Digiqole ad

Abahanga baravuga ko Zika itapfa kugera muri Afurika y’Uburasirazuba

 Abahanga baravuga ko Zika itapfa kugera muri Afurika y’Uburasirazuba

Virus ya Zika ngo abatuye aka karere imibiri yabo yaba ifite ubushobozi bwo guhangana nayo

*Virusi ya Zika imaze kugaragara mu bihugu 23 byo ku mugabane w’Amerika n’Uburayi,
* OMS rivuga ko riri gukora ibishoboka ngo ikwirakwizwa ry’iyi ndwara rihagarare,
*MINISANTE mu Rwanda iherutse kuburira Abanyarwandakazi kudakorera ingendo mu bihugu byagaragayemo iyi ndwara.

Iyi virus bivugwa ko yagaragaye bwa Mbere muri Afurika; mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ikomeje guca ibintu mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Amerika y’Epfo aho habarwa abana ibihumbi bamaze kuvukana udutwe duto n’ubwonko butuzuye nka bimwe mu bimenyetso by’indwara iterwa n’iyi virus.

Virus ya Zika ngo abatuye aka karere imibiri yabo yaba ifite ubushobozi bwo guhangana nayo
Virus ya Zika ngo abatuye aka karere imibiri yabo yaba ifite ubushobozi bwo guhangana nayo

Abashakashatsi bavuga ko iyi virus itapfa gukwirakwizwa muri Afurika n’ubwo abahanga mu by’ubumenyi bari guteganya gushyira hanze niba iyi virus ikirangwa ku mugabane wa Afurika cyangwa idahari.

Aba bashakashatsi baturutse mu bitaro bishinzwe Ubushakashatsi muri Kenya no mu kigo gishinzwe ubushakashatsi ku ndwara ziterwa na Virus muri Uganda bavuga ko bazanagaragaza niba koko umubu ‘Aedes aegypti mosquitoes’ (bivugwa ko ukwirakwiza utu dukoko twa Zika) ari wo utwara izi ndiririzi za Zika.

Iyi ndwara igaragaza ibimenyetso bitinze; aba bashakashatsi bavuga ko bazanagaragaza niba abantu bashobora kuba babana na Zika batabizi dore ko kuva hakumvikana inkubiri y’iyi ndwara itaragaragara muri Afurika nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru TheEastAfrican.

Dr Rosemary Sang uzayobora ubu bushakashatsi yagize ati “ uyu ni umwanya tugiye gutangira gusuzuma niba umubu Aedes mosquitoes utabasha kwanduza Abanyafurika.”

Uyu mudogiteri avuga ko umuntu adashobora kwanduza undi iyi virus bityo ubwandu bw’iyi ndwara budakwiye kugira uwo buhangayikisha ndetse ko nta n’impungenge z’igikuba cy’iyi virus.

Ati “ ikigero cy’ibyago byo kwandura iyi ndwara muri Afurika kiri hasi cyane ugereranyije no muri Amerika kuko umubu Aedes aegypti mosquitoes umaze igihe kirekire hano (muri Afurika) ariko utera izindi ndwara ziterwa na virus zirimo indwara z’imisonga (dengue fever; Nile fever na yellow fever ).”

Dr Sang avuga ko izi ndwara zisanzwe ziterwa n’uyu mubu Aedes aegypti mosquitoes (uri gukwirakwiza Zika muri Amerika) ziri mu ndwara zidahangayikishije kandi ko zikunze kurangwa muri Afurika no muri Asia.

Ubudahangarwa…

Uyu mushakashatsi Dr Sang avuga ko Abanyafurika bashobora kuba bafite ubudahangarwa kuri virus ya Zika bitewe no kuba basanzwe barwara indwara zifitanye isano n’indwara ziterwa na Virus.

Ati “birazwi ko ubudahangarwa kuri virus imwe bushobora kukurinda izindi virus binashoboka ko ari yo mpamvu yo kuba Afurika itaragerwamo na Zika ihangayikishije isi.”

Uyu muganga avuga ko kuva mu mwaka wa 2010 ikigo akorera cyagiye gikora ubushakashatsi ku mibu bagendeye ku byorezo byabaga byadutse ariko ko kuva icyo gihe kugeza muri 2013 bagiye babona indwara z’imisonga mu bihugu nka Tanzania na Kenya.

Dr Sang avuga ko nta na hamwe higeze haboneka zika uretse ko nta n’ubundi bushakashatsi bwa vuba bugaragaza ko Zika ikirangwa mu mibu yo muri Afurika.

Impuguke mu byo gukumira indwara; Willy Tonui akaba n’umuyobozi w’ikigo cy’Abanyakenya Biosafet Authority avuga ko amatembabuzi (amacandwe) y’imibu aba arimo ubwirinzi.

Ati “ ubukana bw’iyi ndwara muri Amerika bushobora kubaho bitewe n’imihikurire ya virus ya Zika bitewe na none no kuba imibiri yabo itaramenyereye virus zikwirakwizwa n’imibu. Uko iminsi izagenda ishira na byo bizatuma habaho ubudahangarwa.”

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yo iherutse gutanga inama zafasha Abanyarwanda kwirinda iyi virus ya Zika zirimo izidatandukanye n’izo kurwanya indwara ya Malaria nko kurara u nzitiramibu no kuburira Abagore batwite n’abadatwite kutajya mu bihugu birangwamo Zika.

Ese aya yaba ari amahirwe ku Banyafurika bayogojwe n’indwara ya Malaria nayo ikwirakwizwa n’imibu igahitana ubuzima bw’abatari bacye?

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Zika irahari ahubwo iyo dufite ntabwo irakora mutation. Yagaragaye mu nkende zo mu Rwanda ariko nta bushobozi bwo kwanduza ifite.

  • yagaragaye mu nkende zo mu Rwanda ryari?

Comments are closed.

en_USEnglish