Abahanzi Jay Polly, Kitoko na Dream Boys, baje kwakira abanyeshuri bashya muri UNR
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu muri Grand Oditorium ya Kaminuza nibwo icyumweru cyo kwakira abanyeshuri bashya baje kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, cyashojwe ku mugaragaro.
Umuyobozi wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda, Prof. Silas Lwakabamba akaba ariwe watangije ibirori byaherekeje icyumweru cyo kwakira no kumenyereza abanyeshuri bashya baje kwiga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza.
Abanyeshuri bashya biswe utuzina “Indangare” ku bakobwa “Abahanya” ku bahungu, bakaba basabwe n’umuyobozi wa Kaminuza kugira umuhate wo kwiga kuko aricyo cyabazanye.
“Mugomba kwiga mushyizeho umwete, mukirinda gukopera. Mugomba kubahiriza gahunda musanze muri Kaminuza” Silas Rwakabamba
Umuyobozi wa Kaminuza yanagiriye abanyeshuri bashya inama yo kudaheranwa n’isomo, ngo bagomba nokujya bidagadura.
Ibirori byatangiye ku isaa 19h30, byatangijwe n’abahanzi bakiyubaka mu muziki mu Rwanda by’umwihariko muri Kaminuza. Kuri gahunda hariho abahanzi nka Smart generation, Rugira Yves a.k Big Y, Mudacumura Fiston Big Boss, Dream Boys, Kitoko Bibarwa, na J-Polly.
Ari abahanzi ari n’abari bakurikiranye ibi birori bemezako amajwi y’ibyuma yari mabi cyane, bikaba byatumye imiririmbire iba mibi ndetse no gufana biri hasi
Kitoko ubwo twavuganaga akaba yadutangarije ko atishimyiye uko ibyuma byari bimeze ndetse aboneraho no kutubwira gahunda afite.
Kitoko ati: “Ntabafana sinakwitwa Kitoko. Sinishimye. Muri iyi minsi ndigukorera I Bugande cyane kuko ariho ndigukorera amashusho y’indirimbo nshya zanjye. Nyuma y’amezi make ndagaruka I Butare kandi abafana bazishima.”
Kamanzi Innocent umunyeshuri mushya ati: “Ni nkurikiza inama nahawe n’umuyobozi wa Kaminuza bizamfasha”
Kubijyanye n’ikirori ati: “Igitaramo cyari kiza ariko ibyuma ntibyavugaga kuburyo na J-Polly yagiye atarangije, ariko ntibimbujije kuba umunyeshuri wa Kaminuza Nkuru”
Abandi twavuganye harimo abitwa Loraine, Diane na Ange, bo ngo ntibatunguwe no kuba ibyuma bitavugaga neza ngo kuko no mu bindi bitaramo bibaho.
Ku bwabo ngo ik’ingenzi ni uko buri muhanzi mu bwoko bw’umuziki aririmbamo yabashije gukora ngo ashimishe abafana.
Abanyeshuri bashya biswe “Abahanya n’Indangare”, baje basimbura amwe mu mazina nk’”Abivangarayi, Nyakatsi n’Ibicurane” n’andi yayabanjirije.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM
2 Comments
byari byiza cyane birashimishije cyane
yes,ibi ni ibintu byiza iyaba byabaga mu ma kaminuza yose
Comments are closed.