Digiqole ad

Abahanzi 10 bo mu Rwanda n’imodoka zabo

Nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi benshi ntabwo bari bazi ko umuziki watunga umuntu. Abaririmbaga, baririmbaga agahinda, intambara n’ingaruka zayo. Ubu baririmba urukundo, ubuzima n’amajyambere bikabaha umugati n’ibyangombwa nkenerwa mu buzima.

Knowless na Mercedes Benz ye nshya
Knowless na Mercedes Benz ye nshya

Imodoka, abanyarwanda benshi baracyayifata nk’igikoresho cyerekana ko umuntu hari urwego rwiza agezemo, nubwo bitaaba ariko bimeze, ariko niko benshi babifata.

Abahanzi mu Rwanda bamwe bamaze kugera aho umurimo wabo bawuvanamo amaramuko bakanigurira amamodoka bagendamo.

Aba ni bamwe muri bo nubwo atari bo bonyine.

Mercedes Kompressor C200  King James aherutse gusimbuza indi Benz yahoranye
Imodoka abasore ba Dream Boys bafatanyije. TMC arinjiramo hariya
DSC_0016
Mercedes Kompressor C200 King James aherutse gusimbuza indi Benz yahoranye
DSC_0002
King James muri Kompressor ye
DSC_0418
King James kuri Benz yahoranye umwaka ushize, avuga ko akunda cyane imodoka za Benz
DSC_0027
Humble imbere ya Carina E ye
DSC_0004
Kitoko na Rav4 yagendagamo mbere y’uko yerekeza hanze
DSC_0012
Knowless imbere ya Benz ye
DSC_0381
Iyi Toyota Yaris yari afite umwaka ushize
DSC_0018
Lil G na Toyota Corona ye
DSC_0056
Nizzo iruhande rwa Toyota Celica ye nshya
DSC00002
Iyi ni indi Celica yahoranye hambere
DSC_0010
Producer Clement na Rav4 agendamo
DSC_0030
Safi nawe yaguze Totoya Celica
DSC_0024
Iyi ni Toyota 4Runner yahoranye hambere aha
DSC_0456
Senderi n’imodoka ye y’irangi ryatangaje benshi
Ras Muda i Muhanga nawe yifitiye ipikipiki ye agendaho
Ras Bertin i Muhanga nawe yifitiye ipikipiki ye agendaho

Nawe niba ufite ifoto y’umuhanzi n’ikinyabiziga cye wayohereza kuri: [email protected]

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

41 Comments

  • eeh Urban boyz yaragafashe na King james

  • Nibyiza pe nibakomeze batere imbere pe

  • Mwatubwiye abafite imodoka mushyiramo n’uwa moto?! Mwibagiwe n’uwibasikeli(igare).

  • Ni byiza cyane kubahanzi nyarwanda gusa bamenye iyobavuye bibatere imbarag zo gukora cyane

  • ibibintu birashimishije cyane abahanzi nyarwanda bravooooooooooooooooo

  • Irangi ryi modoka ya Senderi se ryabatangaje gute bararikunze se? Niba bararikunze bazagende mwigaraje kwa Muhamud mu Biryogo babaterere NIHO YARITEREJE NDABIZI.

    • si ukurikunda nuko ririya rangi ari rimwe batera munzu cyane cyave mubyumba, vera amusali mnilko numva baryita

  • Bahanzi bacu ntimukihutire imodoka sha, ayo mafaranga muyashakishemo gukora indirimbo nyishi zihintinga nibura muri EAC, mushaka contracts z’igihe kirekire, mushake sponsor invest in your future. maze murebe ejo. muribuka ba Cameleon twiganye cyera nta kuntu, ariko ubu 20,000 by’abantu baza kumureba ku indirimbo imwe Badilisha. Courage mukomeze mukore

  • Murakeka ko aya frw bayavanye mu muziki? wapi, kko hari ababatanze kurya hit kdi bagitsindagira umuhanda, ahubwo iyo uri bienorientee ndavuga uva famille nzima, ufite manager usobanutse,… naho ubundi umuziki wo mu Rda c urimo angahe? Ikindi umuntu wakoze iyi nkuru asabwe kwikosora tabwo abahanzi ba mbere ya genocide baririmbaga agahinda gusa, intambara,…ahubwo baririmbaga n’urukundo kdi byarabatungaga eg: impala de kgl bari bafite imodoka bavanye mu muziki,… yego ubu ntitwabigereranya kko aho urda rugeze frw kariyongereye n’abanyrda barasobanutse. Ariko turacyafite urugendo anyway iyi nkuru hari byinshi nayivugaho nuko mfite umwanya muto.

    • Bavuze abahanzi ba nyuma ya genocide ntabwo ari mbere. Soma neza Plz

  • Kuberiki muhisha plates, barabeshya si izabo

    • Tu as raison,kuki batazigaragaza harimo tena…

      • ni ukuragira abantu, barahisha pulake se hari uwenda kuzibiba

        • Ni ikibazo cy’imyumvire yanyu mwe mushaka kubona PLAQUE zabo!
          Imodoka palque yayo ni iyayo yonyine, kandi uyu munsi ishobora kuba ari iya Knowless ejo ikaba ari iy’undi
          So ntekereza ko bahisha plaque kuko iyo modoka ishobora kuba uyu munsi Knowless yayigurishije ari undi muntu wayiguze
          kandi yenda adashaka ko imodoka ye ijya ku karubanda. Umuseke ahubwo bari serious bareba kure ndabemeye, sinarinzi ko aka
          kantu bagatekereza kuko ni umupolisi njye wakansobanuriye.
          Courage Plaisir

          • ok ahubwo birasobanutse ni byiza ko natwe tubimenye

  • tom close ko ntawe mbona niba atayifite nzayimugurira kuko ndamwera cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Umugisha burya uravukanwa,umugisha burya ni nk’ingabire(apana vigitwari)abo Imana yahaye baramuvukana,bakazarinda bawusazana!Inyikirizo:ohh umugisha burya uravukanwa…….Mwibagiwe na Aline Gahongayire afite Lexus

  • Ko mwibagiwe tom close muri golf ye mwabuze aga pic ke

  • Ndashidikanya cyane ku kuba umuziki w’aba bahanzi wavamo umusaruro w’imodoka,kubera ko nka Knowless ni umwana w’tmukobwa mwiza wifuzwa na buri wese,ntabwo rero uriya muziki we wavamo iriya Benz,hari izindi sources, Lil G we yayiguriwe n’ababyeyi be, Senderi we rwose murabizi ko n’ubwo mu gihe cyo kwamamaza ariho RPF yamuhaye amaf. muri za KACIKACI ze, ntabwo ibintu aririmba byavamo umuduga,n’abandi n’uko baba bafite izindi sources ku ruhande,ariko muremera ko nka Knowless hari umuntu ushobora ubwe no kumwihera iriya Benz kubera intego runaka?

    • ndahamanya nawe kabisa

  • ndashima knowless rwose ntabwo yihangitse tu afite imodoka nziza,ko mutavuze kizito se?nta modoka agira,nabandi ntabashije kuvuga bo ntamamodoka bagira.

  • Producer Clement ariko ahagaze ahantu bitemewe, na parking nta stationnement byemewe (reba icyapa gishushanyije aho ahagaze)

  • Ni byiza
    Ese bose bafite permis de conduire? Ko bahora bakora impanuka?

  • Uwababwira agaciro k’izi modoka mwaseka, cyakora Nizzo yaragerageje, naho ziriya Benz mubona zirasanzwe cyane, ntanubwo ziri mumodoka zigezweho.

    Biraboneka ko Muzika yacu itarageza kurwego itezamo imbere abayikora, kuko abacuranzi bacu naba Stars mwitangazamakuru gusa, naho kuma Banks barashonje.

    Mwibagiwe Riderman, Miss Jojo, Massamba, Tom Close, JPaul SAMPUTU

  • rwose ntimubeshye nizzo iriya cerica yarayirimo week end ishize i Rwamagana.

  • p clement birarenze ariko ibintu bigira aho bituruka niwabo bafite akantu

  • kontabonamo Kizito

  • Kizito na Rav4 ye mwara mwibagiwe

  • ariko se aba bana bose bafite ababyeyi? niba babafite imana ishimwe .utabafite nawe namubwira nti courage nibindi bizaza .burya iyo uri imfubyi ibintu byishi ubegeraho wihebye.

  • mudushyirireho niya miss jojo n`abandi benshi.sawa mwarakoze kubitugezaho turebe aho muzika nyarwanda igejeje abahanzi bacu.

  • Amahoro y’Imana, banditsi turabakunda cyane ariko rwose mwiduha imvange biragaragara ko iyi nkuru idakorewe ubushakashatsi, nawe se muduhaye abahanzi Nyarwanda10 n’imodoka zabo kandi ntabwo aribo bonyine bafite imodoka gusa ni izihenze se? ni inziza se? ni abaziguze vuba se cq? kubera ko nta Kizito ndebamo, Auncle Austin, Rafiki, Young grace, Tom close, vid frank, Jay polly, n’abandi abo bose barazifite ikindi ubuse nibura iyo mudutandukanyiriza wenda mukavuga muti abahanzi baririmba RNB, Afrobit, hip hopp, Gospel ….,bazifite ni aba n’aba hakurikijwe injyana baririmbao? murakoza ubutaha twizeye ko muzajya muduha inkuru zimbitse.

  • NONE SE LIL-G AFITE IMYAKA YO GUTUNGA PERMIS? NAJYAGA NGIIRA NGO ARACYARI UMWNA MUNSI YA 18

  • Ariko ko muzihisha plaque ni ukugirango tutabona ko ari imibore RAA. hahahhah Ikigaragara musika nyarwanda iracyari inyuma

  • COULAGE ku Bahanzi nyarwanda kabisa bafite imodoka nziza cyane cyane URBAN BOYZ muzatwereke iya TOM CLOSE

  • irangi ryasendeli muritindiraho iki?les gouts et les couleurs on n’en discute pas ribe umweru cg umukara cg iyo vert amsar biterwa n’icyo akunda!!!aho Knowless yaba yaravanye imodoka ntihabareba uburyo bwose yakoresha ntiwamugiriye inama ahubwo uramusenya!uzabe mwiza nkawe nawe bayikugurire…ubutaha ntugakekere umuntu utabifitiye gihamya
    abandi bose muvuga ngo bava mu miryango ikize mu isi hariho abakire n’abakene tujye tubyumva kimwe,niba umubyeyi cg umuntu mu muryango wawe akuguriye imodoka wayanga?????mureke abazi kubaho babeho abantu ntibazira ko bamwe bakennye abandi bakize,iryo shyari si ryo ahubwo saba Imana nawe iguhe kuko byose niyo ibitanga abavuga ngo imodoka ngo zirashaje ziramaze wowe ubivuga wasanga ntaniyo ufite cg niba ari n;amahirwe kuba ufite nziza kubarusha batere courage bazagire nkiyawe nawe ntiwayivukanye ibintu bijyenda step by step.
    Bahanzi bacu keep it up mukomeze muhangane n’ubuzima munibeshaho mwiha agaciro gusa ntimukibagirwe abakene n’imfubyi n’abapfakazi batagira kirengera kdi mujye mushishikarira kuririmba ibyubaka ighugu n abanyagihugu en general mutanga inama zubaka mu guteza buri munyarwanda imbere.

  • KNOWLESS YABEMEJE AFITE IMODOKA NZIZA CYANE NDAMUSUHUZA AHO ARI HOSE NDUMWANA WUMUKOBWA WIGA MURI P6 NDAMUKUNDA CYANEEEEEEEEEEEEE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • KNOWLESS AFITE IMODOKA YA BA STAR NITWA KESSIA NDAMUKUNDA CYANEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!NI MWIZA WAGIRANGO YARIREMYE.

  • Ndabashimiye banditsi mutugejejeho aba Bahanzi b’abanyarwanda,nishimira cyane kubona Ras Bertin!kuko njya numva imbirimbo ze zirimo ubutunwa buvite icyo bwageza ku banyarwanda,cyane cyane nkivuga kuri Mwarimu,Ubutumwa hamwe n’izindi…. ariko aracyagendera kuri moto?nkanjye n’Abarimu bagenzi banjye twumva tukibona iyinyandiko twiyemeje guteranyiriza hamwe,Ras Bertin inshuti y’Abana n’Abarimu akabona Imodoka nziza imukwiriye!tunasenga Imana idufashe kubigeraho.

  • nibyiza pe kuko gutunga imodoka muri uyu mujyi sibyoroheye buri wese;ibyo rero nsanga aribyagaciro pe.

  • Ntabwo narinziko lil g afite imodoka none ndabimenye biranshimishije sawa kuraje

  • king ni uwambere kbs tukurinyuma turi benshi. komereza aho ni ndege uzayigura kuko urashoboye xn.

Comments are closed.

en_USEnglish