Abagize UM– USEKE bakoze umwiherero na Tembera u Rwanda
Nk’uko babikora buri mwaka, abakozi b’ikinyamakuru Umuseke.rw uyu mwaka bakoze urugendo rw’ubukerarugendo ndetse n’umwiherero wo gusoza umwaka i Rubavu.
Hashize iminsi u Rwanda rushishikariza abanyarwanda gukangukira ubukerarugendo bakamenya ubwiza bw’igihugu cyabo n’ibice binyuranye bikigize.
Abakozi b’ikinyamakuru Umuseke biganjemo urubyiruko, iyi week end bishimiye gutemberera mu burengerazuba bw’u Rwanda mu karere ka Rubavu mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Basuye ibice binyuranye mu rugendo basoreza ku kiyaga cya Kivu mu myidagaduro inyuranye, nyuma bakomereza mu mwiherero no gufata ingamba z’umwaka mushya.
Nk’uko bikorwa kandi buri mwaka, Umuseke IT Ltd yahembwe umukozi wayo witwaye neza mu 2016. Uyu yabaye Roben Ngabo wandika amakuru y’imikino.
Umuseke IT Ltd ni kompanyi y’iby’ikoranabuhanga n’itangazamakuru ari nayo ifite iki kinyamakuru, imaze imyaka itandatu ikorera mu Rwanda.
Itanga servisi z’ibijyanye na website, kuzikora, kuzi-hosting, gutangaza amakuru no kwamamaza ibikorwa byanyu.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Very good. Muzatuvanireyo inkury zigaragaza uko igihugu kimeze bya nyakuri. Tubone amakuru atanyuze muri tekinike zo mu z,ibanze. Happy New year to Umuseke team.
Ni byiza gusa kwinjira kuri site umuseke.rw bikunze kugorana mugihe ahandi ho biba byoroshye nyamara ngo muri ba miseke IT! Ubanza mutari ba miseke igoroye wa mugani w’abanyarwanda. Mbakundira ko mutajya mukabya cyane ngo musibe ibitecyerezo by’abasoma inkuru mutugezaho kuko usanga ibitecyerezo bivanze, atari indobanure nko kwa “Mucyeba” wanyu ntateze iminsi…!aho uheruka wandika igitecyerezo ntikizasohoke kandi byagaragaye ko cyagiye.
yooooo nutwana duto gusa disi ntanubwo burarya ngo buhage
gusa murino minsi hari ikibazo mu gufungura umuseke njye bintwara nka 3 minutes kuva kandi uyu mwaka watangira murebe ikibazo aho kiri kuko ni mwe mwenyine bibaho
mwarakoze cyane kuryoherwa no kudusangiza uko mwatembereye!! Ngarutse ku byavuzwe haruguru na bagenzi banjye, website yanyu isigaye ifunguka igenda gahoro cyane rimwe na rimwe bwo ikanga burundu, kandi byatewe n’iriya protection mwayihaye (https)! Bytumye rwose browsers zimwe na zimwe ziyanga burundu, izindi zigatuma igenda buhoro bikabije, mu minsi ishize bwo njye nari ngiye kuyivaho kuko nayitegerezaga byibuze 5 minutes cg nkayibura burundu kandi nkoresha 4G!! Mwasuzuma ikibazo kandi muramutse mudusubije byadushimisha!!
Kuba mureka ibitekerezo byinshi bigatambuka harimo n’ibinenga ni byiza cyane, ku mugani mutandukanye na “mukeba” wo hirya aho ntavuze nzavumba, nibaza umusanzu batanga mu kubaka igihugu nkawubura, kuko dukomeje twese kurebera ibipfa tukicecekera ntaho twaba dutaniye n’abatubanjirije!! Murakoze cyane kandi umwaka mushya muhire!!
Comments are closed.