Abakinnyi 10 bakomeye utazabona mu gikombe cy’Isi
Hasigaye iminsi micye ngo igikombe cy’Isi muri Brasil gitangire, abantu biteguye kubona abakinnyi bakomeye muri Brasil ariko hari bamwe mu bakomeye batazagaragara yo kuko ntako batagize ngo amakipe yabo y’ibihuugu abone tike ariko bikanga, aba ni 10 muri bo.
1. Petr Cech (Chelsea na Czech Republic): Ku myaka 31 akaba aharuka kwitabira igikombe cy’isi cya 2006, ubu ntazagaragara.
2. David Alaba (Bayern Munich na Austriche): Uyu nawe ikipe ye ntizagaragara nayo mu mikino ya nyuma muri Brazil 2014.
3.Branislav Ivanovic (Chelsea na Serbia): Myugariro wa Chelsea ikipe ye ikaba yarasezerewe na Croatia.
4. Daniel Agger (Liverpool na Denmark): uyu mukinnyi wa Denmark umukina inyuma nta mahirwe yo kujya mu gikombe cy’isi yabonye kuko Danemark yaviriyemo mu majonjora ya nyuma.
5. Marek Hamsik (Napoli na Slovakia): Rutahizamu wa Napoli umutoza Rafa Benitez avukaga ko Hamsik afite tekinike nyinshi zubwenge kurusha Steven Gerrard, gusa uyu mukinnyi wo hagati wa Slovakia ntazagaragara muri Brazil.
6. Henrikh Mkhitaryan (Borussia Dortmund na Armenia): rutahizamu wa Dortumund we nta na nta narimwe igihugu cye cyari cyajya mu mikino yanyu y’igikombe cy’isi gusa kaba yitwara neza muri Champions League.
7. Gareth Bale (Wales na Real Madrid): kimwe na Ryan Giggs wa Manchester United, nawe ntazabasha kujya mu gikombe cy’isi n’igihugu cye cya Pays des Galles.
8. Robert Lewandowksi (Borussia Dortmund na Polagne): nyuma yo kwitwara neza muri Bundesliga kaba rutahizamu wa mbere nawe akaba atarabashize kujya mu gikombe ikipe y’igihugu cye mu majonjora yakinnye imikino icyenda atsindamo ibitego 12 ariko ntibyabujije ko basezererwa n’Ubwongereza mutsinda barimo.
9. Zlatan Ibrahimovic (Paris Saint-German na Swede ): kapitane wa Swede akaba nawe atarabashije kujya mugikombe cy’isi barasezerewe na Portugal ya Cristiano Ronaldo mu majonjora yanyuma..
10. Pierre-Emerick Aubameyang (Borussia Dortmund na Gabon): Rutahizamu ukomoka muri Gabon nawe akaba nacyo yabashije gukorera ikipe ye y’igihugu akazajya muri Brasil nk’indorerezi cyangwa akarebera kuri televiziyo nk’abandi.
Fils MUTABAZI
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
None ko muvuga abakinnyi bakomeye batazaba bari mu gikombe cy’isi mukibagirwa KAGERE MEDDY na Miggy?
Comments are closed.