Digiqole ad

Abakobwa barindaga Khadaffi ngo bafatwaga ku ngufu

Ibitangazamakuru byemezaga ko aba bakobwa ari amasugi, bamwe mu bamuvuyeho nyuma yo guhiriwa kwe ku butegetsi i Tripoli batangiye kuvuga uburyo bafashwe ku ngufu, ndetse binjijwe mu gisirikare cyo kurinda Khadaffi ku ngufu.

Burya ntabwo ari amasugi/ Photo Internet
Burya ntabwo ari amasugi/ Photo Internet

Bano bakobw abazwi cyane ku izina rya « Amazones », bose hamwe ngo bageraga kuri 400, batorezwaga mu kigo cyabashyiriweho na Khadaffi  ubwe mu 1983 kiri i Bab Aziziya muri Tripoli.

Nubwo mu nzinduko ze Khadaffi ngo yitwazaga inkumi zimurinda zigera kuri 30, abandi nabo ngo babaga bategereje igihe cyose gukora akazi. Aba bakobwa ngo binjizwaga muri aka kazi bafite imyaka iri hagati ya 17 na 19.

Batanu muri aba bakobwa bahoze barinda Khadaffi, nyuma yo guhunga kwa Khadaffi nabo bahise berekeza i Benghazzi. Batangarije ikinyamakuru Times of Malta ko mu gihe bazanwaga bwa mbere, bahise bafatwa ku ngufu na Col. Mouammar Khadaffi ubwe.

Nyuma yo kubahaga Khadaffi ngo yahitaga bamwe abaha abahungu be cyangwa se ibindi bikomerezwa bye byamubaga hafi. Ariko byose bigakorwa mu ibanga ku buryo hanze byabaga bivugwa ko bano bakobwa ari amasugi.

Nisreen, ubu ufite imyaka 19, we yatangari CNN ko mu gisirikare kirinda Khadaffi yahozemo, bamufashe ku ngufu inshuro nyinshi cyane. Ndetse yasobanuye uburyo yategetswe kwica abarwanya Khadaffi bagera kuri 11, umwe umwe. Bamubwira ko natabica ari we bari bwice.

Kugeza ubu, nubwo Khadaffi yahiritswe ku butegetsi bisa naho bitararangira. Abamurwanya berekeje imbunda zabo mu mujyi wa Sirte kavukire ya Khadaffi ahari hatarafatwa kugeza ubu.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

33 Comments

  • Kera kose narabikekaga abakobwa bafite 19 years kandi beza n’umuntu nka KADAFI utarakiriye Yesu kandi utunze cyane mmwumva atari GBV yari iri mubimutunze , ndumva TRANSPARENCY itaba muri libya. Transparency yacu yakagombye gukora ubushakashatsi

  • Abakobwa nyina ubabyara ni umwe, kuki batabivuze kare se? hari umugozi yabashyizemo ngo bajye mu gisirikare? Umukobwa aguha ibintu neza hagira ubafata ati yangundiriye ubwo bagafata umugabo bakaroha mu munyururu! Iguye ntayitayigera ihembe! Bashiki bacu mujye mushakira amaramuko mu bizima

    • mbanje kugusuhuza wa mugabo we kuko iyo ntabanza kugusuhuza byari kumbabaza nukuri uri umuntu w’umugabo kuko uvuga ibintu byabagabo nukuri abantu bafatiranira aho umugabo aguye nturora uko bari gusebya umuntu wumugabo nkuriya kweli ngo yabafataga kungufu oya twamagane ibintu nkabiriya kuko byasenya byinshi nukuri urakoze……………..

  • Ariko niwo muco w’abanyafrika, kuvuga umuntu avuye k’ubuyobozi, ibi nge ndabifata nk’iturufu yo gushaka ibibazo bitari bisanzwe, kuko byatangiye barega kadafi kwica abaturage birangira bigaragaye ko ataribyo none murwego rwo kugaragaza impamvu USA, British na France bagiye gusenya Libya ariyo, ibyo nibintu bimaze kumenyerwa cyane, none se ko aregwa ubwicanyi abamurwanya imbunda zabo ntizica cg ahubwo nuko bashyigikiwe? ntibaizagutangaze umunsi Paul Kagame yahagaritse kuyobora kuneza cg se atabiishatse kumva bamwe bazana ibirego batigeze bavuga igihe cyose, naho Kadafi we ntibiyobekanye ko azira kuba Libya yigengaga itagendera kumategeko na paul ubwe ajya yanga ikindi nuko bizwi ko umuturage wa libya yabagaho neza gusumba abo muri biriya bihugu, mugihe ntanumuturage wasabaga kumuhanda wabagayo, mugihe hariya hari nabarara muri ruhurura.

    Erega bariya bazungu ntibifuza utera imbere atari umwe muri bo, ubuse ko bavuga ngo kadafi yafashe abantu kungufu, yica abandi! bayobewe se ko murwanda abantu bafashwe kungufu ndetse bakaniyongeza hari icyo bavuze se cg nuko twe tutari nk’abandi ntabibazo twakuyemo? abantu se bagera kumamamiliyoni suko atari abantu nk’abandi? erega tumenye ko berekera ahari cyo basahura bagenzi nange, natwe iyo tuza kuba dufite za zahabu nyinshi na mazutu bari kuza biruka s’impuhwe ahubwo n’amaco y’inda abatwara hariya. President abivuga buri munsi bariya bantu ntibadukunda nagato, naho ibyo kurega kadafi ni ngombwa kugirango bihimure kubw’igihe yamaze yarabimye amatwi.

    N’ugusabira ibihugu byacu naho ubundi ndumva kubashyigira barabikora kadafi ejo nitwe.

  • nKONGOLI NAWE GLACE MULABAHANGA KDI RWOSE MULEBA KULE IYI NITULUFU YAPOLITIKE YOKUMUHIMBIRA IBILEGO CYEREKA NTARAREREWE CG NGOMVUKILE MURAFRIKA ABAZUNGU UTABAZI AZAREBERE KULI 94NTITUKIAGIRWE VUBA GUSA TUJYE TUBITURA RUGIRA RUGIRA AMABOKO KADAF NTACYO YAMPAYE GUSA AMATEAYE ARIVUGIRA IMANA NANAPA IZAMWAKILE IMUBABARIRE KUBWI IBYIZA YAKOLEYE AFRIKA MULILUSANGE

  • vrmt la stupidite de AMBO iri hejuru
    kweli! niba uri umugabo sinzi anyway icyo uri cyose mais tu ne raison pas tres loin
    ukwiye seminaire yogukora analyse si uzavuga nakari imurore.

  • wapi mureke kutubeshya ziriya television zirabeshya zikorana ni mbeba kuki batabivuze mbere babonye sebuja avuyeho bagira ubwoba batangira kumwihinduka
    kadahfi
    kadahfi
    turakwemera

  • acha nanaye, agande agende

  • Umva Ambo Ngo “utarakiriye Yesu” kweri ubwo nta soni nabiyita ko bakorera Yesu birirwa batera amada; Naho KADAFI WE NI UMUGABO KUGEZA UBU nubwo yapfa yagejeje liby kuri byinshi.Turiya dukobwa turabeshya;niba kandi hari mo uwo yabengutse nta kizira kirimo n’abandi barabikora muzabaze Muswati wa suaziland.IBINYOMA BIBA MURI IYI SI NI BYINSHI.

  • ariko kuki abisi duteye gutya aha numuntu wese ukunzwe nashaka yitonde kuko abantu bakunda uri mumyanya

  • Regardless of what kadaf does help him

  • Dukwiriye gusengera Africa other wise they are against us

  • ariko mwebwe kuki mushyigikira amakosa none se murumva babeshya ko aribo ba nyiri ubwite ariko mwebwe muri kuvuga ibyo mutazi mushyigikira amahano nkayo ngayo ubwo se ari sisters w’iwanyu khadafi yaba yarajyanye ninde waba urimo kumushyigikira biragaragara ko nino hari abameze nkawe kabisa birambabaza cyane iyo numva umuntu umeze nka satan ushyigikira ibyaha n’abanyabyaha ariko ibyo IMANA IZABITSEMBA BYOSE.

  • ibi nibyo Rugamba yise “amaco y,inda” kandi burya koko ngo iguye ntayitayigera ihembe.ariko Imana niyo mucamanza utabera.

  • yewe nawe uri umunyafurika koko niba bavuga ukuri se babizire nujya wumva barega poul se ngo niwe wishe habyarimana ese nibyo kandi ababishinza ni abanyarwanda mufunguke mu mutwe tumenye ubwenge nkabanyafurika ibyo kadaffi yakoreye africa nibyinshi kurusha ibibi ngaho mbwira icyo abandi ubashimira inambara.

  • kuki se amazones atabivuze mbere murumva hatarimo ikibazo ,ariko Khadhaffi ararangiye tu.

  • UBWO BARI KUBIVUGIRA HE? IYO HAGIRA AKIBESHYA AKAKAVUNIRA UMUHETO!!!UZIKO M– USETSA MUZABAZE ICYO HAMWE NA HAMWE BITA”G– USEBYA UMUKURU W’IGIHUGU” NONE NGO KO BATABIVUZE.

  • REKA MBABWIRE BENE DATA SINZI UWAVUZE NGO NTIYAKIREYE YESU WOWE SE KO UMUFITE NTABAYAHAHA UKORA BIRAMUREBA AZABAZWA IBYOYAKOZE YARI UMUYISILAM KANDI VRAIMENT NI JUJEMENT YANJYE HARI IBYO YAKOZE BYIZA HARIMO NIWACU IRWANDA YUBATSE UMUHANDA YUBAKA MOSQUE RIRIYA SHURI RIRI IRUHANDE YA MOSQUE INYAMIRAMBO HARI ABANA BENSHI BAHIZE BATARISHYE IKIBI MUSHINJA NI COMMENTAIRE SI NDI IMANA NUKO YARAMBIRANYE KURI POUVOIR NAHO UBUNDI NAWE UBAYE PRESIDENT UMWANZI WAWE WESE URAMWICA URABESHYA NIYO YABA PETIT FRERE WAWE AKWANGA UKORA BIBI MURI MAKE POLITIQUE NIMBI IYO UYIKINNYE NABI URANGIZA NABI REBA MITTERANT ,MOBUTU ,HABYARA,NA BANDI BENSHI NEMERA NYERERI NA MUZEHE WA AFRIKA YEPFO NIMPFURA MANDARA YOBORA MANDA EBYERI WIGENDERE UTANDURANYIJE REBA BUYOYA ,AFRIKA DUFITE IBIBAZO TUZASHIRA.

    • Mugenzi wanjye,ikibazo ni kimwe,maze kubona impamvu Africans’presidents badashaka kuva kubutegetsi ni uko iyo bahavuye abenshi bafatwa nabi bamwe bagafungwa abandi bagahozwa mu nkiko kandi murabizi niba umuntu akoze byinshi ni nako agwa mu mitego myinshi nk’umuntu urinda ubusugire bw’igihugu,kandi ngo zitukwamo nkuru.Abayobozi b’Afurika nibo bonyine bakagombye gukemura iki kibazo gusa ni uko mbona iyo bibaye kuri umwe aribo bafa iyambe mugusheta bagenzi babo kandi ejo ari bo.

  • I am together with nkongoli .kadhaff iz a hello and umugabo afrika icyeneye.

  • no Kadhafi,ntacyenewe rwose. azi kubeshya gusa. ariko kuki mwumva ko umuntu ubeshya ari mwiza. change mind. ahubwo bamunyate vuba n’abandi nkawe barebereho. yishe abantu, kandi yagundiriye ubutegetsi, abeshya gusa. ariko iyo mubona na African presidents baramuretse nuko ari mwe mumukunze without prove

    • Ahubwo se ninde utica,African presidents baramuretse kuko ntabushobozi bafite kandi baba bagenda mu kibaba cy’ibihugu bimwe nabimwe bikize bisa nkaho ari byo bibarindiye umutekano kandi namwe murabizi iyo babahaze uko babagenza nta kirusha Kadhafi kuba yarakunzwe kandi banamukoresha ariko reba uko bamugize kandi n’ubwo buyobozi bavuga yatinzeho c’est grace aux bazungu ubukoroni turimo buruta ibwo bitaga ubukoroni.Tuzakora iki ngo tubuvemo?!

  • Nanjye kadaffi yamfashe ku ngufu!

    • Kagire inkuru!? Urakomeye kuba warafashwe na president w’igihugu uzabigenderaho kugeza gupfa!

  • Ziriya nkumi ni nziza kandi ntawe udashukwa.
    namwe ubwanyu ntimwatwitesha.
    kadafi ni serieux

  • yebaba wee, ntawe utashinja kadaffi, kuki yigira indakoreka ntiyumve aho uramuzi muna yunze ubumwe bwa Africa ukuntu yivumbura ngo nuko ikifuzo cye cyitemewe. ese kuki yakoze umutwe umurinda wabakobwa, ntabwo yemera genda?
    jye simushyigikiye umuntu utazi deplomacy uwiyishe ntaririrwa nagenda apfuye nkibeba ariwe yiyenyegeza mu myobo.
    ntakabuza kadiffi ntiyubaha imana nkurikije imyitarire ye ndetse no gukunda ubutegetsi.

    • Ntawe yashyize umugozi ngo ajye muri uwo mutwe ,hajyagamo ushaka nibo atari ibyo abagore nta bwenge baba bagira kuko ntabwo baba bari responsable d’elles meme

  • Kabisa nibyo aba bana ni swerabon tu nanjye najyaho. Ave mfunge ntavaho ncumura.

    • N’ubundi wabirangije ariko wakagomye kwiha agaciro kuko ibyo wandika ngo ni uko utanzwi,n’aho wamenywa ntiwabura gukora ibigafu nk’ibi!

  • Umugambi wa Shitani ni ugusenya .Ntihakagire uwishimira ibyago by’undi ahubwo buri wese yige kurwanya ikibi.Ibyiza Kadafi yakoze turabyibuka kandi akwiye kubishimirwa,ariko n,ibibi yakoze akwiye kubibazwa.Ikibabaje ni uko abaturage b’inzirakarengane bakomeje kuhagwa.Dukomeze tubasengere.

  • abanyarwanda babivuga neza ko iyaguye ntayo itayigera ihembe

  • KHADAFF WE YAGIYE KANDI NTATEZE KUGARUKA IBI RERO ABA BAKOBWA BARABIKORESHWA NO KWIHAKIRWA NGO BAREBEKO BAKWAKIRWA NEZA N’INYESHYAMBA KANDI NAWE NUGERA MUMAKUBA ABARI INKORAMUTIMA ZAWE BAZAKWIHAKANA NDETSE BIFATANYE N’ABANZI BAWA.

  • ariko abo bakobwa nta menyo bagiraga iyo baziruma umuntu aguhemukira gute umurinda ari ngewe na mumena umutwe ubundi rukazaca aho byagaciye

Comments are closed.

en_USEnglish