Digiqole ad

Abahanzi berekeje USA muri Rda Day

Mu gihe mu mujyo wa Chicago muri USA hari kwitegurwa igikorwa cyo kumurika aho u Rwanda rugeze muri rusange, kizaba tariki ya 10 uku kwezi, abahanzi b’abanyarwanda bakozweho ngo bazajye gususurutsa uwo munsi, benshi muri bo barahaguruka kuri uyu wa kabiri.

Bamwe mu bahanzi bazaba bari Chicago

Mu bahanzi bitabajwe mu gususurutsa ibyo bibirori byiswe “Rwandaday”  harimo Diogene Ntarindwa bita Atome, uzwiho gusetsa imbaganyamwinshi, Massamba Intore ucuranga indirimbo za Kinyarwanda, zibutsa benshi ibihe  byakera, Patrick Bibarwa bita Kitoko igihangange mu njyana ya Afrobeat, harimo kandi na Josiane Uwineza ariwe Miss Jojo, Dr Claude umuhanzi w’umurundi wibera mu rwanda, Tuyisenge wagaragaje ubuhanga mu ndirimbo nyinshi ziganjemo iz’amatora y’umukuru w’igihugu,  Mico uzobereye mu gucuranga ibyuma by’umuziki nka Piano, ndetse n’umuhanzi ubu ukunzwe n’abanyarwanda benshi, ariwe Kizito Mihigo, umenyerewe  mu ndirimbo nyinshi z’Imana, ndetse n’izicyunamo.

Aba bahanzi abenshi muri bo nka Kitoko, Miss Jojo, Dr Claude, Massamba n’abandi bazahaguruka I Kigali ku munsi w’ejo bajya gutegura uburyo bazaririmbira abazaba baje muri uwo muhango wo kwerekana aho u Rwanda rugeze rwiybaka, ukazaba wahuruje benshi mu banyarwanda baba hanze.

Umushyitsi w’icyubahiro azaba ari Perezida Paul Kagame,  n’abandi bazaba batumiwe.

Uretse abahanzi kandi, hari n’ibigo bizajyakumurikira amahanga, n’abanyarwanda baba mumahanga imirimo yabyo. Bimwe muri ibyo bigo twavuga nka RDB, ifasha mu iterambere ry’igihugu, Bank of Kigali, CMAC ifasha abasha abashoramari mu Rwanda, Ikigo cy’ubutaka (NLC),  n’ibindi.

Abatavuga rumwe na leta ya Kigali bakaba nabo bari mu bikorwa byo kwamagana uyu muhango ukomeye uzabera ku butaka bw’amerika kifujwe n’abanyarwanda baba hanze cyane cyane ku mugabane w’amerika.

Plaisir Muzogeye

Umuseke.com

26 Comments

  • rwanda we warakubititse? ayo namafaranga yigihugu bazaba bagiye gutagaguza kweli? abo bahanzi nigihugu kizabarihira kumafaranga ava mumaboko yabanyarwanda, ndavuga imisoro nibindi?afrca we uzahora uri africa , ndashaka kuvugako ari nkahano usa cg muri europe bafashe abantu bangana gutya bakabajyana kumafaranga yigihugu byasakuza cyane nuwabohereje akegura akanayishyura, ariko mu rwanda nawe irebere? inzara yishe abantu abandi nabo ngo bari muri chicago kurya amafaranga yabanyarwanda? rwanda iyo nkurebye nunva umbabaje?,

    • @ wowe wiyise rwanda, uzi ko vision yawe itajya irenga muri metero; buriya urareba ugasanga kuba bagiye calfornia ari ugutagaguza, sha wowe ho uri nka babandi banga gushora imari ngo ngaha badahomba, reka nguhe urugero pr. museveni yatse umubonano na bill gates ubundi bill gates arabaza ngo museveni ni umukinnyi w’iyihe kipe? kuo atari amuzi! ariko kubyo ibyo byose wita gutagaguza Bill gates yiyiziye mu rwanda asiga ahakoze na investment! na nubu ntabwo urumva ko winyuramo iyo uvuga ngo kuriya ni ugusesagura umutungo w’igihugu? navanze ariko niba ushishoza waba wumvise icyo nshaka kukubwira!?

      • ariko nigute reta ifata amafaranga yigihugu ikarihira aba yita ngo nabacuranzi ikabajyana muri usa ? birababaje cyane kubona ambassade yu rwanda muri usa ifata amafaranga igatangira abantu bazajya muri iriya nama bava kure nko muri canada, ikabacumbikira, ikabagaburira kumafaranga yigihugu? ese nukwereka bariya batavuga rumwe nubutegetsi ko haje abantu benshi? ese abo bantu barindira kurihira ayo mafaranga bakunda igihugu? icyo mpamya nuko abo bose bazarihira amafaranga baba mubihugu kuburyo kubona amafaranga bitaba bigoranye nko mu rwanda? birababaje cyane kuko nyuma haba ubusabane ugasanga abantu basinda , kumafaranga umunyarwanda atanga kumisoro nibindi yiyushye akuya, abandi barimo kuyacereza? aha rwanda ugeze kure

  • maze gusoma izi msg za rwanda na karibuni, nagirango bwire karibuni, wigeze wenda ujya ahantu prezida cg undi mutegetsi yahuriye nabanyarwanda baba mu mahanga ngo urebe nyuma yuwo mubonano urebe ngo icyo bita ubusabane? niba uba hanze wenda uzagerageze ujyeyo niba byabera no kure yaho waba utuye uziko baguha itike ngo uzaze? ikindi abantu bakanywa bagasinda ? wowe ubonako ayo mafaranga batanga aho ntakintu yakora mu rwanda? apana gusesagura? iriya nama izabera chicago uziko abantu bazava canada nahandi kure biyindakishije bakaba bazabaha itike ndetse bakabacumbikira kumafaranga yigihugu? kugirango baze? ese utekerezako abo baba hanze batababona amafaranga yabo kugirango baze kubonana na prezida niba bakunda igihugu? nge icyo nanga nugukoresha amafaranga yigihugu mubintu nkabiriya, nadvuga kurihira amatike abantu bazaza munama kandi harikindi yakora mu rwanda

  • aba bose nabarya amafaranga yabanyarwanda wana? twirirwa tuvunika bo bari mumucezo, ayo matike, aho bazaba, ibyo bazarya biva mimisoro yabanyarwanda=

  • Karibuni,
    reka ngusubize nubwo atari jyewe wandiste inyinkuru, ajye usoma amakuru kandi akugirire akamoro, biragaragara ko ibyo wandiste nta gitekerezo kirimo, niba Bill gates yarashoye imari murwanda nikimwe nuko nabandi bazishora, bisaba kwiga umushinga neza, kandi ndunva ntakintu gitangaje kirimo, ibyo Rwanda avuze hejuru nikibazo gikomeye, ese amafaranga bariya bacuranzi bagendeyeho hari akandi kamaro yamarira abanyarwanda??? kuko jyewe ndunva nta zashora imari yajye kuko massaga yacuranze neza, or Kitoko whenever, biriya babyita gutakaguza umutungo wa Leta, bariya bacuranzi bagombe kwishyura tickets zabo niba bashaka kujya muri Chicago in America, ikindi ugomba kumenya wagombye kubanza kwiga Geographical of world before you speak out anymore, kuko chicago ntabwo iba muri California nkuko uzanze ubizi

  • icyo navugako nuko bariya bacuranzi bakagobye gusubiza amatike babonye yo kujya hariya? ese karibuni wowe ugereranya ibintu bitanahuye? none gucuranga kwabariya bizahindura iki ku rwanda?kuko nabazajya kubareba nabanyarwanda kandi abenshi basanzwe babazi? ese hari abashoramari bazazana mu rwanda kuko bacuranze? bakagobye gusubiza franga yabandi niba bashaka kuzajyayo bakirihira?kuko amafaranga bazabatangira ntiyabura icyo akora mu rwanda

  • ese kuva ryari musigaye muniga msg? ndabaza abashyizeho ino cite(umuseke)msg yajye mwayinize kandi ntamuntu natukaga cg ngo nsebye ahubwo harimo ukuri nibitekerezo kugirango nabandi basomyi bagire icyo bavuga? ese namwe mutangiye kuba nki igihe? mureke kubogama kuko ino cite yanyu twari twayishimye? sino izaba nkiyigihe umuntu azeho aje guta umwanya kuko aziko muniga ibitekerezo byabanyarwanda? mwisubireho? niyi nayo nimuyiniga ntacyo muraba mwasomye kuko nimwe igenewe? peace

  • Ko ndabona Kitoko na Dr Caude batazogaruka mu Rwanda, bazoba nka Meddy na The Ben.

  • Sha muzitonde ahubwo Doctor ashobora kuzimirira aho meddy na the ben bagiye.

  • yewe njye ndabona, namwe ubwanyu abatanga ibitekerezo wagirango mufite ibindi mupfa da?????????????

    none se mwebwe muritora mukavuga ibi na biriya , ngo amafaranga, ngo abahanzi bazacika, ngo ubusinzi ………………..

    ese muri mwe nindde waba afite gihamya cyibyo aba arimo aravuga ?????

    ese ninde wababwiye inzira bacamo iyo bategura igikorwa nka kiriya ? aha ndashaka kubaza niba muzi aho bateganyije kuvana amafaranga bazakoresha muri ruriya ruzinduko ????
    pourquoi pas se wasanga barateguye naho bazakura amafaranga??????????????/

    ahaaaaaaaaaaaaa yewe ntimunyurwa nuwagira RWANDA le paradis du monde ntimwanyurwa jusk’a la fin

  • Nyamara muri ibi bitekerezo bakubiyemo ubutumwa bwagira icyo bumarira igihugu niba abayobozi bacyo bakunda kandi bakumva abo bayobora. Abenshi bahuriye ko ibi ari ugusesagura umutungo w’igihugu. Kandi nage niko mbibona kuko hazagendera amafaranga menshi cyane. Si kujya gushaka ngo umunyarwanda uba hanze ngo umumurikire ibyo igihugu cya akunda cyagezeho. afite inyota yo kubimenya yaza kubyirebera, hataguye amafaranga angana kuriya. Aya mi amajwi y’abanyagihugu adakwiye kwirengagizwa. mu gihugu hari byinshi byakagombye gukemurwa n’ayo mfrga. uzi ko mu mijyi yose yitwa ko ikomeye mu gihugu ugisanga imihanda myinshi nta kaburimbo? None n’amafrnga yagakwiye kubikora ngo bagiye kuyabyinira no kuyaha inyangarwanda (Ari inkundarwanda ntibagakwiye kwemera ko igihugu cyabo gisesagura nabo bakagishungera). Sinzi icyo parlement ibivugaho gusa nabo bajye bibuka ko abaturage batishimira ibikorwa na leta baduhagarariyemo kandi ari twe twabatumye. Ni ukuri perezida wacu turamwemera ariko icyo kintu nacyo nagikoreho yirebera abanyarwanda bahangayittse abandi babyinira icyagakwiye gutunga abo bahangayitse.
    Murakoze.

  • Nyamara muri ibi bitekerezo bakubiyemo ubutumwa bwagira icyo bumarira igihugu niba abayobozi bacyo bakunda kandi bakumva abo bayobora. Abenshi bahuriye ko ibi ari ugusesagura umutungo w’igihugu. Kandi nage niko mbibona kuko hazagendera amafaranga menshi cyane. Si kujya gushaka ngo umunyarwanda uba hanze ngo umumurikire ibyo igihugu cya akunda cyagezeho. afite inyota yo kubimenya yaza kubyirebera, hataguye amafaranga angana kuriya. Aya mi amajwi y’abanyagihugu adakwiye kwirengagizwa. mu gihugu hari byinshi byakagombye gukemurwa n’ayo mfrga. uzi ko mu mijyi yose yitwa ko ikomeye mu gihugu ugisanga imihanda myinshi nta kaburimbo? None n’amafrnga yagakwiye kubikora ngo bagiye kuyabyinira no kuyaha inyangarwanda (Ari inkundarwanda ntibagakwiye kwemera ko igihugu cyabo gisesagura nabo bakagishungera). Sinzi icyo parlement ibivugaho gusa nabo bajye bibuka ko abaturage batishimira ibikorwa na leta baduhagarariyemo kandi ari twe twabatumye. Ni ukuri perezida wacu turamwemera ariko icyo kintu nacyo nagikoreho yirebera abanyarwanda bahangayittse abandi babyinira icyagakwiye gutunga abo bahangayitse.
    Burya ubwira uwumva ntuyagakwiye kuvunika.
    Murakoze.

  • EWANA IYI KIPE NI NDENDE KUMUTUNGO W’IGIHUGU .HAGOMBYE KUGENDA ABAHANZI BAKE(2) KUKO NANONE NTIWAVUGA AMAGAMBO GUSA NGO MSG ABANTU BAYIKURIKIRE NEZA.

  • @mwese abatanze ibitekerezo kuli uru ruzinduko n’amafaranga atagira ingano ruzatwara. Nanjye ngize icyo nongeraho, mvuge ko ibi ali urukozasoni kubona bangiza amafaranga ngo bajye kwerekana ko u Rwanda rwiyubatse nk’aho u Rwanda ali ako gatsiko gakomera amashyi abategetsi katitaye ku buryo abantu benshi babayeho nabi.

    Ngo Bill Gates yakoze investments mu Rwanda? Hanyuma se hunguka nde? Abaturage yaguriye ama parcelles yabo mbese ubu bose bameze neza babonye ahandi bubaka? Ubundi se bashoboraga kwanga kuva mu byabo ngo umuzungu yubake? Icyakora B.Gates we si nka leta yirukana abaturage mu byabo itabaguraniye agaciro gakwiye k’ibintu byabo, kuko we n’utururi yaduhaye nibura miliyoni 10.

  • icyo navugako kuri bano bacuranzi nuko muribo hari abatazagaruka,, kandi muzabibona, ese mutekerezako ngo kujya guccurangira abanyarwanda baba hariya hari icyo bizahindura? ahubwo bazaba babonye aho bisohokera kugirango week yabo irangire, ngo mugiye kubashimisha kumahera yigihugu?kandi bamwe bazasigara? sha ari nkahandi inteko ishimangamategeko yababaza ayo mafaranga mujya guphusha ubusa mukodeshereza abantu amamodoka, amacumbi, ibyo kurya, ubwo busabane maze mukayasubiza,,

  • bigeze kure kugirango bitwaze aba bahanzi kugirango bazabone abantu benshi? birababaje kabisa,,,,

  • hazaca uwambaye rwabutogo yampaye inka,bizaba bishyushye utahibera azahomba byinshi.

  • nsomye msg zose nsanga inyishi hari abanyarwanda bakunda igihugu cyabo kandi bababazwa namafaranga yigihugu atagaguzwa kubusa kandi hari icyo yakora? ariko mbabajwe nuwiyise karibuni avugako biriya kujyana bariya bacuranzi bizagira icyintu byungura kuri buzinesi zu rwanda? none karibuni kujya kuririmba kwabariya bizungura iki mu rwanda kubijyanye na buzinesi?ese kuri wowe wunva hazaba hari abashoramari bahari? wenda ntawakurenganya niko baba barakubwiye? cg warabyunvishe? usibye abanyarwanda bazaba bahari wenda ninshuti zabo ,jye n unva ntakindi usibye ko abanyarwanda bazabonana na kagame maze nyuma si ukunywa bakiva hasi pee, kumafaranga yigihugu kandi harabindi bintu bifitiye akamaro abaturage ayo mafaranga yakora? sinzi niba warigeze ujya mubusabane bwaza amabassade iyo zakoresheje ibirori ndavuga hanze yu rwanda ngo nawe wirebere amafaranga yu rwanda ukuntu bayakoresha basindisha abantu baba baje mubirori? ubibonye wakumirwa?? aha,,,,

    • Ariko aka nakumiro, ubwo rero mwebwe ngo mukunda igihugu!Mon oeil!!!JUda Escariot na wa mugore yasize Parfaim Jesus: ati iyo tuyigurisha(parfaim) twari gufasha abakene benshi kuko ihenze!!!niba mutazi no gucuruza musabaze combien coute 2min za pub(commercials kubaba muri usa),kumenyekanisha ibicuruzwa birahenze kuruta kubirangura.
      Naho ibyo muvuga ata fatiro ngo leta iriha amatike yabajya muri ceremony zayo,naho ya yatanga, inyungu izi abatuye i kigali cg namwe mutirengagije murabona ama photo, tv rwanda, youtube …uko etages zi zamuka i kigali gusumba ibizinu!ni le profete se izubaka ko mbona benshi muyifasha kugeza ibitekerezo biphuye byayo aho mukandagiye hose?

  • Ariko ye! Aba bose bafitiye imbabazi umutungo w’u Rwanda ndibaza basora imisoro igeze kuri angahe?? Ibintu byose bigira impamvu: Mujye mumenya ko abatekereje ibi, ndavuga uru ruzinduko rw’abanyrwanda batandukanye muri Amerika barangajwe imbere n’umukuru w’igihugu, SI INJIJI! Kandi ibi byose bifitiye inyungu igihugu haba mu bukungu, mu muco nyarwanda, mu bubanyi n’amahanga, mu iterambere iyo riva rikagera… Erega mwibifata nk’aho bagiye kwitemberera! Amahoro kuri mwese kandi ubunyangamugayo buturanjye!

    • ahumbwo wowe ukeneye politics science 101 ibyo uvuga nibyo wabwiwe or cyangwa bakwigishije , ntamunyamahanga uzaza gushora imari murwanda kuko yabonye Dr Claude or Kitoko, Cecile acuranga, ibyo bose ni ugushimisha abafana, abakora investment bakora etude bakamenya neza aho bazunguka, so stop sell your lack of knowledge online kuko ibyo uvuga biteye isoni cyane kubantu bazi ukuri, bariya bacuranzi bagize amahirwe yo kujya gutembera, ubabajije ikibajyane ntabwo bakigubwira meme niyo ubajije abazabakira bavugako baje gucuranga so please next time jya ukoresha ubwenge bwawe

  • ahaaaaaaaaaaa!wumve nkome!

  • Ahubwo mwibagiwe ko Kagame hari n’abandi bahanzi yarihiye akayabo ngo bajye gushyigikira ikipe y’igihugu abitura ko ngo bamufashije muri campagne y’amatora! Birababaje.

  • aba bahanzi nge ndabikundira ibindi muvuga si byumva.

  • ariko agahwa kari kuwundi karahandurika koko ubu mwese muravugishwa ibyo kuko atari mwe bajyanye kuko ntimubivuga kubera gukunda igihugu namwe nuko mutari abahanzi ngo babatware.his excellence paul kagame ni umugabo kd turamwemera kuko agejeje igihugu ahantu hashimishije n’ibindi rero yabikoze yatekereje kd azi n’akamaro bifitiye abanyarwanda mwishaka gupfobya.abahanzi bose turabakunda kd turabasabira ngo ubutumwa bwanyu buzumvikane cyane kuruta uko mwe muzabutanga imana izabibafashemo

Comments are closed.

en_USEnglish