Abakinnyi ba AS Muhanga bahagaritse gukina imikino isigaye nibatishyurwa
Mwibaruwa abakinnyi b’ikipe ya AS Muhanga bandikiye ubuyobozi bw’ikipe ybo kuri uyu wa 24 Mata, bamenyesheje ko bahagaritse imyitozo ndetse n’imikino isigaye niba badahawe ibirarane by’umushahara w’amezi atatu bafitiwe n’ikipe.
Aba bakinnyi ba As Muhanga bavuga ko bamaze igihe kinini bahabwa icyezere cy’uko bazishyurwa imishahara yabo y’amezi atatu ariko bakaba babona shampiyona igiye kurangira bidashyizwe mu bikorwa.
Aho kugirango shampionat, isigaje imikino ibiri, irangire batishyuwe bandikiye ibaruwa ubuyobozi bwabo babumenyesha ko batazakina iyo mikino isigaye niba badahawe imishahara yabo.
As Muhanga ubu iri mu makipe ari munsi y’umurongo utukura kuburyo itsinzwe umukino umwe mu mikono ibiri bazakina n’ikipe ya APR FC na Police FC yahita imanuka mu cyiciro cya kabiri.
Si ubwa mbere abakinnyi b’ikipe banditse ibaruwa hamwe bamenyesha guhagarika imyitozo n’imikino batishyuwe, byaherukaga kuvugwa mu ikipe ya Rayon Sports ikirimo ba Jimmy Gatete.
Iyi kipe ya Muhanga ariko muri iyi shampionat yakoze agashya ko kuba tariki ya 01 Gashyantare ubwo yari yakiriye Rayon Sports (Rayon yabatsinze 4 – 2) abakinnyi bayo aribo biyishyurije ku kibuga kugirango babone umushahara, abatari ku rutonde rw’abakinnyi 18 nibo bari ku muryango bishyuza, aba bakinnyi bavuga ko aribwo baheruka guhembwa, ubwo nako barihembye.
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Buriya se bandikiye nde ko ntawe tubona kuri lettre yabo?
Comments are closed.