Abagore bo muri Siriya baratakamba
Benshi mu bagore bo muri Siriya ntiborohewe kubera ikibazo cy’intambara. Mu gihe abagabo babo ari bo bahanganye n’ingabo za leta, aba abagore baravuga ko bahangayikishijwe no guhangana n’ibibazo by’ingo bonyine. Uretse ibyo ngo banababajwe n’abagabo babo bagwa ku rugamba umusubirizo.
Urubuga rwa internet www.salon.com ruvuga ko mu ntara ya Idlib, iherereye mu majyaruguru ya Siriya, itsinda ry’abagore bakiri bato bicaye bakaganira ku kibazo kibugarije cyo gutunga imiryango yabo bonyine, nuko bose baratakamba cyane ndetse basaba Imana ngo imirwano ihagarare.
Muna Basham, w’imyaka 30 ufite abana bane, aragira ati “Abagabo bacu bagenda buri munsi. Buri kimwe cyose ni twe kireba, nta muriro w’amashanyarazi, imirimo yo mu rugo ntiyoroshye. Tugomba kumesa n’amaboko yacu, tugatekesha inkwi kubera ikibazo cy’umuriro. Tugomba kandi kwita ku bana bafite ibibazo baterwa n’intambara, ibi kandi ntitubimenyereye!”
Mu gihugu hose, abagore batari bake babuze abana n’abagabo, amazu ndetse n’ibindi bikoresho. Abandi bari kuba mu nkambi aho batorohewe n’ubuzima bwabo bubi burimo kurara bagerekeranye.
Nk’uko Basham akomeza abivuga, ababyeyi bo muri Siriya ngo banafite n’ikibazo cy’abana babo basigaye birirwa mu mikino yo kurwana babitewe n’ibyo babona. Ngo mbere bakundaga kwirebera amafilime y’abana kuri tereviziyo none ubu birirwa barwana bakoresheje ibisigazwa by’intwaro baba batoraguye.
Abagore bo muri iyi ntara ya Idlib bararira cyane iyo batekereje ukuntu mbere y’intambara ubuzima bwari buboroheye cyane. Mu gitondo ngo barabyukaga bagateguraga abana babo bakajya ku ishuri, ku mugoroba bakizihirwa hamwe n’abagabo, none ubu amashuri yarafunze, igihe kinini abagabo barirwa ku rugamba bakanararayo ndetse bamwe bakagwayo.
Uretse ikibazo cy’ubuzima butoroheye aba bagore barimo gutabaza, ngo hari n’abagore bari ku rugamba. Kugeza ubu muri Siriya habarurwa abantu basaga 90.000 bamaze guhitanwa n’intambara, n’impunzi nazo zariyongereye kuko zimaze kurenga miliyoni, intambara kandi nticogora ahubwo ikomeje gukaza umurego.
Uwamahoro Marie Josee
UM– USEKE.COM
0 Comment
Birababaje kuko intambara yose irasenya ntabwo yubaka. Ahubwo se ko bavuga na Koreya ya Ruguru itaratsa umuriro nkuko imaze iminsi ibyigamba.
Abo bagore bazaze i Rwanda twebwe iawacu n’amahoro kandi tuzabakira neza
Bihangane Corea yepfo igiye gukemura ikibazo.
nimara kurasa kuri ziriya ngegera zabanyamerika bizacamo ntibazongera gu crea confrit politique.
Ariko mbanza waracanganyuki
we koreya y’epfo ntambwo ar
iyo ishaka kurasa america
n’iyaruguru.
Yoo!!sha buriya bariya bagore barababaye,mu bigaragara bari barabayeho neza!kuba wenyine biragapfa gusa!
Iyo shitani ishuka injiji ngo zisenyereho nk’ihene, iba igamije kugera kubintu bibi nk’ibi byo gusenya imiryango maze igihugu kigasigara gitahwa n’ibisiga. Sinshyigikiye Assad ariko nanone shitani mukuru ibyo ari gukorera muri kariya karere birababaje. Isi yose ikwiye gukora coalition yo kurwanya shitani aho iherereye hose cyane cyane aho imbwa zayo zikambitse.
Ese ko UN yirirwa mbona yitaye ku kibazo cya congo ngo irohereza ingabo zo gukuraho abitwaje intwaro cyane imbere M23, abo babyeyi se bo irabatekerezaho iki ra?
Gusubiza jooy harya mu rwanda nimwe mukina poritiki neza?! Maire atorwa ate? Nagatsiko kitwa ngo gahagarariye njyanama zimirenge bajye bareka ba maire batorwe nkuko umukuru w,igihugu atorwa ngabo bamwe bakujwe candidature nibindi….
Murakinyonze
@Abdullah. Shitani iterwa nuko badasenga YESU Ariwe Mana bagasenga Muhamadi, ubwo rero amajini ahita abajyamo bakisenyeraho. Inama natanga, basenge Imana y’ukuri Yesu Kristo.
Hahahaah. Wasetsa n’uvuye guta nyina. Harya muri 94-Rwanda basengaga nde? Burundi 72? Congo?
Ndakeka Abdullah shitani yashakaga kuvuga ari Zionists.
Ntabwo intambara iterwa nuko umuntu asenga Yesu cyangwa Muhamadi,cyangwa irindi dini runaka ahubwo abantu bakwiye kumenya ko aribyahanuwe birigusohora,abantu bakwiye kwihana ibyaha byabo bakava no muby’amadini kuko nkuko mubizi no mugihugu cyacu habaye intambara kandi hafi ya bose bari abakristu abandi ari aba islam, ariko ntibyababujije gukora amahano,ikibabaje nuko abantu bakiri muntambara z’amoko n’amadini aho kwihana ibyaha byabo ntacyo bibabwiye bakaba bagiye kurimbuka kubera ibyaha byabo,kuba intambara zirikumvikana hirya no hino kandi imiryango mpuzamahanga yananiwe gukemura ibyo bibazo nubwo bafite intwaro za kirimbuzi n’indege zintambara zakataraboneka,ariko ibyo ntibiteze kugarura amahoro.Muri bible haravuga ngo ntamahoro y’umunyabyaha niko uwiteka avuga.Ikibabaje nuko Imana igiye kurimbura iyisi,imperuka ikaba itwegereye ariko abantu banze kumva ngo bihane ibyaha byabo,Imana yarimbuye Sodomo na Gomora, irimbura abo kubwa Nowa bari banze kumvira,umwuzure urabatsemba bashiraho, no murikigihe cyacyu niko bizagenda,Yesu ahagaze kurugi arigukomanga k’umutima waburi muntu utuye kwisi ashaka ko ntawarimbuka ,ariko abantu bara muniniye ntakabuza rero bazarimbuka bazize ibyaha.
*** ntabwo uri serious nagato, kuko intambara ibera Syria ntabwo irusha ubukana genocide yakorewe abatutsi 1994, igakorwa n’abahutu bari baberewe kw’isonga n’ubutegetse bwariho ndetse nabihaye Imana bari biganjemo aba Kiriziya Gatorika. Iyo rero biba gusenga Imana nabwicanyi buba bwarabaye mu Rwanda aho abasaga 90% ari abakristo.
Comments are closed.