Abakanyujijeho nka Muhamud Mosi, Gishweka Faustin, Kombi Billy bagiye guhurira mu ikipe imwe
19 Gicurasi 2015 -Abakinnyi bakanyujijeho mu ikipe y’igihugu Amavubi biganjemo abatwaye igikombe cya CECAFA mu 1998 ndetse bakanakina igikombe cy’Afrika cya 2004 bagiye kongera guhurira mu ikipe imwe bakina. Aba bazahurira mu mukino wa gicuti ku cyumweru hagamijwe kwibuka abana bazize Jenoside. Ukazabera i Musanze.
Aba bakinnyi ni Eric Nshimiyimana uzwi cyane nk’umukinnyi wakanyujijeho muri APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi mu kibuga hagati ubu usigaye ari umutoza.
Muhamudou Mossi uyu azwi cyane nk’umunyezamu wari umuhanga mu ikipe y’igihugu ndetse n’ikipe ya APR FC.
Ndikumana Hamadi Kataut myugariro uzwi cyane mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya Rayon sport, wanakiniye igihe kinini amakipe arenga 10 ku mugabane w’uburayi.
Jimmy Mulisa rutahizamu wakanyujijeho muri APR FC ndetse no mu ikipe y’igihugu akaza kujya gukina i Burayi mu makipe yo mu Bubiligi, Romania, Kazakhstan no muri Malaysia ubu akari ‘Directeur technique’ mu ikipe ya Sunrise i Rwamagana.
Mbusa Kumbi Billy wari rutahizamu ukomeye mu ikipe ya Rayon sport nyuma akanayibera umutoza wungirije.
Gishweka Faustin wakanyujijeho mu mupira wahano mu Rwanda mu myaka ya za 1998. Wibukwa cyane mu Amavubi hamwe na bagenzi be nka Ndindri Mugaruka, Djuma Munyaneza, Nshuzirungu Hubert bitaga Bebe n’abandi muri CECAFA ya 1999. Gishweka ubu akaba yikorera ibye, yibukwa cyane muri Kiyovu.
Muri aba ba karatunyuze kandi hazaba harimo na Ntaganda Elias wamaze igihe kinini muri APR FC wibukwa cyane ku bushake budasanzwe mu gukora akazi ke ko kurinda izamu.
Usibye aba bakinnyi ngo hari n’abandi bakinnyi benshi bakanyujije ndetse n’abagina ubu nabo bazakina uyu mukino.
Iriya kipe izaba ikina n’iy’abasore nkaba Mugiraneza Jean Baptiste n’abandi bahoze bakina mu makipe yo mu Majyaruguru nka Musanze FC, Gicumbi FC, iyi kipe ikazaba iyobowe na Shyaka Jean na Aimable Rucogoza bita Mambo.
Uyu mukino wateguwe na ONG yitwa Groly Initiative iharanira kurengera umwana w’umukene mu rwego rwo kwibuka abana bazize Genocide yakorewe Abatutsi.
Kamanzi Elysee uyubora uyu muryango yubwiye Umuseke ko bifuje gucisha ubutumwa bwabo mu mupira w’amaguru ariko bifashishije abakinnyi bakanyujijeho mu ikipe y’igihugu.
Kamanzi yakomeje avuga ko uyu mukino uzabera i Musanze mu ntara y’Amajyaruguru kuri Stade Ubworoherane ku cyumweru saa cyenda n’igice (15h30).
Avuga ko bahisemo ku wujyana mu karere ka Musanze aho kubera i Kigali kuko uyu muryango wa Glory Initiative ukorera mu Ntara y’amajyaruguru.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
7 Comments
Nibyiza cyane mutubwire aho muhamudu mosi asigaye aba nibyo akora.
Ntacyo wenda mwakwerekana ko mukibaho ko kandi mufite ibanga ryatumaga umupira ukundwa kandi ukitabirwa mu Rwanda. Aho mwawurekeye, abatazi iyo werekera barawubohoje bituma ubihira abawukundaga none ubu bacitse ku bibuga.
Urugero:
1. Match yahuje Police fc na AS Kigali, amafranga yinjiye ku kibuga ni 2500 FRW gusa;
2. Ku munsi wa 25 wa championat, uyu mwaka, muri match zose zabaye uko aro 8, igiteranyo cy’amafranga yose hamwe yabonetse ku bibuga ni 46,000 Frw by’amanyarwanda;
3.Umukino ikipe yabaye iya mbere ariyo APR Fc wayihuzaga n’ISONGA fc, abantu baje kureba umupira muri stade Amahoro isanzwe ijyamo abantu 30,000, haje abantu batagera ku 1000.
4. kubera ko abantu babuze ku bibuga, bityo nta n’amafranga yinjira ku mikino bityo ikipe yabaye iya mbere yahawe igikombe gusa nta kabahasha kayiherekeje.
Ibi ni bike tuvuze, ariko birerekana aho umupira wacu ugeze, mu by’ukuri birakenewe, hahinduka uburyo uyobowe , hakajyamo abigeze kuwukina bazi ibyawo. Aho kujya wumva amakuru y’imikino kuri radid, ubundi ukaza kuyobora umupira. Igisubizo ni iki turimo tubona ubu ngubu, kugeza aho dusigaye tunganya na Somalia twahuriye ku kibuga Neutre (kitagira aho kibogamiye). Ubwo ni ukuvuga ko dukiniye ku kibuga bitorezaho badutsinda.
Ngaho rero Courage, tuzarebe ko FERWAFA hari n’inyinya izabereka. Ndakurahiye.
Amahoro kuri twese.
MUGIRA IBIGAMBO
Ndadaye uratukanira iki hari ikibi bavuze ???
KIUs urakoze kuri details utugejejeho…, ubuyobozi bwa FERWAFA bukwiye guhindurwa bwose.
Nibazaga ko ibibazo biri mu za Club ntabwo ari FERWAFA igomba kubikemura ndemera ko ari uruhari rwa Federation mu myezamukire y’umupira mu gihugu . Tugerageze kuba objectif turebe uruhari r’ubuyobozi bwa club dufana. Reba urugero rwa Rayon n’imwe mu ma EKIPE akunzwe cyane mugihugu : Isoko yo kugura yararangiye Umuyobozi wabo ababwira ngo bazasinyisha abakinyi babishoboye ye ageraho arekura umwana wa Equipe Djamar . Iyi equipe yarahinduye abatoza inshyuru 3 mu mwaka umwe .Murunva uruhari rwa’ federation n’uruhe ? Ntitwirengangeje ko iyo rayon ikomeye shampionnat iba ikomeye . Tuvuye ku rayon twareba Kiyovu , na Etencelle ibibazo izi equipe za gize kandi izi equipe 3 nizo zizana abafana ku bibuga . Rero abafana uruhare rwacu n’uruhe ?
Rata Joyeux, ndabishimye Rayon yagize ibibazo, ariko se Umupira wamaguru ni Rayo.
Nkubu APR ntakibazo yigeze igira na kimwe, ariko abakunzi bayo bashoje championa ari 1000 kandi yo yatwaye igikombe. hari ikibazo ifite muri Club se.
Ikipe ni imwe, kuko yahuye nutubazo tumwe itikururiye (ibyavuzwe numuyobozi wayo),abafana bose barababaye bacika kukibuga nyine
Twizere ko ubutaha bizahinduka.
mbega Kamanzi Elyse urumuntu wumugabo kubwigikorwa kiza vraiment ndagushimiye nabandi barebereho.
Comments are closed.