Digiqole ad

Abahoze bagize Amavubi U17 batangiye Imyitozo nk’ikipe imwe

Nyuma y’uko byemejwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,  ko ikipe yahoze igize iy’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 ijya mu kiciro cyambere nk’ikipe imwe, iyi kipe yatangiye imyitozo yayo yambere kuri uyu wa kane nimugoroba ku kibuga cy’imyitozo cya FERWAFA.

Richard Tardy n'ikipe ye mu myitozo yambere/Photo Daddy Rubangura
Richard Tardy n'ikipe ye mu myitozo yambere/Photo Daddy Rubangura

Abakinnyi 17 muri 23 bazaba bagize iyi kipe bagaragaye ku myitozo bakoreshejwe n’uwahoze abatoza mu gikombe cy’Isi Richard Tardy. Abatagaragaye barimo Faustin Usengimana urwaye, Michel Rusheshangoga na Emery Bayisenge bari muri CECAFA, Faruk Ruhinda utarahagera abandi babiri impamvu zabo ntiturazimenya.

Kuba iyi kipe izajya mu kiciro cyambere, byatumye benshi bibaza byinshi, izafata irihe zina? Izafata ite imikino ya shampionat itakinnye (7)? Izatozwa nande? Dore ko Richard Tardy uyu afite amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko mu minsi 3 cyangwa ine (uhereye kuri uyu wa kane), izina ry’iyi kipe rizaba ryamenyekanye. Ku kijyanye n’umutoza, bakaba bari kumvikana n’umutoza Richard Tardy na Staff ye ku buryo bagumana iyi kipe atanaretse imirimo yaje asaba.

Naho ku bijyanye n’imikino itarakinwe, iyi kipe izashyirirwaho gahunda y’umwihariko izatuma bakina imikino yabo vuba. Kugeza tariki 19 Ukuboza bakazaba bamaze gukina imikino itatu ya shampionat nkuko byemejwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Ku bakinnyi Charles Tibingana na Andrew Buteera ba Proline Academy (Kampala) ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko buri mu biganiro n’iyi kipe ya Proline Academy ibafite ngo ibe yabaha iyi kipe nshya mu Rwanda.

Umukinnyi Usengimana Faustin wavunitse mbere gato y’imikino y’igikombe cy’Isi muri Mexique, ubu ari gukoreshwa imyitozo yoroheje akurikiranwa n’abaganga, akazatangira gukorana imyitozo n’abandi amaze gukira neza.

Ndatimana Robert na bagenzi be nka Celestin baganira ku myitozo bahawe
Ndatimana Robert na bagenzi be nka Celestin baganira ku myitozo bahawe

Abazamu

1.         NZARORA Marcel (FERWAFA ACADEMY)
2.         NTALIBI Steven (SEC ACADEMY)
3.         KWIZERA Olivier (VISION 2020)

 

Abakinnyi bakina inyuma

1.         RUSHESHANGOGA Michel ( FERWAFA ACADEMY)
2.         HABYARIMANA Eugene ( SEC ACADEMY)
3.         TURATSINZE Hertier ( SEC ACADEMY)
4.         BAYISENGE Emery ( FERWAFA ACADEMY)
5.         — USENGIMANA Faustin ( RAYON SPORTS)
6.         NDAYISHIMIYE Celestin ( FERWAFA ACADEMY)
7.         HAKIZIMANA Francois ( FERWAFA ACADEMY)

 

Abakinnyi bakina hagati

1.         NDATIMANA Robert ( FERWAFA ACADEMY)
2.         NSABIMANA Eric ( SEC ACADEMY)
3.         NSENGAYIRE Shadad ( SEC ACADEMY)
4.         NDAYISABA Hamidu (SEC ACADEMY)
5.         BENEDATA Janvier (APR ACADEMY)
6.         RUHINDA Farouk

 

Abakinnyi bakina imbere

1.         SIBOMANA Abdoul (FERWAFA ACADEMY)
2.         CYUBAHIRO Jacques ( SEC ACADEMY)
3.         MICO Justin ( FERWAFA ACADEMY)
4.         KAKIRA Sulaiman ( APR ACADEMY)
5.         NKURUNZIZA Jacques ( STELLA MALLIS)
6.         SIBOMANA Patrick (FERWAFA ACADEMY)
7.         MUGANZA Isaac (SEC ACADEMY)

Ikipe mu myitozo
Ikipe mu myitozo/Photo Daddy Rubangura
Abakinnyi mu karuhuko mu myitozo
Abakinnyi mu karuhuko mu myitozo
NdayishimyeCelestin, Mico Jean , Shadad Nsengayire  na bagenzi babo
NdayishimyeCelestin, Mico Jean , Shadad Nsengayire na bagenzi babo
Imyitozo yasojwe n'isengesho
Imyitozo yasojwe n'isengesho

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM

2 Comments

  • igitekere cyajye ndabona iyikipe izabangamira abandi bana bazamuka kuberako ibyangombwbizajya bikokoreshwa kuri yokipe murakoze mugire imyiteguro myiza

  • Nibyiza ko aba bana bitoreza hamwe
    ariko hari ibindi bashoboraga gukora birenzeho urugero niba equipe yo muri Europe
    ibashaka bakabareka ariko hakabaho kubakurikirana cyane naho gukina championa yo mu Rwanda nibyiza ariko ntiragera ku Rwego rwatuma bariya bana bagera aho twishima.

Comments are closed.

en_USEnglish