Abahanzi bahatana muri PGGSS II basuye abamugaye b’i Gatagara
Kuri uyu wa 26 Mata, abahanzi icumi bahatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar bari kumwe n’abayobozi muri Bralirwa na EAP bateguye iri rishanwa, basuye abamugaye bo mu bigo bya HVP Gatagara mu karere ka Nyanza na Huye mu majyepfo y’u Rwanda.
Aba bahanzi babanje mu kigo cya HVP Gatagara kiri mu karere ka Nyanza, ni ikigo cyashinzwe na Padiri Ndagijimana Fraipont mu 1960. Abahanzi baganiriye n’abana bato b’abanyeshuri bagera kuri 244 bafite ubumuga butandukanye, bahuza urugwiro biratinda.
Aha umuyobozi w’ikinyobwa cya Primus muri Bralirwa, Jean Pierre Uwizeye akaba yabwiye aba bana bamugaye ko kumugara urugingo rumwe bitavuga ko umuntu nta kindi azashobora. Yaboneyeho gusaba umuryango nyarwanda muri rusange kudatererana ababana n’ubumuga.
Abana b’i Gatagara ya Nyanza n’akanyamuneza kenshi bavuze ko banejejwe cyane no kwakira abahanzi batatekerezaga ko baza kubasura mu kigo cyabo. Aba bana bagaragarije abahanzi ko babazi cyane kandi bazi ibihangano byabo byose.
Bavuye i Gatagara ya Nyanza aba bahanzi berekeje mu Karere ka Huye mu kagali ka Kabutare ahari ikigo cy’amashuri cya Gatagara nacyo gifite abana babana n’ubumuga bagera ku 151 bigana na bagenzi babo batamugaye.
Aha hari abanyeshuri bamugaye biga mu mashami ya Informatique, Laboratoire n’ayandi ajyanye n’ubumenyi. Aba bahanzi bataramanye n’aba bana, ndetse bamwe muri bo babereka ko nabo bashoboye muzika, umwe muri aba bana ufite ubumuga witwa Bernard yemerewe na King James inkunga yo kumutunganyiriza indirimbo nyuma yo kumwereka ko ashoboye.
Gatagara ya Nyanza yakira abana bakiri bato babana n’ubumuga, niyo yashyikirijwe sheki y’ibihumbi 500 yo gufasha gahunda yiswe “ngeraho umpumurize”. Gatagara y’i Huye yo ikaba yakira abana babana n’ubumuga bageze mu mashuri yisumbuye.
Mushyoma Joseph uhagarariye East African Promoters ifatanya na Bralirwa mu gutegura irushanwa rya PGGSS, yasabye abahanzi kuba abavugizi nyakuri b’aba bana babonye muri HVP Gatagara zombi.
Abifuza gufasha ibigo bya HVP Gatagara bashobora kwifashisha ubutumwa bugufi bohereza ijambo “Fasha gatagara” kuri 3727.
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
Aba baririmbyi na Bralirwa uyu mutima bagize wo kujya gusura aba bana b’i Gatagara ni igikorwa kiza imana izabashimira kuko ni cyiza cyane, n’abandi bafite ubushobozi barebereho
IKI NIGIKORWA GIKOMEYE KANDI CYIZA CYANE BAKOMEREZE AHO PEACE
imana ishimwe
Big up BRALIRWA!!! Kubona igejeje abahani i Gatagara ni byiza cyane ku buryo buhebuje. Uwamugaye iyo abonye umwegera cyane nka bariya bahazi bituma atiheba akumva nawe hari icyo azamara. Na Nyakwigendera Padiri Fraipont yajyaga ashaka abahanzi banyuranye ngo baze gususurutsa abana bamugaye; ndetse na Rayon Sport yajyaga iza kuhagorera imyitozo mu rwego rwo kuvana abamugaye mu bwigunge.
Congs ku bahanzi b’Abanyarwanda then muzibuke no gusura ishami rya Gatagara riri i Rwamagana haba abana bafite ubumuga bwo kutabona, hari abana b’abahanzi by’umwihariko rya tsinda rya ba bana b’Abarundi ryitwa peace and love mu ndirimbo “Ubuzima” ndibaza ko ntawe utabazi.
NI SAWA KWERI MURI REAL SUPERSTAR!!!!!!!!!!!!!!!
ineza nurukundo nibyo biranga umuntu ufite ubumuntu nukuri mwakoze igikorwa cyiza.
Comments are closed.