Digiqole ad

Abakinnyi 4 ba U17 bashyizwe mu mavubi makuru

Ku rutonde rwasohowe na Sellas Tetteh rw’Amavubi makuru azakina imikino isisgaye yo guhatanira ticket yo kujya mu gikombe cy’Africa 2012, haragaragaramo abakinnyi 4 bakiniye Amavubi U 17 mu gikombe cy’isi.

Emery Bayisenge umwe mu bazamuwe mu mavubi makuru
Emery Bayisenge umwe mu bazamuwe mu mavubi makuru/ Photo Fidel Bugingo

Abo bakinnyi ni Marcel Nzarora (Nyezamu), Emery Bayisenge (Myugariro) n’abakinnyi bakinira muri Uganda Andrew Buteera na Charles Mwesigye Tibingana.

Gushyira aba bana mu mavubi makuru birasashimangira ikifuzo cy’amakipe amwe n’amwe ashaka kuzana aba bana ngo bakine shampionat y’ikiciro cya mbere.

Biherutse gutangazwa ko ikipe ya APR ishaka kuzana Andrew Buteera na Charles Tibingana n’ubwo kugeza ubu nta masezerano aremezwa hagati ya APR n’aba bana.

Umutoza Sellas Tetteh yarengeje ingohe abakinnyi nka Olivier Karekezi na Saidi Abedi Makasi bahamagawe ubushize ubwo u Rwanda rwatsindwaga i Bujumbura 3-0.

Amahirwe y’u Rwanda yo kujya mu gikombe cy’Africa urebye nta na mba asigaye nyuma yo gutsindwa na Cote d’ivoire, Benin, n’Uburundi ziri kumwe n’u Rwanda mu itsinda rya H, rifungwa n’u Rwanda ku mwanya wanyuma n’amanota 3 gusa.

Tibingana,  Marcel,  Buteera
Tibingana, Marcel, Buteera

U Rwanda ruzakina iyi mikino isigaye:

Group H
03/09

Rwanda vs Ivory Coast
Burundi vs Benin 

04/10
Benin vs Rwanda
Ivory Coast vs Burundi

Dore abakinnyi 27 b’ibanze bahamagawe na Sellas Tetteh:

Izamu: Jean Luc Ndayishimiye, Jean Claude Ndoli, Patrick Rutayisire, Evariste Mutuyimana, Marcel Nzarora.

Myugariro :Albert Ngabo, Jean de Dieu Uwineza, Abouba Sibomana, Donatien Tuyizere, Eric Gasana (Mbuyu Twite), Ismail Nshutiyamagara, Mao Kalisa, Hussein Sibomana, Patrick Mafisango, Emery Bayisenge.

Hagati : Heriman Ngoma, Fabrice Twagizimana, Peter Kagabo, Adolphe Hakundukize, Eric Ndahayo, Jean Claude Iranzi, Haruna Niyonzima, Charles Tibingana na Andrew Buteera.

Rutahizamu: Eric Serugaba, Jacques Tuyisenge, Elias Uzamukunda, Bokota Labama

Jean Paul Gashumba

Umuseke.com

5 Comments

  • umupira w’urwanda wari ukwiye guhera kuri aba ban bakiri bato bakabatoza neza akaba aribo bagenda basimbura abasaza bari mu mavubi,ikindi kandi ni uko umupira ushirana umuntu neza ugasigara ku mateka,ibi bintu abantu bagiye babyunva byatuma amavubi areka kugendera ku mazina y’abahoze ari ibitangaza ariko batemera ko bashaje

  • haraburamo Michel rusheshangoga cyane cyane ko abo bahamagaye batamurusha

  • Nukuri bariya bana kubazamura bakoze neza ese kuki basizemo abatagishoboye nka NGAB0,arutwa na Rusheshangoga, Serugaba akavamo,agasimburwa n’umwana naho babasaza bashaka kurangiriza ruhago mugikona bakwiye gusigara kuko amavubi si ayo kuruhukiramo

  • Good idea, let hope after three years the whole will have changed. Amavubi under 17 is the future of Rwandan national football team. Maze abacacuro tubaveho!!!

  • umusaruro w’aba bana uzagaragara ikindi gihe kitari ejobundi,kuko simbona n’uwo batanze i mexico

Comments are closed.

en_USEnglish