Abakobwa 30 bahize abandi bahembwe nyuma y’amahugurwa ku ikoranabuhanga
Kuri uyu wa 29 Gicurasi Abakobwa bahagarariye uturere 30 tw’u Rwanda bitwaye neza kurusha abandi mu bizami bisoza amashuri yisumbuye bahembwe na Imbuto Foundation ubwo hasozwaga amahugurwa bahise bagenerwa mu ikoranabuhanga ku kigo cya Tumba College of Technology.
Aba bakobwa bamaze ibyumweru bitatu mu karere ka Rulindo mu ishuri ry’ikoranabuhanga rya Tumba biga amasomo y’ibanze y’ikoranabuhanga muri icyo kigo.
Diane Umurerwa wo mu karere ka Kayonza yarangije muri Groupe Scolaire Notre dames de Lourdes yabwiye Umuseke ko yari azi gucana mudasobwa no kujya kuri Internet gusa, muri aya mahugurwa ahavanye ubumenyi bwinshi kuri mudasobwa, ubumenyi ku biyigize (hardware) n’ubumenyi ku buryo ikora (software) ndetse n’uko yakwita ku mashini igize ikibazo icyo aricyo cyose.
Iyi ni gahunda iba buri mwaka ku bufatanye na Imbuto Foundation yo guhemba no guha amahugurwa ku ikoranabuhanga abana b’abakobwa bagize amanota meza kurusha abandi mu turere tw’u Rwanda.
Pascal Gatabazi uyobora ikigo cya Tumba College of Technology avuga ko kwigisha umukobwa ari ukwigisha umuryango. Ubumenyi bw’ibanze aba bakobwa bavana aho i Tumba avuga ko butabafasha bonyine ahubwo babujyana bugafasha umuryango nyarwanda aho baba bari nabo ubwabo (abakobwa) bikabafasha cyane.
Solange Hakiba umuyobozi wungirije mu Imbuto Foundation, muri uyu muhango yavuze ko azaniye aba bakobwa ubutumwa bwa Mme Jeannette Kagame bubabwira ko igihembo babaha cyo kuba baritwaye neza mu masomo yabo bakongeraho n’ubumenyi bw’ibanze bahabwa ku ikoranabuhanga ari uko babifuriza kurushaho getera imbere no kwiga bakagira icyo bakorera igihugu cyabo.
Solange yababwiye ko ubumenyi mu ikoranabuhanga ari kimwe mu bizabafasha kugera ku ntego zabo. Yabasabye kongera ubumenyi bwabo basoma ibitabo by’abashakashatsi batandukanye. Yabasabye kandi gusangiza ubumenyinyi bakuye aho i Tumba abandi basanze iwabo no ku mashuri aho bazaba bari.
Solange yasabye aba bakobwa gukomeza kuba urugero mu bandi, gukomeza gutsinda amasomo yabo muri Kaminuza aho bazakomereza no kurangwa n’indangagaciro z’umukobwa w’u Rwanda.
Ku bufatanye na Imbuto Foundation, kuva mu 2008 abakobwa 30 babaye aba mbere mu turere mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye, barahembwa ndetse bagahabwa amahugurwa y’ibyumweru bitatu mu kigo cya Tumba College of Technology.
Abakobwa 210 bo mu Rwanda bagaragaje kwitwara neza nibo bamaze guca muri iyi gahunda muri iki kigo kiri i Rulindo. Iyi gahunda y’amahugurwa ikorwa kandi na Imbuto Foundation ku bakobwa bakurikirana amasomo y’ubumenyingiro, ubukorikori n’ibndi, hagamijwe guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa bwamaze igihe kinini bwarahejejwe inyuma n’umuco n’imyumvire bya cyera.
Photos/Daddy SADIKI RUBANGURA/UM– USEKE
Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Waouh, Imbuto Foundation kabisa aha yakoze igikorwa cyiza kuba bariya bana bafite ziriya skills batirangayeho byazabageza kure. Keep it up @imbuto
Comments are closed.