Digiqole ad

Abahoze ari ingabo biyemeje gufasha Irembo gutanga serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga

 Abahoze ari ingabo biyemeje gufasha Irembo gutanga serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga

Abari bitabiriye amahugurwa biyemeje gufasha abaturage kubona serivisi binyuze mu ikoranabuhanga

Ku wa gatanu Ikigo RwandaOnline cyateguye umwiherero n’abahoze ari ingabo zavuye ku rugerero ubu bakaba barahindutse  abakozi b’urubuga rwa Internet www.irembo.gov.rw bashyizwe mu gufasha abaturage ku mirenge basaba serivisi za Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’urubuga Irembo.

Abari bitabiriye amahugurwa biyemeje gufasha abaturage kubona serivisi binyuze mu ikoranabuhanga
Abari bitabiriye amahugurwa biyemeje gufasha abaturage kubona serivisi binyuze mu ikoranabuhanga

Biciye muri gahunda ya Leta, RwandaOnline gifite mu nshingano ishyirwa mu bikorwa ry’urubuga Irembo, mu rwego rwo korohereza abaturage kubona serivisi.

Ikigo cya RwandaOnline kivuga ko kuva basinyana ubufatanye n’ubuyobozi bushinzwe inkeragutabara, umusaruro warazamutse ku buryo bushimishije aho imibare igaragaza ko 61% za serivisi zose zitangwa mu Mujyi wa Kigali, binyuze kuri bo.

Kalisa Eric umwe mu bavuye ku rugerero  wahawe Certifcat y’ubwitange mu kwigisha, akaba  akora mu kigo cya RwandaOnline yavuze ko ari iby’agiciro cyane guhabwa ishimwe kuko byongera imbaraga mu kazi ka buri munsi.

Kalisa yagize ati “Buri wese utanga serivisi agomba gushyiramo umwete kugira ngo ahaze ibyifuzo by’abaturage. Njyewe ntangira aka kazi sinarinzi ibyerekeranye n’ikoranabuhanga, ariko hamwe n’ubushake narabimenye ndetse mbyigisha n’abandi, kuko buri wese ashobora gukoresha ikoranabuhanga kandi ntabwo ari ibintu bikomeye, gusa bisaba ubushake bwo kubimenya.”

Kalisa Eric  yakomeje avuga ko ari ikintu cyo kwishimira nk’Igihugu kuko bigaragaza ko atari ibya gisirikare gusa bazi ahubwo ko hari n’ubundi bumenyi bwinshi bafite muri bo.

Urugero ngo ni ikoranabuhanga ry’urubuga Irembo, ni bo musemburo ubu mu kwigisha abaturage akamaro ndetse n’ikoreshwa ry’uru rubuga.

Icyari kigamijwe muri uwo mwiherero kwari ugushimira abakozi b’Irembo bo ku mirenge bagaragaje ubwitange budasanzwe mu kwigisha no gufasha abaturage mu gusaba serivisi za Leta bakoresheje urubuga Irembo.

Aramba Odo umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga wari uhagarariye RwandaOnline, yabashimiye ubwitange bagize kuva mu kwezi kwa kabiri 2016 ubwo batangiraga iyi mirimo yo kwigisha no gufasha abaturage gusaba serivisi za Leta hakoreshwejwe ikoranabuhanga ry’urubuga Irembo.

Yagize ati “Ndabibutsa ko urugendo rukiri rurerure ko mu gomba gushyiramo izindi mbaraga cyane cyane mu kwigisha abaturage mu buryo  bw’imbitse kugira ngo bagire ubushobozi bwo kwisabira serivisi batarinze gusaba ubufasha bw’ababibakorera kandi mugomba gutanga serivisi nziza no kunoza imirimo mu shinzwe.”

Yaramba Odo yakomeje  avuga ko bitezweho byinshi mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Leta yo gushyira serivise zose ya Leta mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Abari bitabiriye uyu muhango basaga mirongo ine bakorera mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, imirenge yose hamwe akaba ari mirongo itatu n’Itanu (35).

Twabibutsa ko kuri ubu ku rubuga Irembo hari serivisi makumyabiri n’esheshatu (26), serivisi z’ubutaka, iz’irangamimerere, Ibyemezo byemeza ko umuntu atakatiwe n’inkiko, Ibyamgombwa byo gutwara Ibinyabiziga n’izindi.

Hari abafatanyabikorwa benshi bafasha AbaturaRwanda gusaba no kwishyura serivisi za Leta nyuma y’abakozi b’Irembo bakorera ku murenge, harimo Banki ya Kigali (BK-Yacu), Ibigo bya BDF, Amashami ya Tigo ndetse RTN ukaba ushobora kwishyura ukoresheje MobileMoney, Tigo Cash, Banki ya Kigali ndetse Visa.

Kugeza ubu abasura uru rubuga ku munsi  basaga 352, 542,  Abafite ububiko (compte) bagera kuri 10,402, naho serivisi iboneka ku rubuga irembo zigera kuri 26, serivisi zimaze gutangwaho ni 69 662,  abakozi bafasha abaturage binyuze ku Irembo bagera kuri 594.

Abavuye ku rugerero biyemeje kuba umusemburo w'ikoranabuhanga
Abavuye ku rugerero biyemeje kuba umusemburo w’ikoranabuhanga
Nyuma yo guhabwa amahugurwa
Nyuma yo guhabwa amahugurwa

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • KOMERA RTD CAPT LEONARD NYANGOMA KUKWIHANGANA UBU UKABA UGENDUGERA KUNTAMBWISHIMISHIJE CET EN FORGEANT QU’ON DEVIENT FORGERONT KOMEREZAHO NATWE DUKOMEJIBYOWADUSIZEMOKANDI BOSE NGO HABALI YA SIKUNYINGI NDUGU.

    • I want to know how someone who want yo be volunteer in your institution or organization can become your volunteer? thanks alot.

  • Irembo ryaje rikenewe ubu service zigenda neza rwose

Comments are closed.

en_USEnglish