Digiqole ad

Abakinnyi 18 Rayon Sports ijyana muri Nigeria

 Abakinnyi 18 Rayon Sports ijyana muri Nigeria

Kugera mu matsinda byafasha abakinnyi kubona amakipe akomeye abifuza

Rayon Sports imaze gutanga urutonde rw’abakinnyi 18 bazajya muri Nigeria ejo guhangana n’ikipe ya Rivers United mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa. Aba batangajwe nyuma y’imyotozo bakoze uyu munsi mu gitondo kuri stade de l’Amitie ku Mumena.

Kugera mu matsinda byafasha abakinnyi kubona amakipe akomeye abifuza
Kugera mu matsinda byafasha abakinnyi kubona amakipe akomeye abifuza

Akinnyi bazagenda ni;

Abazamu: Ndayishimiye Eric Bakame, Evariste Mutuyimana
Abugagrira: Manzi Thierry, Munezero Fiston, Gabriel Mugabo, Abouba Sibomana, Eric Irambona.
Abo hagati:  Mugisha Francois Master, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot, Mugheni Fabrice, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Nshuti Dominique Savio, Nova Bayama, Nsengiyumva Moustapha,

Abasatira ni: Moussa Camara na Tidiane Kone

Muri aba bakinnyi ntibarimo Nahimana Shasir wakoze imyitozo ku nshuro ya mbere muri iki cyumweru kubera imvune.

Umukino wa Rayon na Rivers United uzaba ku cyumweru naho Rayon Sports irahaguruka i Kigali kuri uyu wa gatanu saa 09h ijya i Lagos.

Rayon sports igeze kuri iki kiciro nyuma yo gusezerera Al Wau Salaam yo muri South Sudan na Association sportive Onze Créateurs de Niaréla yo muri Mali.

Intego yayo ni kugera mu matsinda byahesha ishema u Rwanda bikanayihesha ibihumbi 275,000 by’amadolari bitangwa na CAF.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • BIRAKWIYE KO TWIHESHA AGACIRO DUSHWANYAGUZA

  • Imana ibajye imbere

  • Abantu barangije icyumweru cy’icyunamo batitoza se ubwo bajyanye iyihe fitness ra?

  • nifurije gikundiro yacu intsinzi.

Comments are closed.

en_USEnglish