Digiqole ad

Abagore b’amabuno manini babyara abana b’abanyabwenge

Ubushakashatsi  bwashyizwe ahagaragara n’impirimbanyi zo muri Univerisite y’i Georgia Gwinnett  muri leta zunze ubumwe za amerika bwerekana ukuntu umukobwa w’amataye (ikibuno/Taille/ hips /curves) ari ikiyobyabwenge ku bwonko bw’umugabo cyo kimwe na Cocaine. Muri Universite y’i Pittsburgh iri i California, berekana ukuntu umugore ufite amataye abyara abana b’abanyabwenge cyane, mu buryo bwa science.

Bene aba ngo babyara abana bazi ubwenge

N’ubwo ku isi, abenshi mu bagabo bakunda abagore bafite amataye, ngo kubona umukobwa uteye neza ariko cyane cyane ufite amataye bitwara ubwenge bwa buri mugabo wese, bikamujyana ku bitekerezo byo kuba yakora imibonano mpuzabitsina, aho aba bashakashatsi banahise bavuga ko ngo ibi bishobora kuba byanagaragaza impamvu abagabo ari bo bantu bakunze kugaragaraho umuco wo kureba amashusho y’ubusambanyi Pornographie, kurusha abagore.

Ngo muri ubu bushakashatsi imibiri y’abastarikazi (Superstars) cyane cyane Beyoncé, Rihanna na Jennifer Lopez basanze ari yo ishitura abagabo batari bake kuri iyi si dutuye.

Agace kubwonko kagenga ukwishimisha kw’imibiri gashegeshwa cyane no kubona umugore ufite bene aya mabuno,  aka gace kandi gashobora gushiturwa n’ibiyobyabwenge, nk’inzoga n’ibitabi bikaze.  Steven Platek, umwarimu ku mikorere y’ubwonko muri Univerisite y’i Georgia Gwinnett (College), muri Texas ho muri USA niwe wemeza ibi. Yahise atangaza ko bishobora kugenderwaho bakabona impamvu n’umuti ku mikorere isa n’aho yayobye mu mbijyanye n’imibonano mpuzabitsina ku bagabo, irimo gutwarwa no kureba amafilme y’urukozasoni no kwikinisha.

Babyara abana b’abanyabwenge cyane

Ubushakashatsi bwakorewe na Universite y’I Pittsburgh i California,USA ku badamu n’abakobwa bagera ku 16,000, bwemeje ko abana babyawe n’abagore b’amataye manini baza ku myanya y’imbere mu mitsindire y’amasomo nk’uko ba nyina babigenzaga bacyiga.

Muri uru rujyano, ngo mu kubyara abana b’abanyabwenge kurusha abandi kubera amataye, abagore ngo bahabwa agaciro cyane muri Amerika ni abafite amataye ariko banabyibushye, aho babise Omega-3.

Kuvuga ko umugore afite Omega -3 ni ibintu bijyanye na science, mu kureba abagore ukurikije ububyibuhe bwabo n’ubwenge baba bafite. Ku rubuga rwa internet Wikipedia handitse ko ngo abagore bafite amataye (hips /curves) baba bafite uturemangingo tw’ububyibuhe dufasha mu mikorere myiza y’ubwonko bw’umubyeyi cyo kimwe no mu kurema ubwenge butekereza ku buryo buhambaye bw’umwana atwite.

Abagore bayeye kuriya ngo ni ibiyobyabwenge ku bagabo

Utu turemangingo tw’akataraboneka twitwa mu cyongereza omega-3 fatty acids. Ku bw’utu turemangino ngo abagore bafite amataye ntibamererwa nabi n’inda cyangwa ngo bananirwe buri kanya kuko batwite. Kandi na none abana b’aba babyeyi bakaza bafite ubwenge buhambaye nk’uko byemezwa na mwalimu Steven Gaulin wari ukuriye ubushakashatsi bw’ikipe y’abanyeshuri bo muri kaminuza ya Santa Barbara, muri USA.

Ku bagore baba bafite igihimba cyibumbye nka pomme, ari bo ba bandi babyibushye umubyimba wose ku buryo usanga n’amataye yaraburiyemo, ngo bo baba bafite uturemangingo tw’ububyibuhe twinshi cyane ku kigero kingana na  omega-6 fatty acids, bitajya byemerera ugukura no gutera imbere k’ubwenge bw’umwana uri munda ndetse na nyina ugasanga yaguwe nabi mu gihe atwite.

Nyuma y’ibi rero niho abashakashatsi basubije amaso inyuma maze batangira kwibaza ukuntu abantu bakera bamenyaga ko umugore w’amataye ari we mwiza kurusha abandi ; bakamurwanira ndetse bakanamwubaha kurusha abandi badamu hamwe na hamwe nko muri USA ndetse no mu Misiri ha kera.  No mu Rwanda bigaragara mu bisigo byahimbiwe abagore ko naho aba bagore babaga bakunzwe cyane kandi ububushakashatsi bwari butarashyirwa ahagaragara.

Jean Noel Dukuzumuremyi

umuseke.com

 

26 Comments

  • Noel uratubeshye ahubwo nibo wikundira, ba birenge barabe bumva nibo babwirwa uzakubona azamenye what is hidden behind!

    • Yewe ushobora kumva inkuru irambuye ifite detailles ku byo nagukusanirije kuri iyi ngingo, kuri http://www.dukuzenoel.webs.com/
      ahagana hasi. Ukande ahari ibijyanye na byo maze wiyumvire

  • nanjye ntyo da!!!! sibyo ubwenge se buba mu mabuno? ntaho bihuriya, ko nta muntu wo mu cyaro ugira amabuno nkariya se sibo babyara bana ba banyabwenge!!!!!!

    • Wapi abanyacyaro barayagira gusa ntibazi kuyashyira en valeur!!!!!

  • nubundi baca umugani ngo ubwenge buva mu kibuno! bitabujije ko ariko ubu bushakashatsi bukemangwa!sinzi ko amabuno agira aho ahurira n’imikurire y’umwana mu nda ya nyina.

  • ntamugani uvuga ngo ubwenge buva mu mabuno!!ahubwo bavuga ko umudiho uva mu matako.Nge sinabihakana kuko hari ibintu abantu bananutse bagira utabona kubabyibushye.Ntimugapinge ubushakashatsi wangu,bukora akazi kabwo hanyuma bagatangaza,niba mufite uburenze ho nimububwire maze munyemeze ,murakoze

    • ahhahahhahaa! wowe ubivuze neza rata umudiho uva mu itako!! ariko nyoberwa ariya mavunamuheto icyo adushukisha! kubajya bakora imibonano mpuzabitsina muzambarize niba iyo igikorwa nyirizina cyarimbanyije wibuka ko nayo matindi abaho!reka daaa!!ariko ntuyabonye agenda ayazunguza akora hasi ubwenge bukayoba neza neza kandi see!! yewee!! nimusigeho hariya niho ruzingiye mwabagabo mwe!! ahaaa!! naho iby’ubwo bushakashatsi bwo ntawamenya wasnga ari nabyo kuko ubundi umugabo uteye inda yishimye nibwira ko agomba kubyara umwana uzi ubwenge !! ariko jye ntabushakashatsi nakoze daaa!!

  • sha kabisa ndabasetse cyane rwose kuko ibyo muvuga mwese duhereye kumwanaditsi winkuru byo se birahabanye cyane kuko amabuno nubwenge sinibwira aho byaba bihuriye cyane ko nagiye nigana nabakobwa bafite amabuno noneho ugasanga ahubwo ari nabo baswa kurusha abandi bana twiganaga mwshuri ahubwo kenshi ugasanga nokunva ibyo mwarimu avuga biba bigoranye cyane ahubwo vuga uti bazi gusambana cyane kurusha abandi bantu bose babaho mwisi kuko nabonaga kenshi bene abo babafashe basambanye cg ugasanga aribo bakunda gutoroka iiigo bagiye muri za boite de nuit

    • IBYUVUUZE NIBYO KABISA,URETSE GUUSAMBANA UBUSWA NO GUSONZA CYANE KURUSHA ABANDI NIBYO NANJYE MBAZIHO

    • Sha aho harimo gusebanya gukabije rata, ngo ni abasambanyi,abaswa cyane,cg abashonji!!! Murababeshyera rwose wenda uwo mwiganye niko ameze, ariko il ne faut pas généraliser.

  • amabuno nimabi kabisa ntaciza kivamo sawa

  • ahooo, icyakora simbihakana, ariko sinanabyemeza 100% kuko nagiye mbona ahubwo bene abobagore babyara utwana duto, icyakora koko bakunda (……) mugenzure munatubwire abagabo bakunzwe uko baba bateye wenda nzamenya impamvu najye mbona bankunze cyane!!

  • Basomyi bagenzi bange ko mbona Jean Noell mumumereye nabi, ni uko atashyizeho aho inkuru y’umwimerere yahindiuye mu kinyarwanda yayikuye cyangwa? Si Jean Noel waba atubeshye ahubwo bariya bashakashatsi. Gusa bavuga ko umugore nk’uyu atajya agira ibibazo igihe atwite, kandi no kubyara abyara neza. Bityo n’umwana nta kibazo agira yaba igihe ari mu nda ndetse n’igihe avuka. Yabuzwa n’iki se kugira ubwenge. Ikindi kandi kuvuga ko abagore nk’aba babayara abana b’abahanga ntibikuraho ko hari na bamwe mu badafite amataye babyara abana b’abahanga! Umuseke.com mukomereze aho!

    • BAGUKUNDIRA AYO MABINGA YAWE

  • Ok, shobora kuvyemera kuko abaryarwandakazi,beshi bafite amataye meza naho bashaje, ninaco gituma turabanyabwenge.

  • ese banyiri ayamabuno bo nabo ni abanyabwene cyangwa ni abo babyaa gusa?kuko nzi abasazi ayibitseho atendera rwose!ariko ubwo waanga bwarabarenze bagasara!

    • Burya se !!??? Ahoo ko uwange se yagumiwe n’amabuno ibi ndabikika nte bahuu!! ariko ntakibazo ni inzobe nzarwariza aho wenda nabo nuko butarakorwa wasanga babyara ibimene da!! umuseke .com murarenzeee~~

  • Yewe ntimukajye mwifatira abantu mubabeshya, ntaho bihuriye rwose n’ubwenge. Ahubwo nyirugutegura iyi nkuru, ndasanga yikundira abakobwa cyangwa abagore bifitiye ibibuno

  • SVP usomye nzeza urasanga ari amataye ntabwo ari amabuno ayo ariyo yose. Kandi ngira ngo uzi ko amataye yaba mato cg abyibushye bitandukanye n’ibibuno bisanzwe. Gusa ntuntere ibuye, ahubwo umvira kuri http://www.dukuzenoel.webs.com . uragenda wumva aho nawe ushobora kugenda wisomera mu ndimi z’amahanga.

  • Yes burya ntabwo abagabo bakunda amabuno manini ahubwo baba bashaka ikiri hahati y’AMAGURU nicyo kibashimisha ntitwibeshye rero!

  • Namwe murasetsa nonese urumva ko baba bashakishwa cyane murumva kwirinda kwabo kuborohera? njyewe ndemeza ubwo bushakashatsi cyane ko ikintu kidahuriweho n’abantu bensnshi haba hari impamvu yaba nziza cyangwa mbi

  • Sha mujye mwemera ntugatinye guhamagara imbwa mw’izina ryayo,ninde uyobewe ko umukobwa wamataille nkariya akundwa,yifuzwa, ndetse akanarwanirwa,haruwavuze ngo nibo basambanyi nggo nibo bajyaga mu ma boite wakabimenye se? none se uzingo barisambanya ahubwo bitewe nuburyo bashakishwa n’abo n’abantu bageraho bikabananira nyine bagatsindwa bakabijyamo. ariko kubijyanye no gukundwa n’abagabo byo ni byo, ikitaricyo nemeranya n’abandi benshi n’icyijyanye no kubyara abana babahanga byo sibyo pe tujye tuba aba scientifique, kuba umuhanga bishobora guterwa na 1. Heredite 2. Milieu 3. Alimentation n’ibindi.
    ku bijyanye n’imibereho myiza y’umwana mu nda byo ntacyo mbiziho, ariko nk’umuganga(specialiste en Anatomie) nuko bariya bagore cg abakobwa bagira bassin nini bityo bigatuma babyara bitabagoye.

  • Ikindi nuko bariya bagore baryoshya imibonano cyane bitewe nuko akenshi baba bafite imisemburo myinshi ivubura amatemba buzi menshi bigatuma n’imibonano yoroha ikanaryoha.
    Nababwiriki birenge murabe mwumva.

  • aba amataye muri kigali ni benshi kwa rubangura nukuvugako isi mu minsi iza iraba itegekwa na abanyarwanda kuko baba bari muri benshi bazi ubwenge

  • Ywewe, ibyo mwavuze byose ni ukuri,koko bashobora kuba bakunda ariko bo ntamutima ukunda (bamwe muri bo)bagira.Uwo twakundanye twahereye kera tukiri bato atarayamera,ariko aho ayazanye n’uko yankatiye; nashidutse nibona yantaye! Ubu ngo asigaye akora ibishoboka byose ngo ayabyaze umusaruro urenze umushahara we w’ukwezi! ubwo se,(…)

  • Muge musoma musobanukirwe neza mubone gutanga comments zanyu?!??!?

Comments are closed.

en_USEnglish