Digiqole ad

Abadepite bateranye amakofe bapfa umusimbura wa Hugo Chevez

Mu nteko ishinga amategeko ya Venezuela abadepite barwanye cyane hagati yabi bapfa ibyavuye mu matora aherutse gutorwamo Perezida Nicolas Maduro ngo asimbure Hugo Chavez witabye Imana.

Depite  Borges yakubiswe na ba nyakubahwa bagenzi be benda kumumena ijisho
Depite Borges yakubiswe na ba nyakubahwa bagenzi be benda kumumena ijisho

Ba nyakubahwa aba bakomerekezanyije bitoroshye ubwo bapfa kuba bamwe ngo nubu bataremeza ko Nicolas Maduro ariwe watowe nka perezida mushya.

Henrique Capriles watsinzwe na Maduro abamushyigikiye ni benshi banasabye ko amatora yasubirwamo.

Komisiyo y’Amatora ariko kuwa mbere w’iki cyumweru yanze ikirego cya Henrique Capriles cyo gusubiramo amatora.

Kuri uyu wa kabiri rero abadepite bo muri “Opposition” bashinje abavuga rumwe na Leta ko aribo babashotoye maze rukambikana hagati yabo mu nzu bahuriramo.

Julio Borges umwe mu badepite yagaragaye kuri Televiziyo y’aho mu gihugu yerekana uburyo yakubiswe hafi kumumena ijisho.

Ati “ Bashobora kudukubita, bakadufunga cyangwa bakatwica ariko ntabwo tuzareka ibyo duhagazeho. Ibi biraduha imbaraga kurushaho.”

Abo muri ‘Opposition’ bashinje Diosdado Cabello ko yashatse kubacecekesha mu nteko.

Abo ku ruhande rwa guverinoma bo bashinje abo muri ‘Opposition’ ko aribo batangije imirwano kuko ngo bateza akavuyo bavuga ko badashaka perezida watowe.

Muri Venezuela ni ubwa mbere intumwa za rubanda zisakiranye zigaterana amakofe, mu bindi bihugu nka Ukraine ariko bajya barwana inkundura bapfa kutumvikana ku ngingo zitandukanye.

Reuters

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ariko se aba nibo bavugango batwigishe demokarasi nabo ubwabo ari ntayo bagira. Koko intumwa za rubanda zigaterana amakofe kuburyo zivushanya amaraso? Ubwose baratoza abaturage babo iki uretse ibibi gusa. Yewe n’agahomamunwa!!!!!!!!!!!!!!!

  • Ndabishimiye cyane!
    Ibipfunsi bivuze mu nteko bikarangirira hariya bikemutse bidahitinye rubanda ntacyo bitwaye!
    Erega niho imvugo ivuga ngo “AHO KUBA IMBWA WABA IMVA” bituruka!cg ngo “AHO KUNIGWA N’IJAMBO WANIGWA NUWO URIBWIYE”
    Gucecekana igitekerezo kigeraho kigaturika, maze imbaga ikahagwa kandi wenda amahane yari burangirire mu nteko gusa! Hari abanga kwiteranya mu nteko maze bakajya koshya abaturage ugasanga nibo bahaguye!

  • Ni amakofe ariko turebe icyo bivuze ni uko umuntu hari igihe agutera umujinya ukumva kugira ngo ushire ugomba kumutera ikintu cg ukamutuka yego uba ukoze ikintu kibi ariko kiba kikubohoye ariko nyine nta gutera umuntu ikimugirira nabi ushobora nko kukumukora mu itama cg ukamusuhuza umukanda intoki cg ukamwihanangiriza umutunga urutoki kandi urakaye. Abahanga muri pschanalyse barabyiga

  • Dore ikofe Dore ikofe iyi nteko yagombye kugira iikipe y’itera makofe.kandi uriteye undi nta ruhushya agahanwa bikomeyye harimo kwirukanwa no gufungwa ariko genda Rwanda ugeze kure aba nabo tuzabigisha da!bakwiye ingando

  • Nibajye barwana baba bahaze

Comments are closed.

en_USEnglish