Digiqole ad

Abakekwaho kwiba laptop 17 batawe muri yombi

Polisi yo mu Karere ka Nyarugenge yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kwiba iduka ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga (electronics) kuwa kabiri w’iki cyumweru.

Amakuru agera kuri Polisi ngo ni uko aba bantu uko ari batatu baje ku iduka rya Karenzi Francois riherereye mu Kiyovu, mu masaa kumi za mugitondo bakabomora urugi, bakiba mudasobwa ngendanwa ngendanwa (laptop) 17.

Nyuma yo gufatwa ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi yo ku Muhima.

Polisi ariko ivuga ko ikomeje iperereza kugira ngo imenye buri umwe wese waba waragize uruhare muri ubu bujura.

Polisi kandi ivuga ko yakusanije ibimenyetso bihagije birimo no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ryo gupima ibikumwe (Finger prints) byafatiwe ahabereye icyaha ngo bizeye ko bizabafasha kuvumbura abagize uruhare muri ubu bujura.

Police.gov.rw
UM– USEKE.RW

en_USEnglish