Digiqole ad

Abadepite mu Nteko ko basohoka aho bakenewe? Iyumvire

Mu cyumweru gishize ubwo inteko yatoraga imishinga y’amategeko atandukanye harimo n’ayuburenganzira bwa muntu, mu gihe cyo gufata imyanzuro kuri iyo mishinga bamwe mu badepite bari bisohokeye nkuko mubyumva muri Audio iri hasi.

Ku badepite 65, 12 barabuze muri icyo gihe baba bakenewe ngo bahagararire inyungu z’ababatumye. Iyi Audio irumvikanisha gusa abatari bahari, abari bahari nibo benshi.

Kanda hano wumve uko bahamagawe bakabura

Jean Paul Gashumba
Umuseke.com

 

10 Comments

  • iyo bagiye gutora hagira abadepite bajya hanze ni uko baba batari butore itegeko ryari rirmo risobanurwa,kuko iyo barangije kuryemeza baragaruka

  • Ariko bino biremewe, gutora, kubyanga, cyangwa kwifata. ubwo wasanga abasohotse bari bifashe!

  • Ibyo mugenziwacu Kands avuze ni byo ni uburenganzira bwabo bwo gutora nokudatora, ariko gusoka si ubrenganzira bwabo ba depite kuko baba bataye akazi bahemberwa kandi batumweho nabaturage, niba wabona itegeko rigiye gutorwa utaryemera, ugomba no gukurikirana uko ritorwa,kugira ngo uzabone icyo usobanurira abagutumye, niyo mpamvu abantu bagumya kwitotomba ko rwose ko badatumikira rubanda uko bikwiye
    Nibisubireho, hari nabagera kure bakavuga ko atari intumwa za rubanda kuko rubanda itazi icyo bayikorera.
    Uganda nibabere urugero, aho bagenzi babao bakurikirana buri kintu kiri mu mwanya wabaturage bahagarariye ndetse na HEmusevene ntibatinye ku mwaka ibisobanuro.
    abacu bazakorereyo urugendoshuri

  • Ninde wabatoye?

    • batowe n’abaturage b’abanyarwanda.

      • ryari se? hehe? ntawabatoye bahiswemo n’ababifitiye ububasha

  • Batowe n’abanyarwanda nk’uko biteganywa kandi n’ahandi kw’isi bibaho birazwi kandi.

  • Umuntu wanditse iyi Nkuru wagira ngo ntazi akazi kenshi gakorwa n’Abadepite bacu. Njye rero ukunda kujya mu Nteko Kenshi, burya bamwe baba bari mu Nteko rusange, abandi bari mu mirimo y’amakomisiyo, kubera ubwihutirwe bw’Imishinga y’Amategeko baba barimo kwiga.

    Ndetse na kiriya gihe uvuga ko bari basohotse, hari Komisiyo 2 zari mu yindi mirimo, wowe ukangira ngo hari ahandi bagiye.

    Mujye mubaza impamvu bazajya bababwira.

    Birori.

  • N’ubundi ntacyo batoraga. ko bataratora itegeko rizamura umushahara wa mwarimu se? ko batavugako abahembwa duke babujijwe kwigondagondera utururi babamo? ko batabwira leta ko abantu barenganywa mukubona akazi kuberako bize mugifaransa? Nibiyicarire ukwezi nigushira babone amamiriyoni yabo ibindi Imana niyo izatabara abanyarwanda.

  • nibagende ntacyo bakora nibashaka bajye batora cg babireke

Comments are closed.

en_USEnglish