Digiqole ad

Abaherwe 10 bambere ku mu gabane w’Afrika

Umwirabura witwa Dankote Aliko ni we uza ku isonga

Buri mwaka, urubuga rwa Internet www.forbes.com, rukorera muri Amerika rushyira ahagaragara urutonde rw’abantu batunze cyane ku isi.


Aliko  Dankote niwe munyafrica w’umwirabura uza kwisonga

Amakuru yasohotse kuri ruriya rubuga rwa Inernet ni uko, mu batunzi isi ifite ubu abageza kuri miliyari y’amadorari y’Amerika, harimo abanyafurika 14.

Uru rutonde ntirujya rushyirwaho abantu bafite umutungo baba barabonye ku buryo bufifitse «richesses informelles». Ni yo mpamvu rimwe na rimwe nta mukuru w’igihugu bakunda gushyiramo.

Mu rutonde rw’abanyamafaranga menshi 20 kuri iyi si ya Rurema rukaba rugizwe : Abanyamerika 8, Abafaransa 2, Abahinde 2, ibindi bihugu bihagarariwe n’umuntu umwe, Suwedi 1, Hisipaniya 1, Burazili 1, Canada 1, Megizike 1, Ubudage 1, Ubushinwa 1, n’Uburusiya 1.

Nguru urutonde rw’abaherwe 10 bakize kurusha abandi muri Afurika.

10. Yasseen na Youssef Mansour, Misiri

 

YOUSSEF-MANSOURKu myaka 49, Yasseen na Yousef ufite imyaka 65, aba bavandimwe ni bwo ku nshuro ya mbere bagaragaye ku rutonde rw’abaherwe b’isi kuri www.forbes.com, muri rusange bari ku mwanya wa 692 n’umutungo ungana na miliyari 1,8 y’amadolari kuvuga 1,27 y’ama euros.

Ku busanzwe bariya bagabo  Yasseen na Yousef, umutungo wabo wenda kungana  n’uwamukuru wabo witwa  Youssef Mansour  uzwi ku kabyiniro ka «Baba Mansour».

Uyu Mansour, afite isoko rinini mu Misiri ndetse ngo ni ryo ryabashije gukomeza gukora mu gihe k’imyigaragambyo. Mu byo akorera igihugu cye ngo yita ku kuzamura uburezi akaba ari inkingi ikomeye mu muryango wabo.

Nka mukuru we Youssef Mansour, Yasseen Mansour, ari we muto muri bose, afite impamyabumenyi y’ikirenga Doctorat bavanye muri kaminuza y’i Washington.

Ubu ni we ukuriye isosiyeti yubaka amazu meza n’amazu y’ubucuruzi mu Misiri yitwa Palm Hills Developments (PHD).

 

9. Nike Adenuga, Nigeria

Mike adenugaKu myaka ye 58, Nike Adenuga ari ku mwanya wa 595 ku rutonde rwa Forbes, akagira umutungo wa miliyari 2 z’amadolari kuvuga 1,4 y’ama euros.Ibimwinjiriza harimo amabanki, peteroli n’imigabane yashoye mu masosiyeti y’itumanaho.

Uyu mugabo wize muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ku myaka 26 yari mu bafize za miliyoni ubwo yakwirakwizaga Coca-Cola ku mugabane w’Afurika.

Nyuma yashinze isosiyeti y’itumanaho yitwa Globacom, ubu akaba akuriye indi sosiyeti ya peteroli yitwa Conoil ikorera muri Nijeriya ndetse afite imigabane muri banki yitwa Equatorial Trust Bank.

8. Mohammed Mansour, Egypte

Mohammed Mansour w’imyaka 63, ni uwa 595 akaba anganya imitungo n’Umunyanijeriya Mike Adenuga. Na we umutungo we ni miliyari 2 z’amadolari.

Uyu mugabo Mansour nyuma yo kwiga ibijyanye n’ubucuruzi muri Amerika, yinjirijwe no kwamamaza amasosiyeti amwe yo muri Amerika mugihugu cye cya Misiri, aha twavuga Caterpillar, Chevrolet na Marlboro.

Mansour washinze isoko rikomeye cyane mu Misiri: Métro, yabaye minisitiri w’ubwikorezi mu Misiri hagati ya 2005 na 2009.

 

7. Onsi Sawiris, Misiri

Uyu Onsi w’imyaka 81, ni umukuru w’umuryango wo mu Misiri Sawiris, yibitseho miliyari 2,9 z’amadolari, 2,05 mu ma euros.

Ubu ari ku mwanya wa 393 mu baherwe b’isi, akaba ari we washinze isosiyeti  Orascom ikubiyemo ibintu byinshi harimo ubwubatsi, itumanaho, ubukerarugendo siyansi na tekinolojiya( science et technologie) ndetse n’inganda ikaba iyoborwa n’abahungu be.

 

 

6. Patrice Motsepe, Afurika y’epfo

Ku myaka ye 50, Patrice Motsepe wahoze y’unganira abantu mu bijyanye n’ubucukuzi, ubu ni umwirabura ukize cyane muri Afurika y’epfo.Yibitseho akayabo ka miliyari 3,3 z’amadolari, 2,33 z’ama euros, ari ku mwanya wa 336 mu baherwe b’isi.

Patrice Motsepe yazamukiye ku biciro by’amabuye yagaciro byari byaguye mu 2000.Nyuma yayoboye isosiyeti y’ubucukuzi African Rainbow Minerals, yabaye umwunganizi mu mategeko w’umwirabura wemewe n’urugaga rw’abunganizi mu by’amabuye y’agaciro Bowman Gilfillan rukorera Johannesburg yanabereye umunyamuryango.

Patrice Motsepe akaba yaramamaye cyane ubwo yaguraga ibinombe bicukurwamo zahabu n’amasosiyeti y’ubucukuzi atandukanye, akaba yarashakaga kongera umusaruro wa zahabu yacukurwaga.

 

5. Naguib Sawiris, Egypte

Naguib SawirisNaguib ni umuhungu wa Onsi Sawiris, akaba mukuru wa ba Samih Sawiris na Nassef Sawiris, ku myaka 56 abarwa nk’uwa 310 mu baherwe b’isi.

Nyuma yo kwiga mu Busuwisi, yagiye gufasha se kuyobora isosiyeti Orascom yari yshinze mu 1979.

Umutungo we ni miliyari 3,5 z’amadolari 2,47 z’ama euros. Naguib ni we ukriye igice cy’isosiyeti ya se gushinzwe itumanaho Telecom Holding gikorera mu Misiri, Alijeriya, mu Butaliyani no muri Tuniziya.

 

 

4. Johann Rupert, Afrique du Sud

Johann Rupert, ku myaka 60, ni uwa 219 ku isi, ni umuherwe wa kabiri muri Afurika y’epfo.Umutungo we ubarirwa muri miliyari 4,8 z’amadolari, 3,39 z’ama euros.

Uyu mugabo wabaye umukozi wa banki, yaje guhindura isosiyeti ya se Rembrandt  yacuruzaga inzoga n’itabi mo isosiyeti icuruza ibintu by’agaciro.

Nyuma yaje kuba umuntu ufite imigabane myinshi mu isosiyeti yo mu Busuwisi Richemont, anayibera umuyobozi mu 1988, iyi sosiyeti ikaba ikoresha ibyapa bya Cartier, Dunhill, Montblanc na Chloé.

Uretse no kuba afite imigabane mu isosiyeti mpuzamahanga icuruza peteroli Shell, Rupert azwiho kugira ahantu hororerwa amatungo habiri hazwi cyane muri Afurika y’epfo :Rupert & Rothschild na Ormarins.

3. Nassef Sawiris, Egypte

Nassey Sawiris w’imyaka 50 ni umuhungu wa Onsi Sawiris, akaba murumuna wa Naguib Sawiris, ubu ni we muherwe mu muryango wabo.

Amashuri ye yayize i Chicago muri Amerika, aho yaboneye impamyabumenyi mu bijyanye n’imari.Umutungo we ni miliyari 5,6 z’amadolari, 3,96 z’ama euros, ni uw’182 ku isi.

Aya mafaranga yayavanye mu isosiyeti ya se Orascom, igice cyita ku kubaka n’inganda, kikaba gitunganya isima n’ubwubatsi butandukanye. Mu 2007, sosiyeti Orascom yeguri igice cy’ibikorwa byayo ku isosiyeti y’Abafaransa Lafarge, yambere ku isi mu bijyanye no kubaka n’amasima.

Agaciro kahawe icyo gikorwa kangana na miliyari 8,8 z’ama euros bituma Nassef Sawiris aba umuntu wakabiri ufite imigabane myinshi muri iriya sosiyeti y’Abafaransa.

2. Nicky Oppenheimer, Afurika y’epfo

Nicky, yize muri Oxford, afite imyaka 65, ni umuherwe wambere muri Afurika y’epfo.Umutungo we ungana na miliyari 7 z’amadolari, 4,95 z’ama euros, bituma ari uw’136 mu baherwe bo ku isi.Amafarangaye ayakesha gucukura ibinombe bya diyama.

Nyuma yo kumara kwiga yasanze se mu isosiyeti y’ubucukuzi Anglo American Corporation ikorera i Londres.

Yaje kugaruka i Johannesburg mu1975, ashinga De Beers, uruganda ruyungurura diyama. Nyuma mu 1978, yashinze inganda nyinshi z’imitako harimo urwo afite i Paris rwitwa Galeries Lafayette.

 

1. Aliko Dangote, Nigeria

Aliko Dangote w’imyaka 53 ni we uhiga abandi bose muri Afurika, umutongo we ungana na miliyari 13,8 z’amadolari, 9,75 z’ama euros akaba uwa 51 mu baherwe b’isi.

Uruganda rwe Dangote Cement, ni urwambere muri Afurika mu zikora sima, rukaba rukorera mu bihugu byinshi nka : Zambiya, Tanzaniya, Congo, Ethiopie, Sierra Leone, Côte d’Ivoire no muri Liberiya.

Aliko Dangote, ubundi wikorera ibijanye na sima, afite n’inganda z’isukari, izitunganya amafu atandukanye, imyenda, iz’ubwubatsi, peteroli na gazi. Ugereranyije na 2010, umutungo wa Aliko Dangote wikubye inshuro 500%.

 

Ange Eric Hatangimana

umuseke.com

8 Comments

  • Kagame ni uwa kangahe?

  • umuseke muzaturebere umunyarwanda uri hafi umwanya ariho?ubu se mu ijana twaburamo n’umwe koko?

  • Umuseke turabemera cyane, muzi gucukumbura, ahubwo muzadushakire n’abakire bo ku isi, mugereranye n’aba bo muri Afurika.

  • Uwakwegera aba baherwe bakadufasha kubakira abatishoboye bari muri Nyakatsi wabona babyemeye. Ikibazo se adresses zabo twazikura he ngo tuvugane nabo?

  • Muri aba batishoboye ndatekereza cyane cyane imfubyi zibana zidafite uzivuganira ! Dufatanye kureba uko twabegera kandi ngo nta wiyima umwima ahari!

  • Mzee Rujugiro ni uwa kangahe?Cg ni ugukangata gusa???

  • mu rwanda nta baherwe ubayo habayo abakire gusa!!

  • nonese koko Rujugiro abuzemo rekareka nimutumenyere neza ibye

Comments are closed.

en_USEnglish