Digiqole ad

Abagororwa ba Karubanda mu marushnwa yo kurwanya ruswa

Mu ntara y’amajyepfo kuri uyu wakabiri tariki ya 25 Ugushyingo, hirya no hino habaye amarushanwa agamije ku rwanya ruswa.

Mu karere ka Huye, abagororwa bo muri gereza ya Karubanda bitabiriye aya marushwa, bakaba nabo ngo nubwo bafunze bazi neza ibibi bya Ruswa dore ko na bamwe mubo bafunganywe ariyo bazira.

Itsinda rigizwe n'abagororwa bo ku Karubanda bari mu marushanwa yo kurwanya ruswa
Itsinda rigizwe n'abagororwa bo ku Karubanda bari mu marushanwa yo kurwanya ruswa

Abagororwa ba Karubanda no mu yandi magereza atandukanye bazwiho kubamo abahanga batandukanye mu gukora ibintu bitandukanye, bakaba banahabwa amahirwe yo kwegukana iki gihembo kubera indirimbo yabo.

Muri aya marushanwa yiganjemo urubyiruko harimo abasizi b’imivugo, abahanzi b’indirimbo mu matzinda n’abahanzi ku giti cyabo ndetse n’abagororwa bo kuri gereza ya Karubanda.

Umwe mu bagize itsinda ry’abahnzi ba muzika (Music Group Talents) rikorera mu murenge wa Kinazi, witwa UWAMAHORO Renatha,  ngo asanga ruswa ishingiye ku kimenyane n’ikenewabo ariyo ikomeye ariko ngo kubwe yacika ari uko Abanyarwanda babashije kumva ububi bw’icyenewabo mu gutanga Serivisi n’ibindi

Umuyobozi mu Rwego rw’umuvunyi ushinzwe gukurikirana abayobozi, Kajangana Jean Aimé, avugana n’umuseke.com ku bijyanye n’ingamba bafashe ngo bace ikimenyane, na we yemerako cyagiye kivugwa mu gutanga utuzi, yavuze ko ubu umuntu afite uburenganzira bwo guhabwa ibisubizo by’ikizamini yakoze apiganira akazi, ngo bityo biragoye ko utanga akazi yakwaka ruswa kuko aba afite ubwoba.

Dushatse kumenya aho urwego rw’umuvunyi ruhagaze ku gitekerezo cyo gukoresha ibyuma bifata videwo n’amajwi igihe hatangwa akazi, cyane mu mwanya w’ikizamini cyo kuvuga (Interview), doreko hari bamwe bumva hari ibyo cyahindura ku mikosorere,

Kajangana ati : « Twe twatangiye kubukoresha, ubwo n’izindi nzego bizageramo ».

Kajangana Jean Aimé, umuyobozi mu Rwego rw'umuvunyi ushinzwe gukurikirana abayobozi
Kajangana Jean Aimé, umuyobozi mu Rwego rw'umuvunyi ushinzwe gukurikirana abayobozi

Gusa kurwanya ruswa ngo ni umurimo utoroshye doreko hari ruswa zitinywa kuvuga nka ruswa ishingiye ku gitsina ; ubu bwoko bwa ruswa bikaba byaragaragaye ko mu bigo byinshi ivuza ubuhuha, mu bushakashatsi bwigeze gusohoka mu minsi ishize. Gusa ngo ufatiwe muri uyu mutego wa ruswa ishingiye ku gitsina, ntibikibarwa nk’ikosa ry’akazi ngo ahubwo ni icyaha gihanwa n’amategeko.

Muri raporo iheruka gukorwa n’ikigo cyitwa Worldwide Governance Indicators, u Rwanda rwari ku mwanya wa 4 mu bihugu birimo ruswa nke muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, rukaba rwari rufite amanita asaga 70% mu gihe Botswana ari iya mbere n’amanota 78%.

Ku bwa Kajangana J.Aimé, ngo birashoboka ko u Rwanda rwazaza ku mwanya wa mbere mu bihugu birwanya ruswa ariko ngo ni imbaraga za buri Munyarwanda wese.

« Si inzozi kuza ku mwanya wa mbere ku isi, ugereranyije n’aho twari mbere.

Tugomba guhuza imbaraga nk’Abanyarwanda, Leta n’Abikorera ku giti cyabo tugaca ruswa ».

Yanongeyeho ati : « Ruswa ni akarengane ».

Twibutseko mu rwego rwo guhuriza hamwe imbaraga zo kurwanya ruswa, hagiyeho urwego ruhuriweho na Polisi y’igihugu, Pariki n’Urwego rw’umuvunyi, rukaba rwitwa Inama y’igihugu yo kurwanya ruswa.

Aya marushanwa azakomeza ku rwego rw’igihugu, aho indirimbo ya mbere izahembwa bisaga 500 000frw naho umuvugo wa mbere uhabwe 300 000frw

Hari uwo uzi wariye ruswa ? Yarayikwatse ? Ruswa ubona yacika gute mu gihugu cyacu?

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

en_USEnglish