Abahanga ba Harvard bavumbuye aho ‘ubwenge’ buva
Kuba uri maso kandi uzi ubwenge (consciousness) bisobanurwa nko kuba umuntu afite ubushobozi bwo kumva no kubona ibigukikije, nubwo kuba umuntu ‘azi ubwenge’ kandi ari maso ari ingenzi cyane mu buzima bwacu abantu ntibazi neza uburyo kuba umuntu ari maso kandi azi ubwenge bikora mu bwonko bwe.
Abahanga muri Kaminuza ya Harvard muri USA bavuga ko ubu bamenye ko kuba ‘umuntu azi ubwenge’ (consciousness) bigizwe n’ibintu bibiri; kuba maso no kumenya ko uri maso.
Kuba maso ngo bigengwa n’agace k’imbere ku bwonko kitwa ‘brainstem’, ibi ngo nta muntu wari ubizi mbere kugeza ubu.
Ikipe y’abashakashatsi bo muri iriya kaminuza bavuga ko ‘babonye’ uduce tw’ubwonko dukorana na brainstem mu kuba umuntu azi ubwenge kandi ari maso.
Muganga Michael D. Fox ushinzwe Laboratoire y’iby’ubwonko muri Harvard yatangaje ko ku nshuro ya mbere babonye ihuriro n’imikoranire hagati y’agace brainstem gatuma umuntu aba ari maso n’ibice bindi bituma umuntu aba azi ubwenge.
Ati “Twabonye uduce twinshi dukorera hamwe tugatuma umuntu aba ari maso kandi anazi ubwenge.”
Mu kubigeraho no kubyumva neza aba baganga ngo babashije gutuma umuntu akomeza kuba maso kandi azi ubwenge kandi bagize ibikomere ubusanzwe bituma umuntu ata ubwenge no kuba maso (coma).
Aba baganga ngo bakoze ubushakashatsi ku barwayi 36, muri bo12 bari muri Coma (batari maso kandi bataye ubwenge) abandi 24 bo bari maso kandi bazi ubwenge.
Bavumbuye ko 12 bari muri Coma bafite ibikomere mu duce tw’ubwonko twa brainstem ku bwonko. Umwe gusa muri 24 bari maso kandi bafite ubwenge niwe wari ufite igikomere aho hantu abari muri Coma nabo bagifite.
Abaganga babonye ko gukomereka kw’ubwonko kuri ako gace ka brainstem bifite kinini bivuze mu kuba umuntu ari maso kandi azi ubwenge.
Bize neza ishusho y’ubwonko n’ibibugize bwose maze babasha kugenda badoma ku duce twose dutuma umuntu aba ari maso azi n’ubwenge ibintu bitari bizwi mbere.
Hari icyo bakibura
Nubwo bamaze kumenya imikorere y’aho kuba maso no kumenya ubwenge bikorerwa ntabwo kugeza ubu baramenya neza inkomoko nyayo y’ubwo bwenge bugenga imikorere yose y’umubiri.
Ibyo bagezeho ariko kugeza ubu ngo biraza kwifashishwa cyane mu buvuzi ku bantu bari muri Coma cyangwa uburyo umuntu aba ameze nk’uwataye ubwenge no kumva ariko nanone atabibuze byose 100% (‘Vegetative states of mind).
Ubu ni uburyo bushya kandi ikoranabuhanga riri kuzanira muntu mu kumenya byisimbuyeho ibyo atari azi ku bigize ibinyabuzima.
UM– USEKE.RW