENSHI MU NZU NTA NAKAZI BAFITE KDI MUKURIKIRANE ABASORE N’ABAGABO BAKUNDANA N’UTWANA DUTO(MINEURES) nho ubundi abakobwa barashize na VIH/SIDA, inda zidateguwe et IST bakomeza gukwirakwiza mu bandi.
Bashiki bacu barashize ahubwo
Courage ba sisters ntimuzatinda kubona ko mwishutse !!!!!!!!!!!!!!! Dore aho nibereye!!!!!!!!!!!
–
Comments are closed.